PEREZIDA KAGAME ATI: “IBY’AHAZAZA SI JYEWE UBIGENA”!

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Ntiharashira imyaka ibiri Perezida Paul Kagame avugiye kuri televiziyo yitwaFrance 24 ko abona no mu myaka 20 iri imbere azaba ariwe uyobora u Rwanda. No mu kinyamakuru Jeune Afrique cyo muri Nzeri umwaka ushize yatangaje ko ateganya kwiyamamariza mandat ya kane mu matora azaba muri uyu mwaka. Igishya rero nuko atangiye kugira imvugo ituma abantu bashidikanya kuri kuriya kwiyizera kwe. Bakaba babonamo ikimenyetso cy’uko amagara ye yaba ari mu kaga nk’uko byari bimaze igihe bihwihwiswa. Ibyo byabonetse cyane mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa Le Figaro.

Hagati muri icyo kiganiro cyavugiwemo ibintu byinshi dusanzwe tumenyereye kumva, umunyamakuru yabajije Kagame adaciye ku ruhande ati: “Mugiye kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repuburika azaba muri Nyakanga uyu mwaka, muri mandat yavuye ku myaka irindwi ikajya kuri itanu. Twavuga ko muzakomeza kugeza muri 2034?”

Kuri iki kibazo twari tumenyereye ko Kagame asubiza yego ndetse akongeraho amagambo yo kubitsindagira. Nyamara yarasubije ati: “Ishyaka ryanjye niryo rizafata umwanzuro niba nziyamamaza mu matora yo muri Nyakanga. Ku by’ahazaza byo ntabwo mbizi. N’iyo naba nshaka kugeza icyo gihe, si jye wo kubifataho umwanzuro njyenyine. Iby’ahazaza sijye ubigena”.

Ndumva aribwo bwa mbere numvise Paul Kagame avuga amagambo nk’ariya. Igihe cyose twamwumvise, yaba igihe yayoboraga inyeshyamba za FPR Inkotanyi ziri mu ntambara yo gufata ubutegetsi, yaba na nyuma yaho amaze kubugeraho, yakunze gukoresha imvugo igaragaza kwiyizera cyane. Ni muri urwo rwego yahinduye itegekonshinga ashyiramo ingingo zimuha ubushobozi bwo kuyobora izinda mandats eshatu guhera muri 2017. Nibutse ko muri uwo mwaka wa 2017 aribwo Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko. Kuba noneho arimo kuvuga ko iby’ahazaza atariwe ubigena ni ikintu gishyashya. Ni ijambo avuze igihugu kiri mu ntambara, kandi Kagame si umuntu uyobewe uburemere bw’ijambo nk’iryo.

Ikindi gikomeye yavuze muri kiriya kiganiro ni aho yerekana ko kurwana n’igihugu gikize ku mabuye y’agaciro nka Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo bitoroshye kuko ibihugu bikomeye byari bimushyigikiye bishobora cyangwa byatangiye kumurekura kugirango kiriya gihugu kitajya ku ruhande rw’u Burusiya. Yaravuze ati: “kubera ariya mabuye y’agaciro bose bashaka u Rwanda rushobora kuzaba igitambo”.

Hari umunyamakuru (Maître Ignace Rusagara kuri Radio Itahuka) wibukije ko iyo Kagame avuga u Rwanda aba atavuga igihugu cyacu uko tukizi, aba yivuga ubwe cyangwa agatsiko kari ku butegetsi. Ibi byo kuvuga ko ashobora kuba igitambo ntabwo ari ubwa mbere abikomojeho. Amaze igihe abibona ko politiki yo gusahura Kongo akaba ariwe ugemura mu mahanga amabuye y’agaciro y’icyo gihugu irimo gucyura igihe. Ibyo bikazamugiraho ingaruka ziremereye. Niyo mpamvu arwana intambara isa no kwiyahura.

Nkeka ko ikibazo gikomeye Kagame afite ubu ari ugutinya kwemera ko yashoye igihugu muri politiki y’amafuti. Urugero rw’iyo politiki mbi ni nko guteganya kubakira ubukungu bw’igihugu ku ntambara zigamije gusahura umutungo w’abaturanyi. Niyo mpamvu yabuze ubutwari bwo gutanga inkoni agihumeka kuko uwo yaraga ubutegetsi muri iki gihe yaba amuraze intambara zamunaniye.