HAFI HAVUZWE HAGEZE!

Abanyapolitike b’abaswa cyangwa abanyagitugu, bifashisha intwaro y’amacakubiri hagati y’abo bakeka bose kuba imvano y’ingufu zabakura ku ngoma. Barabishakisha babibura bakabirema, kugeza babigezeho. Iyo bashoboye gushyamiranya abo mu mutwe cyangwa itsinda runaka, ubucuti bw’abantu runaka, cyangwa imyemerere runaka, baba bageze ku ntego. Kuko imbaraga bakeka ko zakabarwanyije zihugira mu guhangana mu gihe rubanda rundi rwa giseseka ruhugiye mu kuvuga kuri iryo hangana. Bityo umunyagitugu akaba abashije gutsura iminsi ye ku ngoma mu gihe abandi bahuze.

Iyi ntwaro ni yo Kagame amaze igihe kirekire akoresha mu Rwanda ari na ko yica uwo ari we wese ugaragaje ko yayisobanukiwe. Arema ibice hagati y’abasirikare! Baba abayobozi bakuru b’ingabo, baba abasirikare bamurinda, cyangwa n’amatsinda y’ingabo runaka bityo bagahorana ubwoba n’urwikekwe, kuregana no gushaka ubutoni.

Ingero zirahari nyinshi. Ibyo byose akabikora ku buryo ariwe wenyine usigara ku isonga akaba ariwe uregerwa. Nicyo gituma muzumva ngo runaka nti yumvikana na runaka bityo bityo. (Kagame niwe ukemura ibibazo byitwa ko byananiranye mu ngabo no mu baturage harimo n’ibyo bamubikira ngo azabe ariwe ubirangiza kugirango abaturage bamubone nk’umuntu mwiza). Ibyo byose bimugaragaza nk’umuntu udashobora kugira inenge kuko ariwe uhora atahura iz’abandi, anabunga nyamara ari we uba wabateye amacakubiri mu byukuri!

Ibi yabikoze hagati y’abanyarwanda habanza kuba amatsinda y’abavuye mu gihugu runaka, Uganda, i Burundi, i Kongo n’ahandi. Iby’amateka y’imibanire y’abo banyarwanda sinabitindaho murabizi byose ni umugambi wa Kagame kandi na nubu ruracyageretse!

Nyuma hakurikiyeho abarokotse jenoside n’abayikoze n’ibikoresho simusiga byo guca ibice mu banyarwanda nk’umuryango IBUKA na komisiyo yiswe iy’UBUMWE N’UBWIYUNGE. Nyuma haje kwirega no kwemera ibyaha muri gacaca, bukeye haza “ndi umunyarwanda”.

Simvuze amategeko ashyigikira amacakubiri mu buryo buziguye n’ibindi byose bigamije gushyiraho imirongo hagati y’abanyarwanda. Inama zaberaga mu Rugwiro muri 1998 zikoreshejwe na Perezida Pasteur Bizimungu,zari zigamije gushaka igihugu kitarimo amacakubiri mwabonye aho zahereye, Kagame yamwokeje igitutu nk’umuvumvu wuka inzuki umwotsi kugeza zitaye ibinyagu byazo agahakura yitonze.

Inkuburi y’amacakubiri mu madini nayo murayiruzi. Habanje ADEPR, hakurikiraho aba Isilamu, none ubu bigeze muri Zion Temple. Ibi byose nk’uko njya nkunda kubivuga bikorwa n’abanyarwanda, ariko baba batumwe. Bakoreshejwe , bagahabwa akazi.

Mvuge gato kuri Gitwaza na Zion Temple: Muri iki gihe abantu bayibazaho byinshi. Bamwe bahugiye mu kuvuga Dr. Paul Gitwaza, abamuvuga nabi, abamuvuga neza, abamusebya, abamutaka, abamunenga yewe n’abamusengera ngo akomere abandi bamusengera ngo abakinguruke! Ibi rero ni byo Kagame akunda! Imbaga y’abantu ihugire muri ibi bibazo, bateshwe kureba amafuti bakora cyangwa ibindi barimo. Kandi mu kumusenya iba yikijije undi muntu washoboraga kuba ikirangirire no kwototera ingoma.

Mwakwibaza muti ni kuki ingoma ya kagame ishobora gutinya Dr. Gitwaza?

