PAUL KAGAME URANANIWE CYANE, EGURA WIRUHUKIRE

Rugaravu Protais

Kuri Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jenerali Majoro Paul Kagame.

Impamvu : Gusaba ko Guverinoma mukuriye yakwegura!

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika,
Maze kubona aho ikipe uyoboye igejeje Rubanda,
Ngendeye kandi ku bibazo n’ibyifuzo wagejejweho na Rubanda igooka igihe wasuraga intara y’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba, mboneyeho kukugezaho ibi bikurikira:

1. Ikipe iyo itagishimisha abafana ihindura abakinnyi cyangwa umutoza akegura.

Nyakubahwa Prezida wa Repubulika, iki ikibazo waracyiboneye ubwo uheruka gusura intara y’amajyaruguru n’iy’uburengerazuba . Wivugiyeko urambiwe guhora ubazwa ibibazo bimwe bitabonerwa ibisubizo !! Mboneyeho kukwibira akabanga ko ikipe utoza inaniwe! Bityo rero ukaba usabwa kwegura kuko Rubanda irambiwe intero n’inyikirizo bidahinduka! Egura Rubanda itarabigusaba cyangwa ngo ibiguhatire !!!

Ibi bibazo si ubwa mbere ubibazwa kandi si n’ubwanyuma !!!

Abantu bahabwa inka bwacya kabiri bakazamburwa!! Abatazambuwe bakazigurishiriza ubwabo kuko nta bushobozi bwo gutunga inka babona kandi nabo bakubitira abana kuryama!!

Umuntu yiyubakira inzu yiyushye akuya bwacya bakayimwambura !! Utinyutse kubaza Ikibazo cy’ako karengane akoherezwa kurya ibigori! Aha aba agize Imana kuko iyo adafunzwe araswa ku manywa y’ihangu!! Iki kibazo Perezida wa Repubulika warakibajijwe igihe wari watangiye tour du Rwanda. N’ubwo iki kibazo gisa nkaho cyahindutse urwenya »kujya kurya ibigori « , bigaragara ko abaguhagarariye batitaye ku nyungu z’umuturage ahubwo baba bashishikajwe no gusahura Rubanda aka wa mugani ngo « ibifi binini bitungwa n’udufi duto »!!!

2. Rubanda irambiwe kunyunyuzwa imitsi n’ikipe ubereye ku isonga !

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Birababaje kubona Rubanda yiyuha akuya, itanga imisoro y’umurengera, ugatanga itegeko ngo bubakemo amakaragiro !!! Ubwo ukaba utanze icyuho cyo kunyereza imisoro ya Rubanda hagurwa ibimashini bishaje bidatanga umusaruro, kimwe cya kabiri cyayo ntumenye irengero ryayo !! Ikindi kandi iyi sisitemu (system) yo kwandagaza abaministiri imbere yabo bayobora nayo irarambiranye kuko dusanga idakemura ibibazo !! Agatsiko gasahura ibyarubanda kageze igihe cyo guhirima!

Abaturage ntibemerewe gukoresha umusaruro w’ibirayi uko babyifuza! Amakusanyirizo adatanga umusaruro nta kindi agamije uretse kuzuza imifuka y’ibifi binini no gukenesha abaturage. Iki kibazo cyo gukenesha Rubanda nzakigarukaho mu nyandiko yanjye y’ubutaha.

3. Rubanda irarambiwe gutegekwa gufana ikipe itsindwa ! Egura cyangwa uhindure abakinnyi. Nibikunanira Rubanda ibasezerere………!!

Nabonye uri umufana wa Arsenal !! Arsène Wenger uzamubaze ibanga azakubwira! Nako urabizi kuko uri umwe mu bafana ba Arsenal batifuzaga ko yakomeza gutoza ikipe nyuma yo kugaragaza ko itagitanga umusaruro( « Kagame appelle au changement à Arsenal  » BBC News, 4/5/2018). Nari ngiye kuvuga ko muhuje ibigwi ariko ndabiretse gusa nawe yamaranye ikipe imyaka ikabakaba iyo umaranye iyawe !!! N’ubwo yari afite imigabane myinshi muri Arsenal ntibyamubujije kwegura ! None Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko umaze kwigwizaho imitungo itagira ingano, abakugaragiye nabo akaba ari abaherwe badaterwa ubwoba no kunyunyuza imitsi y’abo bashinzwe, Rubanda ikaba ikora amanywa n’ijoro igirango irebe ko bwacya kabiri!! Wabaye intwari ukegura itiriwe ibigusaba cyangwa ibiguhatire ! Nakugira inama rero ko « Visit Rwanda  » wahaye Arsenal ahubwo yakwitwa « visit Arsène Wenger  » ahari yakugira inama y’uburyo umuntu aba intwari akegura igihe ikipe abereye umutoza itagitsinda ibitego !!!

Kwegura si ubugwari ahubwo ni Ubutwari ! Iyo uri umunyapolitike byo biba akarusho kuko bigaragaza ko guharanira inyungu rusange za Rubanda n’igihugu muri rusange ari byo bikuraje ishinga.

Mbaye mbashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uburyo muzakirana ubushishozi iyi nama y’Umutaripfana,

RUGARAVU Protais 

Biracyaza…………