Radio Impala ntabwo yigeze iba iya RNC-FDU-AMAHORO: Dr Paulin Murayi

Nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’impuzamashyaka RNC, FDU-Inkingi na AMAHORO ryiswe:“RWANDA: RADIO IMPALA YARASHIMUSWE” ndetse n’amagambo yatangajwe na Bwana Sixbert Musangamfura kuri Radio BBC Gahuza-Miryango, aho abayobozi batatu b’ishyaka RDU bashinjwa gushimuta Radio IMPALA, bibaye ngombwa ko dutanga ibisobanuro ku bijyanye n’iyi Radio kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Mbere na mbere abantu bagomba gusobanukirwa ko iyi Radio itigeze iba umutungo w’Impuzamashyaka  RNC-FDU-AMAHORO cyangwa wa Association Radio IMPALA asbl yashinzwe nyuma y’itangizwa ry’iyo Radio kugira ngo iyo Association ishobore gufata imikoreshereze ya Radio ariko ntabwo byashobotse.

Twavuga kandi ko umutungo wahereweho mu gushinga Radio kugeza ubu wavuye mu mpano yatanzwe n’umugiraneza utarashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara ntabwo rero Radio yavuye mu misanzu y’abarwanashyaka b’impuzamashyaka RNC-FDU-AMAHORO nk’uko bivugwa hirya no hino. Turasaba abayobozi b’impuzamashyaka RNC-FDU-AMAHORO ko basobanurira abayoboke babo uburyo bakoresheje imisanzu yabo yitiriwe gushinga Radio aho kwibasira abayobozi ba RDU babita abajura.

Twabamenyesha kandi ko inkunga yatanzwe n’uwo mugiraneza ntabwo yari igenewe Impuzamashyaka RNC-FDU-AMAHORO ahubwo yari igenewe guteza imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo biciye mu itangazamakuru mu Rwanda cyane cyane kugirango opposition nyarwanda ishobore kugira itangazamakuru riyivugira.

Twamaganiye kure inyerezwa ry’igice kimwe cy’inkunga yatanzwe n’uwo mugiraneza, ibyo bikaba byaratumye Radio IMPALA idakora neza, cyane cyane mu kubura abanyamakuru kuko abenshi bangaga gukora nk’abakorerabushake badahembwa.

Haragaragara kandi ukudashima n’ukwirengagiza ibyakozwe na Bwana KARURANGA Saleh kw’abayobozi b’Impuzamashyaka RNC-FDU-AMAHORO, kuko Bwana KARURANGA ari we wenyine wemeye gukora kuri Radio IMPALA nk’umukorerabushake adahembwa kuva yatangira kugeza uyu munsi hagamijwe gutanga urubuga ku bitekerezo bitandukanye ku banyarwanda.

Turamenyesha abanyarwanda ko n’ubwo inkunga yatanzwe n’umugiraneza yanyerejwe, twiyemeje gusigasira iki gikorwa cyagezweho kigamije gufasha abanyarwanda gutanga ibitekerezo byabo mu bwisanzure mu Rwanda. Tuboneyeho guhamagarira abanyarwanda bose, cyane cyane abo muri opposition badahabwa urubuga rwo gutanga  ibitekerezo byabo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, batera inkunga iyi Radio ndetse bakaboneraho gukoresha ubwo buryo babonye bwo gutanga ibitekerezo byabo bitandukanye mu guteza imbere umuryango nyarwanda.

Ku bwa RDU.

Dr MURAYI Paulin

Perezida

Dr Paulin Murayi, umukuru w'ishyaka RDU