UBUTEGETSI BWA FPR BUKOMEJE GUHUNGABANYA UMUTEKANO W’ABATURAGE ARI NAKO BUTOTEZA BY’UMWIHARIKO ABARWANASHYAKA BA FDU-INKINGI

Justin Bahunga, umuvugizi w'ishyaka FDU-Inkingi

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuri uyu munsi tariki 14 Kamena 2017, amakuru atugeraho aravuga ko mu Kagari ka Kinunga na Nyamaga – Umurenge wa Remera – Akarere ka Ngoma, abapolisi , abasirikare na DASSO bazindukiye mu baturage babahuriza ku kagari ka Kinunga, babaka « Mutueli » ku ngufu, abatayibonye barakubitwa basinyira n’igihe bazayitangira.

Biteye ishavu n’agahinda kubona umuturage agikubitwa inkoni muli iki kinyejana, ngo kubera ko atatanze mutueli, bakiyibagiza ingaruka izi nkoni zifite ku buzima bw’umuntu, byaba ku mubiri no ku mutima.

Hari kandi n’itotezwa rikomeye ry’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI. Abitabira inama zihamagarwa n’ubutegetsi bwo muri ako karere, batubwira ko muri buri nama, abayobozi n’abashinzwe umutekano bakanga abantu ba FDU-Inkingi bavuga ko babazi n’ubwo batiyerekana. Iryo terabwoba rigambiriye kubaca intege, no kubuza abantu kuyoboka iryo shyaka barega ko ritemewe n’amategeko.

FDU-Inkingi irongera gusaba leta y’u Rwanda kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono.

FDU-Inkingi irasaba Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi kudakomeza kwishyira hasi, bitwara nk’abapolisi n’ingabo z’ishyaka rya FPR , aho kuba abapolisi n’ingabo z’igihugu.

Ikabibutsa ko izo nzego zishinzwe umutekano w’igihugu n’abanyarwanda bose. Ni yo mpamvu bibabuza kwijandika mu bufatanyacyaha n’agatsiko kiyemeje gukandamiza abanyarwanda no kubahohotera, kugira ngo kagume ku butegetsi butuma kigwizaho umutungo w’igihugu, igihe abandi banyarwanda barimo gukubitira abana kuryama kubera inzara.

Bikorewe i London 14 Kamena 2017

Yustini Bahunga
Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga n’Ubuvugizi bwa FDU-Inkingi.
Contact : [email protected]