Dore impamvu: Umuntu utangira urusengero ari umwe, akarushinga mu Gatenga rugakura rukagira amashami muri Kigali yose, rukagaba amashami mu ntara zose z’u Rwanda, rugakwira hirya no hino muri Africa, rukagera muri America no mu Buryayi kandi hose ruhafite abayoboke babarirwa mu bihumbi, rugashyiraho inzego z’ubuyobozi, rukagira ibikorwa bifatika byo gufasha rubanda, rukayobokwa n’abakomeye hamwe n’abacishije bugufi, ntabwo ari umuntu abanyagitugu bihanganira! Gitwaza yagaragaje impano ikomeye mu kuyobora. Yagaragaje ubuhanga mu gushyiraho inzego zihamye mu buyobozi bwe. Abo ayobora bamwumviraga kandi yari amaze kugera ku rwego mpuzamahanga rw’imigenderanire hagati y’itorero rye n’ayandi. Yashyizeho Radio na Television bikora neza kurusha iby’igihugu kandi bikoresheje abakozi bake n’ingengo y’imari nto cyane ugereranyije n’iby’igihugu! Ibikorwa by’itorero rye biba bigaragara ,en-direct, kuri facebook no ku yindi miyoboro y’ikoranabuhanga hirya no hino ku isi, ku buryo ubutumwa yashaka kugeza ku bantu be yashoboraga kububagezaho bose nta nkomyi. Iyo ahawe ikiganiro mu itangazamakuru, avuga amagambo y’ubwenge agaragaza ubumenyi bwinshi afite, kandi yicishije bugufi. Ntibimusaba gutuka abandi no kuzinga iminya mu gahanga kugirango agire icyubahiro. Uyu mugabo yarize, kandi yiga atiyamamaza. Azi amateka y’isi kandi ayasobanura adategwa. Icyubahiro ahabwa ntagishakisha. Ni gute uyu muntu atahinduka ikibazo ku butegetsi bw’igitugu bwikanga akantu ako ariko kose? Ni gute butashora imbaraga mu kumutega imitego y’ubwoko bwose, kumusebya, kumusenya ndetse atareba neza agahimbirwa ibyaha? Ntimwirirwe mubaza rero uko byagenze. Mwibuke ko umwe mu bakoreshejwe n’ubutegetsi gusenya itorero rye yamubwiye ko naza avuye mu mahanga aho yari yagiye azihutira kwitaba inzego zishinzwe iperereza, umukuru w’ingabo n’abashinzwe ubutegetsi bw’igihugu. Kandi uwo batumye uwo ngo niwe wagombaga kumujyana! Namwe munyumvire umu Bishop wajyanye umu Apostle muri Nzego z’iperereza! Reka nibutse abakoreshwa ku mpamvu mbi bose ko igihe kizabereka ko bibeshya. Nibashaka babireke zikigendwa.

Ibyo biratweraka imvano y’andi makimbirane yose nk’ayabaye muri ADEPR, mu Bayislam n’ahandi mu madini. Ubwo simvuze amashyaka uhereye kuri MDR, PS-Imberakuri n’andi yapfunywe atarapfa nka PSD, PL n’andi yahoze kera ari amashyaka nya yo. Ni na yo ntwaro irimo kugeragezwa mu mashyaka akorera hanze nka RNC, FDLR n’ayandi. Iyi ni intwaro Kagame yifashishije igihe kirekire muri iki gihugu no hanze yacyo. Ni cyo gituma yihandagaza akavuga ko nta Coup d’etat ishoboka mu Rwanda. Ni uko azi ko isaba kumvikana hagati y’abasirikare bakuru, kandi indwara y’urwikekwe n’amacakubiri yamaze kuyivomerera ahantu hose.

Ariko ngarutse ku nyito y’iyi nyandiko, ndagira ngo ndenze amaso nsingire ibigiye kuba ku Rwanda mu minsi iri imbere.

Iyi ntwaro y’amacakubiri yahereye igihe cya cyami ariko ikaba yarashinze imize kurusha muri iki gihe, hari abakiboshywe na yo, ariko abanyarwanda benshi bamaze kumenya iyo ari yo n’uko ikora. Bamaze kumenya kandi ko uyikoreye wese birangira imuhindutse! Amateka amaze kubibereka.

