Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa yatswe ubuhungiro cyangwa aracyabufite?

Gen Kayumba Nyamwasa

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi 2017 nibwo inkuru yakwiriye hose ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa yaba yatswe ubuhungiro mu gihugu cy’Afrika y’Epfo ibi bikaba byatangajwe na Televiziyo yo muri icyo gihugu yitwa SABC, aho yatangaje ko urukiko rwafashe icyemezo cyo gukuraho icyemezo giha ubuhunzi Lt Gen Kayumba Nyamwasa maze ngo akazongera kwaka ubuhungiro bundi bushya maze bikigwaho n’abashinzwe gutanga ibyangombwa by’ubuhungiro muri icyo gihugu (Mushobora kubyirebera ku mashusho ari hano hasi)

Imiryango ishinzwe guharanira uburenganzira bw’impunzi muri Afrika y’Efo, the Consortium for Refugees and Migrants (CoRMSA), the Southern Africa Litigation Centre (SALC) na the Wits Law Clinic yari yatanze ikirego yasohoye itangazo yishimira iki cyemezo cy’urukiko.

Ariko ku rundi ruhande umunyamategeko uburanira Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Me Kennedy Gihana we mu kiganiro yahaye Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC,  yahakanye yivuye inyuma ko Lt Gen Kayumba yaba yatswe ubuhungiro avuga ko ibyangombwa by’ubuhunzi akibifite ko ibindi byatangajwe byose ari ibihuha. (Mushobora kumva hano hasi ikiganiro Me Gihana yagiranye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye)

Mu gushaka kumenya uko ikibazo giteye mu rwego rw’amategeko, umunyamakuru Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC yaganiriye n’umunyamategeko Prof Charles Kambanda nawe agira icyo avuga kuri iki kibazo akurikije ibyo yasomye mu cyemezo cy’urukiko gikubiyemo imyanzuro y’urubanza. (Mushobora kumva hano hasi ikiganiro Prof Kambanda yahaye Radio Itahuka)

 

Marc Matabaro