Ruracyageretse hagati ya Eugène Richard Gasana na Leta y’u Rwanda!

Eugène Richard Gasana

Yanditswe  na Arnold Gakuba

Kuki ibyarezwe Ambasaderi Gasana Eugène Richard, INTERPOL (Ikigo gishinzwe guhuza polisi z’ibihugu kurwanya ibyaha ndengamipaka) itabyitayeho? 

Gasana Eugène Richard  muri politiki: umubano wihariye n’umuryango wa Paul Kagame

Gasana Eugène Richard azwi na benshi mu Rwanda cyane cyane ku mubano wihariye yari afitanye n’umuryango wa Paul Kagame kandi akaba yaragize akamaro gakomeye mu ntambara yashojwe na FPR-Inkotanyi. Ubwo FPR-INKOTANYI yatangiraga urugamba, Gasana Eugène Richard yabaga mu Budage aho yakoze umurimo ukomeye wo kuyifasha muri dipolomasi na politiki ku magabane w’Uburayi. 

Gasana Eugène Richard ntiyari muri FPR-INKOTANYI gusa nk’umurwanashyaka n’umunyapolitiki, ahubwo yari n’inshuti y’umuryango ku buryo yarebereraga abana ba Paul Kagame babaga muri Amerika. Kuva aho Paul Kagame ahinduriye itegeko-nshinga muri 2015, agamije kwiyimika ku butegetsi ubuziraherezo, Gasana Eugène Richard yaba yarabaye mu ba mbere batabishyigikiye. Ingaruka yabaye ko muri 2016 Gasana Eugène Richard yahise yamburwa inshingano ze maze asabwa gutaha mu Rwanda, nyamara we ntiyabikozwa. Guhera ubwo ahita ashyirwa mu gatebo kamwe n’abitwa “abanzi b’igihugu”. Nyuma y’icyizere n’ubucuti bw’imyaka myinshi kuva mu Budage kugera mu Muryango w’Abibumye i New York.

Mu by’ukuri, kuba Ambasaderi mu Muryango w’abibumbye ni umwanya ugaragaza icyizere cyinshi cyagiriwe Gasana Eugène Richard, kuko uwuhawe aba ari Umwe mu nkingi ya mwamba ya diplomasi y’u Rwanda. Nabibutsa kandi ko uretse kuba n’ambasaderi mu gihe u Rwanda rwajyaga mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi yazamuwe ku rwego rwa Ministre ndetse ahabwa n’ikipe nini yo kumufasha muri izo nshingano zikomeye zo kurwana kuri Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame kubera amafuti ahoraho iyo leta yishoragamo cyane cyane ku bijyanye n’intambara zo mu karere, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, demokarasi n’ibindi…

Ese ni izihe mpamvu zituma Leta ya Kigali idasinzira kubera Gasana Eugène Richard? 

Guhigwa kwa Gasana Eugène Richard kwaba gufite indi mpamvu ikomeye ihishwe inyuma y’ibitanganzwa. Leta ya Kigali ashinja Gasana Eugène Richard kuba yarinjiye muri RNC, ishyaka rya politiki ryashinzwe n’abazi neza Paul Kagame kuko bakoranye igihe kirekire kandi bamwe bakaba baratangiranye n’urugamba. Ibyo byaba bimutera kudashira amakenga umuntu wese bagize icyo bapfa akamutwerera ubufatanye n’iryo shyaka n’iyo bwaba ntabuhari.

Paul Kagame bigaragara ko agenda atakaza amanota mu maso y’abaterankunga be b’imena, yaba adashira amakenga uwahoze amuhagarariye mu miryango w’abibumbye akamubona n’umutobera muri diplomasi no mubatera nkunga barimo n’igihugu nk’Amerika bigaragara ko cyateye umugongo u Rwanda.

Gukeka ko RNC ibanye neza n’uwamufashije kujya ku butegetsi, Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda no kumva ko yanahuye n’uwari umwizigirwa we byarushijeho gutuma amazi arenga inkombe Ambasaderi Gasana ahinduka umwanzi wa mbere w’igihugu.

Inzira z’ubutabera mu kumubuza amahwemo.