Abatutsi bahungutse muri 1994 baje bazi ko bagiye kubaho mu mata n’ubuki, ariko si ko byagenze kuko habayeho gucikamo ibice bitewe n’amagomerane ashingiye ku busambo na bwa buyuku bw’ingoma ya Kagame. Bamwe babura ibyo baje batekereza bisubirira aho bari bamaze imyaka, abandi baratotezwa barahunga, abandi barafungwa abandi baricwa, abandi baratsikamirwa baracecekeshwa. Ubu bazi ukuri!

Abatutsi n’abahutu bari mu gatsiko gato kari ku butegetsi na bo barabiruzi, n’ubwo nta bwinyagamburiro barabona neza. Bamaze kubona ko aka gatsiko gahora kinjiza abantu bashya kamaze kwigaho uko kazabakoresha n’igihe kazabakuriramo. Abandi bagakurwamo bakajya muri kimwe muri biriya byiciro bindi. Bamaze kubona ko iturufu rya ko ryo kuguma ku ngoma ari ugutera ubwoba abatutsi bose kababwira ko ni badakomera ku ngoma, abahutu bazayibatwara bakongera bakajya kwangara mu mahanga. Barabona ko mu by’ukuri, iyo ngoma n’ubu nta yo bafite! Barabona ko agatsiko gafata urubyiriko kakarwigisha amateka kahinduye uko gashaka. Aka gatsiko kabifashwamo n’abahutu b’inda ndende bemera kwambara ibyaha by’ubwoko, no kwiyita ibyo batifuza kwitwa kugirango babonemo umwanya. Ibyo byose barabibona.

Hari abahutu bakuwe ku ngoma muri 1994 bari barabayeho neza, bamwe barahunga bajya mu mahanga kuko nta ho bari buhere ingoma ya FPR. Hari abagumyeyo bashakirayo imibereho bibagirwa u Rwanda abandi bagerageza gushakisha uko bakorana n’ubutegetsi bushya. Bamwe byarabahiriye abandi birabananira. Hari abahutu bashotse bakorana n’ubutegetsi bwa FPR, banyuzwe n’amatwara yari izanye, igifata ubutegetsi nyuma baza kubona ko ibyo yavugaga ataribyo ikora. Bamwe bagiye rugikubita barahunga, abandi barafashwe barafungwa, abandi baricwa, abasigaye baraceceka bibera ibiragi ariko nti banejejwe n’iyi ngoma iriho. Abo na bo, ibirimo kuba barabibona.

Hari abahutu bakoze jenoside, bamwe barafatwa bahabwa ibihano bitandukanye hashingiwe ku butabera bwabakatiye yaba gacaca cyangwa inkiko z’Arusha. Muri aba hari bamwe barangije ibihano, hari abandi bacyirirwa basatura amabuye mu bihano nsimburagifungo, hari abandi bakiri muri za gereza. Muri iki cyiciro harimo n’abahutu babeshyewe ko bakoze jenoside bakatirwa ku byaha batakoze, barahanwa bamwe barangije igifungo abandi baracyari mu bihano.

Hari abahutu bagize amahirwe yo kuba batarigeze bashinjwa gukora icyaha cya jenoside
ariko bakaba barambitswe n’agatsiko kari ku butegetsi icyaha cy’ubwoko, kimwe Bamporiki na Nsengimana birirwa basabira imbabazi! Uretse abari mu butegetsi, abandi bahutu bari muri iki cyiciro baricecekeye barareba aho ibintu bigana.

Hari abatutsi bacitse ku icumu rya jenoside, bamwe babanje kubona FPR nk’iyahagaritse jenoside, ikaba yaraje nk’umukiza w’abatutsi uje kubarokora ingoma mputu. Nyuma batangiye kugenda bamenya amwe mu mabanga y’ukuri ku byerekeye uko jenoside yabaye n’intego nya zo za FPR igihe yatangiraga intambara muri 1990. Abenshi bagiye bigizwayo n’ubutegetsi bitwa ibisambo, bitwa ibigarasha, bamwe baricwa abandi bahunga ingoma ya bene wabo muri ya magomerane navuze haruguru. Abandi bari muri iki cyiciro bagiye bakoreshwa n’ubutegetsi mu gushyiraho ibimenyetso n’ibikoresho bigamije gutera abahutu ipfunwe rihoraho. Nk’ishyirahamwe rya IBUKA ry’abacitse ku icumu. Abo bose bamaze kubona aho ikibazo kiri! Nakunze uherutse kuvuga ati: “niba udahuza ubwicanyi buriho muri iki gihe na jenoside nuko utazi ubwenge”

