Rwanda:Ibyo mutamenye ku ifungwa rya Kizito Mihigo

Nyuma y’ifungwa rya Kizito Mihigo na bagenzi be ni ukuvuga umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi, havuzwe byinshi ariko hari ibyo abantu batamenye byabanjirije ifungwa ndetse binakomeje ubu.

Nyuma y’aho Kizito Mihigo asohoreye indirimbo yiswe Igisobanuro cy’urupfu, inzego z’iperereza zatangiye kumugenda runono kugeza aho zimenyeye ko ashobora kuba avugana na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibyo rero inzego z’iperereza zabyuririyeho zihimba ikinamico riteye isoni turimo kubona muri iki gihe.

Amakuru The Rwandan ifite yemeza ko Kizito Mihigo yakorewe iyicwa rubozo rikabije byaba ku mubiri ndetse no mu magambo, ngo yabwiwe ko kuba baramufunze ntibamwice byonyine ari ukumubabarira.

Mbere y’uko Polisi isohora itangazo yemeza ko ari yo ifunze Kizito Mihigo, habanje gukorwa ibikorwa bigamije gutesha Kizito agaciro ndetse no kumuhimbira ibyaha bya bindi byitwa gutekinika.

Ku wa gatandatu tariki ya 12 Mata 2014 mbere y’uko itangazo rya polisi rivuga ko Kizito Mihigo na bagenzi be bafunze, habaye inama yari iyobowe na Jack Nziza, umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y’ingabo, Emmanuel Gasana alias Rurayi, Komiseri mukuru wa Polisi, Theos Badege n’abandi.

Iyo nama yatumiwemo bamwe mu bacikacumu bakomeye muri Leta no mu gihugu bamwe mu bari muri iyo nama twavuga nka: Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa IBUKA, Senateri Antoine Mugesera, Ministre Protais Mitali, Jean de Dieu Mucyo, Major Janvier Mujalibu, Olivier Kabera n’abakozi baturutse muri Rwanda Governance Board (RGB) barimo Solange Uwizeye, Mwiseneza Abdoul-Aziz n’abandi … muri iyo nama basobanuriwe ko Kizito ari umugizi wa nabi ndetse banazana na Kizito imbere yabo yemerera ibyaha imbere y’abo bantu nk’aho ari bo rukiko!

Abo bantu basabwe ngo gutabara igihugu bagasobanurira abandi bacikacumu  ko Kizito yabaye umugizi wa nabi kandi abyiyemerera ngo Kizito yigize umucikacumu kandi mu mutima ari inyuma y’abahutu ngo yari agiye no gusohora indi ndirimbo mbisha. Ariko abenshi mu bari muri iyo nama banze gushyigikira ibyo binyoma babonaga birimo gucurwa bararuciye bararumira aho gusubiramo ibyo binyoma bari basabwe gukwirakwiza.

Ibi byose kandi byabaye n’umuryango wa Kizito utaramenyeshwa ko Polisi ari yo imufite ndetse n’abo bacikacumu nta n’umwe wagize ubugabo bwo kurya akara umuryango we ngo ababwire ibyabaye ku mwana wabo dore ko na nyina wa Kizito bivugwa ko yari asanzwe atameze neza, ubu amakuru dufite n’uko ifungwa ry’umuhungu we ryamuhuhuye ubu akaba ari mu bitaro byitiwe umwami Faysal ku Kacyiru!

Amakuru The Rwandan ifite ni uko ibivugwa ko Kizito yanditse, yavuze ndetse aniyemerera ibyinshi byanditswe n’abapolisi igihe bari bamushimuse ariko byabaye ngombwa ko abyemera kuko yari yishwe urubozo kandi yatewe ubwoba ko yicwa nawe ahitamo kwemera gufungwa kuko n’ubundi azi neza ko ubu butegetsi butazahoraho amaherezo azafungurwa. Urugero ni inyandiko Kizito yandikiranye na Vénuste Nshimiyimana, umunyamakuru wa BBC bigaragara ko zabayeho mu gihe Kizito yari mu maboko ya Polisi.

