PDP-Imanzi iramagana gusebanya kwa Meya wa Gasabo, Willy Ndizeye!

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU 2014/0017

Ishyaka PDP-Imanzi turamagana twivuye inyuma amagambo arangwamo kubeshya, gusebanya no guharabika aherutse gutangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana Ndizeye K. Willy ku ishyaka ryacu.

Mu gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru w’Imirasire.com mu nyandiko yiswe “Meya wa Gasabo arashinja ishyaka PDP Imanzi gutera igihugu” yasohotse tariki 23/04/2014  wari umubajije impamvu yashingiyeho atuvutsa uburenganzira  bwo gukora inama rusange ishinga ishyaka ryacu ku mugaragaro nk’uko amategeko abiteganya, Bwana Ndizeye K. Willy yatangaje ko inama twamusabiraga uruhushya “yari igamije gucurirwamo umugambi wo gutera igihugu”.
Aya magambo ya Meya wa Gasabo ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi nawe ubwe arabizi neza.
Ntitwajyaga gucura umugambi wo gutera igihugu ngo tubanze tumwandikire tumusaba uruhushya rwo gukora inama, tumumenyesha ahantu n’itariki inama yagombaga kuberaho ndetse n’isaha yagombaga gutangiriraho.

Ntitwajyaga kuba dufite umugambi mubisha ngo dusabe Meya kutwoherereza Polisi yo kurinda umutekano na Noteri wo gukurikirana imirimo y’inama yacu.

Ntitwajyaga gucura umugambi mubisha ngo tubimenyeshe Ubuyobozi w’umugi wa Kigali, Minisiteri ibishinzwe ndetse na polisi y’igihugu.

Tuributsa ko icyemezo Ref. No 2865/07.01.02/2013 cyo kuwa 05/11/2013 cya Meya wa Gasabo, icyemezo twaregeye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo turusaba kugisesa, gishingiye ku ngingo imwe y’urubanza rwa Bwana Mushayidi Déogratias. Meya Ndizeye K. Willy yanditse ko ishyaka PDP-Imanzi ryashingiwe mu Bubiligi na Bwana Mushayidi Déogratias ufungiye muri Gereza ya Mpanga,  inkiko z’u Rwanda zikaba zaramuhamije icyaha zikamukatira igihano cyo gufungwa burundu.

Kuba Meya Ndizeye K. Willy ahisemo kwitaza ingingo icyemezo cye cyari gishingiyeho birasa n’ibigaragaramo guhuzagurika.

Ishyaka PDP-Imanzi twahisemo inzira y’amahoro mu guharanira demukarasi. Ni na yo mpamvu yaduteye kwisunga inkiko z’igihugu cyacu ngo ziturenganure hubahirijwe amategeko.

Twizeye ko Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abarwanashyaka n’abakunzi ba PDP-Imanzi ndetse n’abahagarariye amahanga mu Rwanda bazitabira ari benshi urubanza rwacu na Meya wa Gasabo ruteganyijwe ku itariki ya 09/05/2014 guhera saa mbili za mu gitondo.

Bikorewe i Kigali  kuwa  28/04/2014

Bwana Harerimana Emmanuel

Visi-Perezida w’agateganyo wa PDP-Imanzi.

Tél : +250725857158