Ambasaderi Joseph Habineza yitabye Imana

Ambasaderi Joe Habineza

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ni abika Ambasaderi Joseph Habineza benshi bakundaga kwita “Joe”.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo yaguye mu gihugu cya Kenya azize uburwayi. Hari amakuru avuga ko yaba azize indwara y’igisukari (diabète).

Yitabye Imana nyuma y’iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 33 arushinze.

Ambasaderi Joe Habineza yavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo mu 1964.

Yakoze imirimo itandukanye irimo:

-Umukozi w’uruganda rwa Heineken i Kinshasa, hagati ya 1994 na 1998,

-Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, hagati ya 1998 na 2000.

-Yinjiye muri politiki mu Rwanda mu 2004 avuye mu gihugu cya Nigeria, aba Minisitiri w’urubyiruko, umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

-Yahagarariye u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

-Muri Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma asubira muri Ministeri y’Umuco na Siporo kugeza muri Gashyantare 2015 ubwo yasimbuzwaga.

-Yatangiye kwikorera aho yavuzwe cyane igihe yacuruzaga amakaroni yiswe ‘pasta Joe’, yakorerwaga mu ruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’

-Yitabye Imana hashize umwaka bivugwa ko yirukanywe ku buyobozi bw’ikigo cy’ubwishingizi kitwa Radiant Yacu Ltd cya Marc Rugenera wahoze ari Ministre dore ko nyuma yaho nta kandi kazi kazwi yari afite. Ubuyobozi bw’icyo kigo akaba yari yarabugiyeho mu 2019.

Ambasaderi Joe Habineza azibukwa cyane nk’umuntu wakundaga sport no gusabana n’abantu cyane byari byaramuviriyemo gukundwa na benshi biganjemo urubyiruko.

Mu minsi ishize igitangazamakuru Umuryango cyamukozeho ikiganiro mbarankuru mu ruhererekane rw’ibiganiro bimaze gukundwa na benshì byitwa “Ibyakozwe n’intumwa”.

Mwakurikira icyo kiganiro hano hasi:

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

2 COMMENTS

Comments are closed.