PDP-IMANZI rirashinganisha abatavugarumwe na leta ya FPR -INKOTANYI

ITANGAZO No 16/PDP-IMANZI/2017.

Hashingiwe ku bikorwa bitandukanye bimaze iminsi bikorerwa Imanzi n’abatavugarumwe na leta muri rusange.Tumaze kubona akarengane n’ihohoterwa bikomeje gukorerwa abanze gukomera yombi ikinyoma.Turebye imirambo n’imfu zidasobanutse bimaze iminsi bigaragara hirya no hino mu gihugu, kubaburirwa irengero ndetse n’abafungwa (wakurikirana ugasanga barimo nteba)

Duhereye ku ngero zifatika z’ibyo visi Perezida n’umuvugizi w’ishyaka PDP-IMANZI amaze iminsi akorerwa. Muri byo twavuga ibi bikurikira:

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016; Uyu muvugizi yashyikirije ubuyobozi bw’umurenge wa NDUBA dosiye yuzuye isaba gusana inzu ye (bumusinyira ko bayakiriye)akomeza gusiragizwa ku buryo na nuyu munsi atari yasubizwa ngo yemererwe cyangwa ahakanirwe.

Muri iryo siragizwa yegereye ubuyobozi bumwizeza gutegura ibikoresho bityo mu minsi mike ko buzaba bwamusubije bumwemerera. Muri izo ntangiro z’ukwezi kwa gatandatu 2017 yategetswe gukora ihererekanya ry’ubutaka byihuse ngo kugira ngo abashe guhabwa ubwo burenganzira bwo gusana.

Igitunguranye ni uko kuri uyu wa gatatu ku wa 14/06/2017 mu gihe yari yagiye gukoresha iryo hererekanya nuwo baguze(kuri stade ya IPRS Kicukiro)

Ubuyobozi bw’umurenge wa NDUBA,ubwo akagari ka GASANZE ,ubwo umudugudu wa Nyarubande ari naho atuye hifashishijwe insoresore zikusanya imyanda(akenshi zifashishwa mu ibikorwa nk’ibi hashingiwe ku bukene bafite aho bashyirwaho iterabwoba ko nibadakora ibyo bategetswe byose nta nkunga n’ imwe bemererwa ituruka muri leta bazongera kubona) Biraye mu matafari y’umuvugizi wa PDP-IMANZI Bwana KAYUMBA J.M.V ari aho atuye mu mudugudu wa Nyarubande barayamena bayagira ifu ari nako bigamba ngo iyo ni intangiro yo kwangiza ibye ngo bityo nawe niwe uzakurikiraho. Dore ko ngo basabwe ko Ikinamico yo kuri 3 na 4/8/2017 igomba gutambuka itambukanye ngo abo bita ibigarasha n’ibipinga byose .

Ibi byabaye ku manywa y’ihangu. Ibi bikaba gihamya simusiga ko koko ibyo batumwe batangiye kubishyira mu bikorwa kuko n’umunyarwanda yabivuze neza ko “ukubise imbwa aba ashaka shebuja.Bikaba byakozwe banyuze ku yandi yewe bene yo batanahatuye aha twavuga nk’uwitwa Ntuyahaga,Kazungu n’abandi.

Dushingiye kuri ibi no ku bindi byinshi tutabashije kurondora, ishyaka PDP-IMANZI riramenyesha ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere:Ishyaka PDP-IMANZI rirashinganisha abatavugarumwe na leta ya FPR -INKOTANYI muri rusange, Imanzi zose, n’abayobozi b’Ishyaka PDP-IMANZI mu nzego zose n’umuvugizi waryo by’umwihariko.

Ingingo ya kabiri:Ishyaka PDP-IMANZI rirashinganisha bariya bavuzwe haruguru ndetse n’imitungo yabo kuko bisanzwe bizwi ko mu rwego rwo kuyobya uburari no kugerageza gusibanganya ibimenyetso abanyagitugu iyo bumvise ibyabo byagiye ku karubanda bihutira guhemukira abagaragajwe.

Ingingo ya gatatu: Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba abayoboke baryo n’ izindi mpirimbanyi za demokarasi gushishikarira kugaragaza ku gihe akarengane n’ihohoterwa bakorerwa ndetse n’irikorerwa rubanda rukiri mu muco wa Shinyiriza ngutegeke.

Ingingo ya kane: Ishyaka PDP-IMANZI riboneyeho gusaba ubutegetsi burangajwe imbere na FPR-INKOTANYI gufatira ingamba ndetse n’ibihano bariya bayobozi niba koko barakoze ibyo batabatumye nkuko bikunda kugirwa urwitwazo.

Ingingo ya gatanu:Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye gusaba amahanga kutarebera ibibera mu Rwanda ngo barindire byacitse ngo babone gutabara.

Harakabaho demokarasi ubwisanzure n’iterambere.

Bikorewe i Kigali Ku wa 14 Kamena 2017

KAYUMBA JMV (Sé)

Visi Perezida n’umuvugizi wa PDP-IMANZI.