Mu kubuza amahwemo Ambasaderi Gasana hakoreshejwe inzira nyinshi zirimo gushaka ibirego birmo gufata ku ngufu, gushaka gufata ku ngufu no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina. Tutanasize gusaba umuryango wa Ambasaderi Gasana kwitandukanya nawe. Twabibutsa ko hifashishijwe ibinyamakuru biri hafi y’ubutegetsi hasohowe inyandiko nyinshi bigaragara ko zari zigamije kwangiza izina rye.

Ntabwo byahagariye aho kuko byageze n’aho hatangwa ikirego muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2019 aho Ambasaderi Gasana yashinjwe ngo gufata ku ngufu inshuro 2 umukobwa mu 2014! Kugeza ubu rubanza rukaba rutararangira.

N’ubwo abunganira Ambasaderi Gasana bakoze iyo bwabaga bakarwana ku mukiriya wabo ariko Leta y’u Rwanda nayo yakoresheje ingufu zayo nk’igihugu isaba ko Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ishyiraho impapuro zo gufata Ambasaderi GASANA n’ubwo bwose yarimo aburana atihishe ubutabera ndetse aho atuye hazwi dore ko muri iyo minsi  yari amaze kubona uruhushya rwo gutura muri Amerika ruhoraho we n’umuryango we.

Ibi byo gushyiraho impapuro zo gufata Ambasaderi Gasana byatumye abamwunganira begera INTERPOL ngo basabe ko impapuro zakurwaho.

Byagenze bite muri Interpol?

Mu nama yayo yo ku ya 28 Kamena 2021 kugeza ku ya 2 Nyakanga 2021, Komisiyo ishinzwe kugenzura amadosiye ya ICPO-INTERPOL, yahuje amadosiye y’usaba Gasana Eugène Richard (Usaba) n’aya Komisiyo y’igihugu cy’u Rwanda ya INTERPOL. Dore muri make urubanza nk’uko rwashyizwe ahagaragara mu cyemezo 117 cya Komisiyo yavuzwe haruguru. 

Ikirego: ku ya 16 Gashyantare 2021, Bwana Gasana Eugène Richard yagejeje kuri Komisiyo icyifuzo cyo gutesha agaciro amakuru amwerekeye abitswe muri dosiye za INTERPOL. Nyuma yo kwerekana ibyangombwa byose bisabwa hakurikijwe ingingo ya 30 y’amategeko agenga imikorere ya Komisiyo, icyifuzo cye cyarakiriwe kandi Komisiyo ibimenyesha uwabisabye ku ya 3 Werurwe 2021. 

Nyamara ariko, mu gihe cyo kwiga ku kibazo cy’usaba, Komisiyo yagishije inama ibiro bikuru bya INTERPLOL (NCB) by’u Rwanda, Ibiro by’igihugu bya INTERPOL muri Amerika, n’Ubunyamabanga Bukuru bwa INTERPOL hakurikijwe ingingo ya 34 ya Sitati ya Komisiyo, ku itumanaho ry’amakuru ajyanye n’umuntu. Ku ya 7 Kamena 2021, CBN yo mu Rwanda yemeje ko byanyuze mu nzira nyazo ko n’amakuru afite ishingiro kandi itanga ibisubizo ku bibazo Komisiyo yayibajije, ndetse n’inyandiko zibishyigikira. Usaba kimwe na BCN y’u Rwanda bamenyeshejwe ko Komisiyo iziga uru rubanza mu nama yayo nimero 117 kugira ngo igereranye amakuru avugwa. 

Hashingiwe ku ngingo ya 35 (3) ya Sitati ya Komisiyo, ukuri ni uko Leta y’u Rwanda yirinze kuvuga kuri politiki mu birego irega Gasana Eugène Richard. Gasana Eugène Richard yamenyeshejwe ko ashakishwa, ko byasabwe na BCN y’u Rwanda binyujijwe ku mushinjacyaha. Gasana Eugène Richard akaba ashinjwa “Gufata ku ngufu, gushaka gufata ku ngufu no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina“. 