Ibigiye kuba ku Rwanda rero, nta bwo ari ibishingiye ku matora ari imbere cyangwa itekenika cyangwa iki! Ibyo byiciro byose navuze birimo abantu bamaze gushirika ubwoba, biteguye kujya ahagaragara bakanga gukomeza kuba ibikoresho by’ubugizi bwa nabi. Hari abantu biteguye gukura ikinyoma cy’amoko mu banyarwanda. Mvuze Ikinyoma kuko amoko mu banyarwanda si cyo kibazo n’ubwo abanyapolitike bayagira cyo! Niba Bazivamo, Bamporiki na Nsengimana, basangirira ku meza amwe na Kagame, nta cyabuza umututsi w’umukene n’umuhutu w’umukene guhurira ku meza amwe! Ikibazo nyakuri mu Rwanda, ni ubukungu budasaranganyije mu baturage nk’uko bikwiriye. Ibindi ni ibikoresho by’abanyepolitike. Igihe rero cyageze ngo abanyarwanda babone ko ikibazo kiri ku mbehe aho kuba ku isura. Nta mwanzi w’igihugu ubaho habaho umwanzi w’ingoma kandi nta wanga ingoma imukunze, imutunze, imurinze n’ibye byose. Igihe cyageze ngo abanyarwanda batagerwaho n’umukamo w’ingoma baserure akabari ku mutima kuko mu by’ukuri ubutegetsi buriho ntibabukunda barabutinya. Abanyarwanda bamaze kubona ko ababacurira amazina mabi ari abari ku mbehe kandi n’abari ku mbehe bamaze kumenya ko nta we uyitindaho! Mu minsi iri imbere, uwahekwaga azigenza.

Sindagura Ndagena!

Nyagasaza Siliveri; i Rubungo

3 COMMENTS

  1. Ikibazo mu Rwanda dufite nuko habuze inkorokoro ikarambagiza limwe rya “nyirabuhuri”akubikira Kagome akamudukiza kuko byose ikibumutera nuko aliwe “Seigneur de guerre”.

  2. Comment: Ubu rero uyu wiyise Nyagasaza ngo utuye Rubungo ra!, aribwira ko abantu bose ari abemera gato uburyo bamurwanira intambara ye bwite!,icyo namubwira n’uko. intambara bamwe turwana ubu n’iyo kwiteza imbere ntawe ukeneye iyo kurwanya Kagame ibyo mwadukoreye tutamufite twarabibonye none nimubage mwifashe!.

  3. Ha ha Rubungo yahehe? wamukulaaaa he ko abwitse iyooo nkawa mu jenerali ukiri mu mashyamba ya Congo wa muhanzi ajya aririmba. uyu Nyagasaza niba arinako yitwa asigaye anyibutsa wawundi Mushayidi wajyaga ahurutura ibitangazo ahanura intambara za buri kanya akura abantu umutima, yarangiza agasinya ko we ari i Kinihira n’ingabo ze kubwamahirwe ingabo z’u Rwanda zicisha macye ntabwo zihubuka,iyo ziba iza kinani cyera cyangwa ba katanyama aba Kongo ya kabila ziba zaramaze abanyakinihira bose zishakisha uwo muginga, bucyeye baje kumuvumbura aho yari yihishe iyo Buyenzi bwa Bujumbura.

    Buretse ejo bundi le 4 Aout 2017 nibwo azamenya icyo abo Banyarwanda afitiye impuhwe (Zimwe za Bihehe bien sur), ijambo bazaba bavuze nyabusa, ahubwo haratinze ngo ari wowe ari nabari inyuma yawe bose FDLR,Ibigarisha nababazungu babari inyuma bokamwe namacakubiri babajwe nuko Rwanda Inc irimo gutera intambwe itabitabaje cg ngo ibagishe inama, maze muri ibyo bihe muzakorwe n’isoni. Matayo itanu gatanu iti Muzumirwa!

    Erega indege izageza u Rwanda kubukungu,ubwigenge nyabwo n’agaciro nyako k’Abanyarwanda yamaze gufata ikirere, kandi Pilote ni HE P Kagame, azi destination precise arimo kuyiganishamo “Singapour of Africa” naho mwe muri mu bigambo gusa biranga abanyeshyari bose, imburamumaro,abarakare n’indashima mu buzima, niyo mwabona ibingana iki ntimujya mushirwa.

    Dore aho nibereye!

Comments are closed.