Iterabwoba ryakomereje ku wo Kizito yari yashatse ngo amuburanire, ahita abivamo! Uwo mu Avoka witwa Me Charles Gashema yatewe ubwoba ndetse amaze kubona uburyo abayobozi bo hejuru bijanditse muri ruyiya rubanza, nawe ubwe byari kumugora kuburana atavuze uburyo Kizito yabanje gufungwa bitemewe n’amategeko, akicwa urubozo ndetse hagahimbwa n’ibimenyetso ku buryo bugaragara kandi akabona Kizito afite ubwoba bwo kuvuga ibyamukorewe imbere y’urukiko.

Nabibutsa ko Me Charles Gashema n’ubundi atarebwa neza nyuma yo kuburanira Lt Colonel Mudenge agatsinda urubanza ariko bakanga kumufungura!

Ni nayo mpamvu ababuranira Kizito ubu barimo kugerageza kuburana birengagije ibyo tumaze kuvuga haruguru ariko biragoye gutsinda ruriya rubanza dore ko byose byarangije gutegurwa kuva mbere ndetse n’igihano Kizito azakatirwa cyarangije gutegurwa ku buryo benshi bemeza ko nadakatirwa burundu azakatirwa imyaka iri hejuru y’icumi. Kuko bimaze kumenyerwa ko iyo FPR igiye gukubita umututsi yita ko yatatiye igihango itababarira!

Uretse ko no muri uru rubanza harimo byinshi bitarasobanuka neza ndetse umuntu yakwibazaho, haravugwa ko ufunganywe na Kizito witwa Agnès Niyibizi yabaga mu rugo kwa Ministre Mitali! Kuba Ministre Mitali ari mubatangiye kwikoma Kizito ku mugaragaro bishobora kuba bifite imvano! Niba Agnès Niyibizi atarakoreshejwe yisanze mu kibazo kimurenze.

Undi wibasiwe muri uru rubanza ni umunyamakuru wa BBC witwa Vénuste Nshimiyimana bigaragara ko Leta y’u Rwanda yamuhagurukiye, n’ubwo iyo Leta ntacyo iravuga ku mugaragaro ariko ukurikije ibisohoka mu binyamakuru bizwi ko ari indangururamajwi za FPR na DMI ntawabishidikanyaho.

Kuzana Vénuste Nshimiyimana muri iki kibazo kandi  akanashinjwa ibintu bijyanye na Genocide yo mu 1994 muri ibyo binyamakuru bigaragaza intera iki kibazo gifite. Abasesengura basanga uyu muvuno cyangwa itekinika riri muri iki kibazo rigamije gutesha agaciro BBC nka Radio ubwayo no kwikiza umuhutu nka Vénuste Nshimiyimana wagize icyo yigezaho mu gihe iki kibazo cyakururana kikangiza isura ye mu kazi ke.

Ntawakwirengagiza ibibazo by’ubwumvikane buke hagati mu banyamakuru ba BBC ubwabo. Uretse ko ntawahamya ko ibi bibazo byombi bifite aho bihuriye.

Tugarutse ku kibazo cya Kizito hari byinshi umuntu utekereza adashobora gupfa kwemera urugero nk’ingufu uwitwa Callixte Nsabimana alias Sankara atizwa muri iki kibazo. Umuntu usesengura yakwibaza ukuntu umuntu uzwi nka Kizito niba yari mu mipango yo hejuru ya RNC kugeza aho yemererwa kuba Ministre w’umuco nta kuntu yaba ataragiranye ibiganiro n’abayobozi bo hejuru nka Dr Théogène Rudasingwa cyangwa Lt Gen Kayumba Nyamwasa, ibi biganiro nibyo Leta yari guhita ishyira imbere mu rubanza rwa Kizito kugira ngo igaragaze uruhare rwa RNC muri iki kibazo.

Mu gusoza umuntu yakwibaza aho uwitwa Gérard Niyomugabo uvugwa cyane muri iki kibazo aherereye, nta gushidikanya ko niba atarishwe ari mu maboko ya Leta y’u Rwanda aho arimo kwicwa urubozo cyangwa arimo gukira imihini yakubiswe ngo avuge ibyo bashaka bityo bazamwereke abanyamakuru amaze gutora agatege. Kuko umuntu nka Gérard Niyomugabo bigoye kuba yaba akihishe mu Rwanda kandi abaye yarashoboye kugera mu mahanga nta kuntu yaba ataravugana n’itangazamakuru cyangwa ngo bimenyekane.

Ben Barugahare

The Rwandan