Hashingiwe ku cyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe ku ya 27 Nyakanga 2020, Ibyo birego byose biteganijwe mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Kuri iki cyifuzo cy’ubutegetsi bwa Kigali, Gasana Eugène Richard yatanze impamvu z’uko:

– Gushakishwa kwe kujyanye na politiki (ibyo Leta ya Kigali ivuga ko ari ibinyoma),  bikaba binyuranyije n’ingingo ya 3 y’Itegeko Nshinga rya INTERPOL; 

– Gushakishwa kwe bihungabanya uburenganzira bw’ibanze bwa muntu kandi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu kandi ko bitubahiriza ingingo ya 2 y’Itegeko Nshinga rya INTERPOL;

– Itangazo ry’ishakisha ritatanzwe aho aherereye (kubera ko hazwi) kandi hakaba hari n’ibinyuranye n’ingingo ya 83.2 y’Amategeko ya INTERPOL yerekeye gutunganya amakuru. 

– Integuza ishakisha idasobanura neza ibikorwa bigize ibyaha aregwa kandi bitujuje ibipimo bisabwa n’ingingo ya 83.2 y’Amategeko ya INTERPOL yerekeye gutunganya amakuru.

Gasana Eugène Richard akaba arengerwa na:

– Ingingo ya 3 y’Itegeko Nshinga rya INTERPOL ivuga ko “bibujijwe rwose ko Komisiyo yagira uruhare mu bikorwa bya politiki, igisirikare, idini cyangwa ubwoko“. 

– Ingingo ya 2 (1) y’Itegeko Nshinga rya INTERPOL iteganya ko Umuryango “ugomba kandi guteza imbere ubufasha bwagutse bushoboka hagati y’abayobozi bose ba polisi mu mbibi z’uburenganzira bukurikizwa mu bihugu bitandukanye kandi hashingiwe ku Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu. 

– Ingingo ya 11.1 y’amabwiriza yo gutunganya amakuru ateganya ko “gutunganya amakuru muri sisitemu y’amakuru ya INTERPOL bigomba kwemera no kubahiriza amategeko akurikizwa mu biro bikuru by’igihugu cyangwa ikigo mpuzamahanga bigomba kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage ni byo bikorwa by’ubushakashatsi hakurikijwe ingingo ya 2 y’Itegeko Nshinga rya Komisiyo n’itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu”.   

– Ingingo ya 34, igika cya mbere cy’amabwiriza yo gutunganya amakuru gisaba ko itunganywa ry’amakuru ryemerwa “hakurikijwe amategeko n’amasezerano mpuzamahanga“. 

– Ingingo ya 83.2 y’amabwiriza yo gutunganya amakuru ateganya ko “amatangazo yo gushakisha ashobora gutangazwa ari uko hatanzwe amakuru ahagije y’ubucamanza. 

Hashingiwe kuri izi ngingo zavuzwe haruguru, umunyamabanga mukuru wa INTERPOL, ku ya 5 Mata 2012, yerekana ko “ku byifuzo byo gushakisha no gukwirakwiza amatangazo asaba ko umuntu yatabwa muri yombi, bisaba gutanga ibimenyetso bihagije bihuza umuntu ushakishwa n’ibyo aregwa”.                                                                                                                                                           

 Guhuza ibivugwa n’impande zombi

Kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bunyuze mu mucyo kuri uru rubanza, Komisiyo yafashe umwanzuro wo kwigira hamwe imiterere ya politiki ivugwa muri uru rubanza, intego yo gutangaza itangazo ryo gushakisha ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku burenganzira bwa muntu bwa Gasana Eugène Richard kubera ko zifitanye isano kandi zishingiye ku birego bimwe bifatika, hanyuma usesengure ingingo zijyanye nabyo nyuma.

