Rugamba Jovanny watorotse gereza yafashwe na Leta y’u Rwanda ariko ntishaka kumugaragaza.

Rugamba Jovanny

Umufungwa Rugamba Jovanny yatorotse Gereza ya Nyarugenge isigaye iherereye ahitwa Mageragere mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka. Amakuru dukesha umuntu wacu uri i Kampala aravuga ko mu cyumweru gishize hagati y’itariki ya 18 na 19 Mata 2017 Polisi ya Uganda yamufatiye muri icyo gihugu imugeza ku nzego z’umutekano za Leta y’u Rwanda.

Ikibabaje nuko kugeza uyu munsi Leta y’u Rwanda idashaka kugaragaza aho uyu mufungwa Rugamba Jovanny yaba aherereye kugira ngo byibuze umuryango we ushobore kumusura nk’uko wari usanzwe umusura muri gereza ya Nyarugenge.

Biratangaje kubona ukuntu ibinyamakuru bya Leta ya Kigali byose byatangaje itoroka rye, nyamara yamara gufatwa byose bikinumira. Ibi bihishe imigambi mibi.

Umufungwa Rugamba Jovanny wacitse ku icumu rya Jenoside muri 1994, ngo yari afungiwe icyaha cy’ubwicanyi yakoze ubwo yari umusirikare w’inkotanyi akaba yarakatiwe n’inkiko imyaka 20 y’igifungo akaba yari amaze imyaka 6 afunzwe.

Turasaba Leta y’u Rwanda kugaragaza uyu muntu aho ari cyangwa yaba yaramwishe nabyo bikamenyekana kuko birazwi ni akamenyero kayo kurigisa abantu bakaburirwa irengero

Marian Uwimana

Global campaign for Rwandans Human Right