Amakuru ava Ottawa muri Canada aravuga ko sénateur Roméo Dallaire yagize impanuka yoroheje y’imodoka mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2013 nyuma yo gusinzira atwaye imodoka!
Mbere gato ya saa yine z’amanywa ubwo Dallaire yari agiye mu biro bye kuri Dena ya Canada, yagize impanuka imodoka yari atwaye yagonze itara ryo ku muhanda. Bivugwa ko imodoka ye yagonze cyane ku buryo imifariso irimo umwuka ifasha iyo habaye impanuka (airbag) yahise isohoka. Ariko ntabwo yakomeretse.
Nk’uko byatangajwe muri Sena ngo Dallaire ngo ibitotsi byamufashe atwaye imodoka. Umunsi ubanza ngo yari yakoze urugendo urugendo ava Québec ajya Ottawa nyuma ngo yitabira amanama yarangiye bwije cyane.
Dallaire ubwe yiyemeye ko yafashwe n’ibitotsi atwaye imodoka ariko ashimishwa ngo n’uko nta muntu wagize icyo aba muri iyo mpanuka.
Dallaire yatangaje kandi ko ubu afite ibibazo byo kudasinzira neza kubera ko ngo igihe cyo kwibuka imyaka 20 ishize habaye jenoside mu Rwanda cyegereje.
Uyu mugabo wigeze kugira ibibazo bikomeye by’ihahamuka n’ubusinzi bikabije yatangaje ariko ko iyo mpanuka itatewe n’inzoga ngo kuko agiye kumara imyaka irenga icumi nta nzoga anywa.
Lt Gen Roméo Dallaire yamenyekanye cyane kubera kuba yarayoboye ingabo za ONU mu Rwanda mu 1994, benshi bakaba bahamya badashidikanya ko yagize uruhare runini mu gufasha FPR gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Yagaragaje kandi ukubogamira gukabije kuri FPR haba mu 1994 cyangwa nyuma yaho. Yagiye yanga kwitaba inkiko aho yahamagarwaga nk’umutagabuhamya, urugero ni urubanza rwa Major Bernard Ntuyahaga, waregwaga urupfu rw’abasirikare 10 b’ababiligi. Igihe abo babiligi bicwaga n’abasirikare bari bivumbuye, Dallaire yari muri metero nke cyane z’aho biciwe asabwa kohereza ingabo zo kubatabara arabyanga. Ikindi kivugwa n’uko adashirwa amakenga mu rupfu rwa Perezida Habyalimana no gushaka guha ubutegetsi ku ngufu FPR n’abari bayishyigikiye muri 1994.
Benshi bemeza ko yagize uruhare mu gutuma ubutabera mpuzamahanga bubogama aho yirengagije nkana ubwicanyi bwa FPR agatanga ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n’abandi gusa. Nabibutsa ko abantu benshi bo mu bwoko bw’abahutu bari bahungiye kuri Hotel Méridien, Stade Amahoro, ibitaro bya Faysal n’ahandi bagiye batwarwa kwicwa n’ingabo za FPR bavanguwe mu zindi mpunzi aho ingabo za FPR zatungirwaga agatoki n’abatutsi bamwe bari basanzwe mu Rwanda, abazwi bagaragaye muri ibyo bikorwa twavuga nka Deus Kagiraneza, Théoneste Mutsindashyaka n’abandi…
Dallaire yagize ibibazo byo guhahamuka nyuma ya 1994 aho yavuzweho n’ubusinzi, ntawe ushidikanya ko yahahamuwe n’ibyo yabonye mu Rwanda, ariko umuntu avuze ko n’uruhare yaba yaragize mu byabaye nabyo bishobora kumutera kwicuza dore benshi mubashakaga gushyira FPR ku butegetsi ku ngufu bari bazi ko bizaborohera kuko bari barabeshywe ko Perezida Habyalimana yari yanzwe bikomeye n’abaturage.
Ubwanditsi
The Rwandan