Rishingiye ku mabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora,uyu munsi kuwa 10/08/2013 ishyaka PS Imberakuri ryajyanye liste y’abakandida depite ku kicaro cya komisiyo y’amatora,ariko icyaje gutungura ishyaka PS Imberakuri ni uburyo abakozi bashinzwe kwakira candidature banze kwakira liste y’abakandida b’ishyaka bitwaje ko ibyangombwa bituzuye,aha ariko biyibagije ko aribo bamaze iminsi basobanurira abanyarwanda ko niyo hagize ibyangombwa bibura bakira ibyangombwa by’umukandida hanyuma ibibura bikazazanwa nyuma, ikindi iyi komisiyo ishyira imbere n’icyangombwa kigaragaza umuyobozi w’ishyaka kandi imbere zabo hagaragaraga imyanzuro y’inama nkuru y’igihugu yabaye kuwa 04/08/2013.
Ishyaka PS Imberakuri rikomeje kwamagana imikorere nk’iyi yo kudashyira mu ngiro ibyo amategeko asaba, aha kandi tukaba tubamenyesha ko ibyo byangombwa bisabwa inzego z’ibanze zikomeje kubitinza ndetse no kubyima bamwe mu barwanashyaka babikeneye.
Tuboneyeho gusaba ubutegetsi bwa FPR ko bwagombye kwisubira maze bugatanga urubuga abanyarwanda bose bavugiramo maze bakazihitiramo ababahagarariye neza.
Ishyaka PS Imberakuri ntiryahwemye kunenga iyi komisiyo ko ibogamiye ku ishyaka riri ku butegetsi,none bidateye kabiri ibigaragarije isi yose.Biragaragara kandi ko aya matora nta shyaka ritavugarumwe na leta ubutegetsi bwa FPR buyifuzamo.
Iyi niyo saha yo kureba icyo ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi buhishiye abanyarwanda.
Alexis Bakunzibake