Perezida Paul Kagame w’u Rwanda abona ko ‘gusebya’ Perezida bidakwiye kuba icyaha

Perezida Paul Kagame

Nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda ko ‘gusebya’ no gushushanya Perezida w’u Rwanda bikomeza kuba ibyaha bihanishwa gufungwa, Perezida Paul Kagame abibona ukundi.

Itangazo ry’ibiro bye ryasohotse muri iri joro ryo ku wa kane rivuga ko Bwana Kagame abona kugumisha mu mategeko mpanabyaha ‘gutuka cyangwa gusebya’ perezida w’u Rwanda bidakwiye.

Kuwa kane, nyuma y’uriya mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga, abanyamakuru banyuranye mu Rwanda no hanze yarwo bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mwanzuro ubangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwa buri wese bwo gutanga ibitekerezo butangwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ibi ni byo byashingirwagaho n’umunyamategeko Me Mugisha Richard waregeye inkiko mu Rwanda ko ingingo zinyuranye harimo ‘guhana uwasebeje umukuru w’igihugu’ zavanwa mu gitabo gishya mpanabyaha.

Ubu, ibiro bya Bwana Kagame bivuga ko nawe atemeranya no kugumisha ziriya ngingo muri icyo gitabo mpanabyaha ahubwo ko byajya mu mategeko mbonezamubano.

Muri iryo tangazo, avuga ko ‘yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ariko yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho’.

BBC