Roger Rusesabagina arasaba U Bubiligi gukora ibihagije bugatabara Se.

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Yanditswe na Albert Mushabizi

Ejo kuwa 25 Kanama 2021 Umuryango w’Umunyapolitiki Paul RUSESABAGINA, ufatanyije n’Umwunganizi we mu iby’amategeko Umubiligi Vincent LURQUIN, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ; bamagana icyemezo cyo kwirukana Vincent LURQUIN mu Rwanda. Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rumurega ko yagerageje gukorera umwuga we mu Rwanda, atabifitiye uburenganzira.

 Umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’Amerika Tim ISHIMWE, yagiranye ikiganiro na Roger RUSESABAGINA, umuhungu wa Paul RUSESABAGINA, mu ijwi ry’umuryango Roger yasobanuye neza uko Vincent LURQUIN, Umunyamategeko w’Umubiligi wunganira umubyeyi we Paul RUSESABAGINA akomeje gusiragizwa ku mpamvu z’agahimano. Aka gahimano inzego zitandukanye za Leta ya Kigali zikaba zigahurizaho mu buryo buri nk’akagambane cyangwa se umuco uziranga zose muri rusange!

 Roger kandi yaninubiye ko Leta y’u Rwanda, yaba ishyira iterabwoba kuri Leta y’u Bubiligi, bigatuma u Bubiligi bugenda biguruntege, mu gufasha umuturage wabwo nk’inshingano za Leta, bumuvuganira kandi bukurikirana niba koko ahabwa ubutabera bukwiye, mu rubanza aburanamo ibyaha birimo n’icy’iterabwoba. Kuri iyi ngingo, Roger ntiyaretse no kwerekana ko hari ibyo u Bubiligi bukorera u Rwanda, mu mikoranire igendanye n’ubutabera, nyamara byagera ku Rwanda, rukica nkana ibyo narwo rwakagombye kugerera  u Bubiligi mu kebo.

Mu gusobanura iyi ngingo, yo kuba u Rwanda rutagerera u Bubiligi mu kebo burugereramo, yatanze ingero z’uko Abanyamategeko bo mu Rwanda, bajya kuburana imanza mu Bubiligi, bikaborohera kubera ko hasanzwe hariho imikoranire yemewe. Nyamara Abanyamategeko bo mu Bubiligi, baza gukorera mu Rwanda bakananizwa, bakorerwa ibigaragara nk’agahimano. Yibukije ko mu rubanza Leta y’u Rwanda yarezemo umubyeyi we Paul RUSESABAGINA, yatunganyirijwe byose mu buryo bukwiriye mu Bubiligi.

Asobanura iby’agahimano, yatanze urugero ku ibyakorewe Vincent LURQUIN uherutse kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda, ashinjwa ko yarenze ku mategeko, akajya mu rukiko kunganira Paul RUSESABAGINA, kandi nta burenganzira abifitiye. Yasobanuye ko Vincent yasobanuriye neza ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka, icyo agiye gukora mu Rwanda, ubwo yakaka visa, agatsinda rukaba rutari n’urugendo rwe rwa mbere, agiye muri ako kazi. Yanongeyeho ko Batonnier wo mu Bubiligi yandikiye Batonnier KAVARUGANDA, ukuriye urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, amumenyesha iby’urugendo rwa Vincent, n’ikimujyanye, nyamara igitangaje kikaba ari uko uwo Batonnier KAVARUGANDA no kumubona mu Rwanda byagoranye, bisa nk’aho yiburishije, bya ka gahimano nyine. Ibi byo kwiburisha kwa Batonnier wo mu Rwanda, akaba yarabigize no ku nshuro ya mbere y’urugendo rwa Vincent mu Rwanda, dore ko ubu bwari ubwa kabiri.

Roger kandi yibukije ko impamvu zari zijyanye Vincent RULQUIN, zitari n’urubanza umukiliya we aburanira i Kigali, ahubwo wari umubonano ushingiye ku rubanza amuburaniramo mu Bubiligi, mu rubanza rukiriho, Leta y’u Rwanda yarezemo RUSESABAGINA. Roger akaba akeka ko impamvu zarakaje u Rwanda, rukamwirukanira amaherere, zaba ari uko yari yagaragaye mu Kiganiro n’Abanyamakuru, cyabaye mu buryo bw’itumanaho rigezweho rya zoom akakigiramo uruhare, akiri mu Rwanda.

Ku kirego cy’uko Vincent LURQUIN, yashobora gukora umurimo we mu Rwanda, ari uko abanje kwaka kuba umunyamuryango w’urugaga rw’Abavoka bo mu Rwanda ;Roger akaba yasobanuye ko nta shingiro gifite, kubera ko imikoranire y’ibihugu byombi mu ibigendanye n’ubutabera, itamurutse kandi ikaba yemerera n’Abanyamategeko bo mu Rwanda, gukora akazi kabo mu Bubiligi batagombye guca muri izo nzira ziziguye. Aha rero akaba yongeye kwinubira kandi yibaza impamvu, akebo kagererwamo u Rwanda mu Bubiligi, u Rwanda narwo rutakagereramo u Bubiligi iwarwo. 

Roger yagaragaje ko umuryango ubabajwe no kuba Batonnier wo mu Rwanda ashobora kugira imyitwarire yo gukerensa umunyamategeko w’umubiligi, yerekanye kandi ko banababajwe n’uburyo bw’ingendo za Vincent bupfushwa ubusa, ku mpamvu z’agahimano. Yerekanye ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi, ikunze kugira amakuru yaka mu Rwanda, ku bigendanye n’urubanza rwa RUSESABAGINA ntihabwe ibisubizo ;mu gihe amakuru u Rwanda rukeneye ku Bubiligi ku bigendanye n’ubutabera, ahita aboneka ako kanya. Roger akaba yarangije agira inama u Bubiligi nk’igihugu, ko bukwiriye kwihagararaho, ntibuterwe ubwoba n’u Rwanda, kubera ko ubutwererane ari magirirane, bukaba budakwiriye kugenda umujyo umwe. Yibukije ko ibyo by’amananiza n’agahimano inzego za Leta y’u Rwanda zikomeza kugaragaza, atari byo bizabaca intege ;ko bakenyereye guharanira ubutabera bw’umubyeyi wabo ku kibi n’icyiza!