Ku ruhande rwa Gasana Eugène, abona ko kubera ko gutanga ibimenyetso bigaruka k’uregwa, Gasana Eugène Richard yatanze ibimenyetso byerekana ko uru rubanza rushingiye kuri politiki, nk’umuntu wamaze imyaka irenga makumyabiri akora imirimo ikomeye y’igihugu ariko ko amakimbirane na Perezida Paul Kagame arimo na manda ya 3 ari yo mpamvu yavuyemo kumukoza isoni no kumuhiga. Gasana ashimangira ko ibyo aregwa biteye isoni, ko uyu mugore witwa Benita Uruhisho ufite umuryango ufitanye ubucuti n’umuryango wa Paul Kagame yanditswe nk’umukozi wa Trust Law Chambers, ikigo cy’abunganira abandi mu mategeko cya Paul Kagame, kandi umukunzi we witwa Regis Rugemanshuro ubu uyobora RSSB akaba yari umuherekeza w’umukwe wa Perezida Kagame igihe umukobwa we Ange yashyingirwaga. Ku bijyanye n’aho ikibazo kigeze Guverinoma y’u Rwanda irabizi, cyane cyane ko uru rubanza ruvugwa rwakurikiranywe n’ubucamanza bw’i New York bugasanga nta bimenyetso bihagije.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwashimangiye ko ibirego rushinja Gasana Eugene Richard bishobora gukurikiranwa kubera ko nta rubanza rwaburanishijwe kuko ihame ryo “kutagaruka ku cyarangiye” ryaba ritishwe, kandi niyo hatabaho amasezerano yo kohererezwa abaregwa, Amerika ishobora kumwohereza ku bushake, kuko imaze kohereza abanyarwanda benshi kuburanishirizwa mu Rwanda. U Rwanda rushimangira ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye ibirego bishinja Gasana Eugène Richard, kandi ko uwo yakoreye ibyaha atari umwe gusa, ahubwo ko ari babiri. 

U Rwanda rwanzuye ko inyandiko y’ibirego n’icyemezo cyo guta muri yombi, byose bishingiye ku makuru yizewe yabonetse kandi akorwaho iperereza n’Ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda ndetse n’ubushinjacyaha bw’igihugu. Kubera icyaha rusange cyakorewe abaturage b’u Rwanda hanze y’u Rwanda, Gasana Eugène Richard yagombye gusubiza ibibazo mu nkiko z’u Rwanda kandi bigomba gikorwa  byanze bikunze kugeza yitabye urukiko agahamwa n’icyaha cyangwa akagirwa umwere.

Mu guhuza impande zombi, Komisiyo isanga Gasana Eugène Richard ari umunyapolitiki, ko yirukanwe nyuma y’amakimbirane yagiranye na Perezida Paul Kagame kandi ko aricyo cyatumye yitwa “umwanzi w’igihugu” nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, cyane cyane nyuma y’ikiganiro yagiranye na Museveni muri Gashyantare 2019. 

Hakurikijwe uko ibintu byagiye bikurikirana, dusanga ibintu byarasubiye rudubi mu kwezi kwa Mata 2019, ubwo Gasana Eugène Richard yahabwaga uburenganzira bwo kuba muri Amerika ku buryo buhoraho ndetse akanga n’ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ikirego kirega Gasana cyashyikirijwe ubushinjacyaha ku ya 14 Mutarama 2020, icyemezo cyo kumuta muri yombi gitangwa ku ya 27 Nyakanga 2020 n’itangazo ry’ishakisha ryo ku ya 14 Kanama 2020. Hashingiwe ku kuba ibyaha aregwa bidafatika no ku iperereza abayobozi b’Amerika bakoze mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gutura buhoraho, Komisiyo yasanze gushyiraho urupapuro rwo gushakisha Gasana Eugène Richard byaba binyuranije n’intego yavuzwe haruguru kandi hashingiwe no ku ngingo ya 82 y’Amategeko yo gutunganya amakuru ya INTERPOL.

Kubera  iyo mpamvu, hashingiwe ku bimaze kuvugwa haruguru, Komisiyo yasanze kubika amakuru bishobora kugira ingaruka ku kutabogama kwayo, kandi bikaba byafatwa nk’uburyo bworoshye bwo gukurikirana abanyapolitiki, kubera ko urwego rwa politiki ari rwo rwiganje cyane muri uru rubanza rwa Gasana Eugène Richard.

Kubera izo mpamvu zose, Komisiyo yemeje ko amakuru yatanzwe kuri Gasana Eugène Richard atujuje ibyangombwa bya INTERPOL bijyanye no gutunganya amakuru bwite, kandi ku by’ibyo azahanagurwa muri dosiye za INTERPOL.