INTWARI NI IBONEKA MU BIHE BIKOMEYE

Abdallah Akishuli

Muri aka kanya ndagirango ntangire ndasa kuntego kuko ntamwanya wo gutebya twagombye kugira mu bihe nk’ibi abavandimwe bacu bari mu makuba

Nk’uko umutwe w’iyi nkuru ubivuga intwari nyayo iboneka mubihe bikomeye nk’ibi benewacu babarizwa i Congo barimo.

HABAHO IBIHE BYO GUCYOCYORANA NO KUJORANA ARIKO IBI BYO NI IBYO GUSHYIRA UBWENGE KUGIHE TUKEREKA BA GASHAKA BUHAKE KO N’UBWO BAFITE IBITWARO BYA KIRIMBUZI ARIKO NATWE DUFITE GUKUNDA U RWANDA N’ABARUVUKA BOSE TUTIYE KUGITUGU BATWAZA ISI.

Nagirango nisabire akantu gato cyane ariko gashobora gutanga umusaruro mwinshi karamutse gahawe agaciro.

Nzi neza ko buri wese muri mwe ndavuga abanyapolitiki n’abasesenguzi bayo afite uko atekereza kuri uriya mutwe wa FDLR ari nabyo bimuta mu mutego wo kurebera benewabo mugihe baciriwe urubanza rwo gupfa bazira guhunga umwishi wabo.

Hari abadashaka kuyikoza ngo itababera igisebo bityo bigatuma Amerika (USA) itazabaha amahirwe yo gusimbura Kagame cyangwa se kujya mu mishyikirano

Ndababwiza ukuri ko gutekereza gutyo ari ukwibeshya , burya umwera nawe ntakunda ibigwari kuko mugihe utamweretse ko warengera igihugu cyawe cyangwa se utinya gufata risques mubihe bikomeye ntacyamwizeza ko uzashyira mubikorwa ibyo azagusaba nk’ikiguzi cy’ibyo umukeneyeho kuko ntacye cy’ubusa kibaho ndabarahiye.

Njye ntekereza ko icyatuma abanyamahanga baduha agaciro ari ukubereka ko mubihe bikomeye dushobora gutsinda ibidutandukanya maze tukiyemeza gufatana mu mugungo kuko icyo dupfana kiruta kure amakimbirane yose twaba dufitanye cyangwa twigeze kugirana

Ni muri urwo rwego rero nsaba abanyarwanda bose babishoboye aho bari hose ko bakora akantu gato cyane ko kumvisha Loni, Amerika n’abambari bayo ko umuti bahitiyemo FDLR n’impunzi bari kumwe unyuranyije n’inshingano zatumye umuryango mpuzamahanga wa loni ujyaho.

Aka niko kanya tubonye ko kwerekana ko turi intwari zishobora guhangara abo barebereye abatutsi bicwa none bakaba bumva bagomba gufata iya mbere mukwica abahutu.

Aka ni akanya ko kubabaza tuti ko jenoside yarangiye ubu baje gutabara nde ? Iki ni igihe cyo kubabwira ko igihe twari tubakeneye batigeze baza. Ni igihe cyo kubabwira ko icyo tubakeneyeho ariko bafasha u Rwanda kuyoborwa muburyo bukurikije amahame ya demokarasi atari ukutumaraho amaboko (ressources humaine) ashobora kwubaka u Rwanda bagamije ngo duhore tubategeye ibiganza.

Tukabibutsa ko uwo muryango wagiyeho kugirango ukemure amakimbirane uraramye utagiyeho kugirango wice bamwe ukingire ikibaba abandi.

Abanyarwanda aho muri hose nimuhagurukire rimwe nk’uko mujya muhaguruka mugiye kwamagana Kagame iyo yaje muri Rwanda day maze mugaragaze ko n’uwabaragiza u Rwanda none mwabasha kurubanamo mushyigikirana aho kururyaniramo .

Nitumara gutsinda urwo rugamba tuzicara dusase inzobe mu muryango ariko uru rwo ni ngombwa ko tururwana dushyize hamwe tutitaye kurubanza abagiranabi bazaducira.

Ndaburira abanyapolitiki ko nimutagira icyo mukora ubu amateka azabibabaza kandi uyu niwo mwanya wanyu wo kugaragaza ko mushobora kubera ingabo y’umutamenwa ya buri munyarwanda.

Bikorewe i Paris mu bu Faransa

Kuwa 03/01/2014

Abdallah Akishuli