IKIBAZO CY’INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA

Mu gihe abanyarwanda basa n’abari mu gihirahiro cy’icyerekezo cya politiki, ikibazo cy’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda mu myaka ya mirongwicyenda gikomeje kuvugisha benshi menshi, harimo no kwivuguruza kwa kenshi.

Reka dutinde ku kiganiro giherutse guca kuri BBC cyayobowe na Felin Gakwaya.

Ikiganiro kiratangira humvikanishwa ijambo rya Nyakubahwa Perezida Kagame.  Perezida Kagame aratangira agaya abagerageza gutinda ku nyito ya jenocide aho gutinda ku buzima bw’abantu. Arakomeza avuga ko atariwe washyizeho inyito (tuvuge n’ibisobanuro), mbese ko byagombye gukomeza uko byiswe n’ababishinzwe.

Hari igishya cyumvikana  mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida Kagame Pawulo

Nyakubahwa Kagame arasa n’uwumvikanisha ko ibivugwa bya jenoside yakorewe abatutsi byatangiye cyera cyane mu myaka myinshi, arava mu bihe bya mirongurwenda, akajya na mbere yaho cyane. Arasa n’ugaragaza ko jenoside yatangiye cyera, arakomatanya abatutsi bose mu bakorewe jenoside. Ntavuga impamvu adatinda ku bihe LONI ishingiraho isobanura jenoside n’ibyabaye mu Rwanda, akambukiranya ibihe. Iri jambo ry’umukuru w’igihugu ni ryiza muri rusange aho akangurira abantu gutinda cyane ku buzima bw’abanyarwanda aho gutinda mu nyito z’ibyabaye kandi bibi.

Ambasaderi Kimonyo aha arasa n’utavuga ibintu kimwe na Perezida Kagame neza, aho we avuga icyemezo cy’inkiko kivuga ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Aba ni abatutsi bari imbere mu Rwanda bavugwa.  Ntabijyana mu myaka yashize ya za mirongwitanu, mirongwitandatu na mirongwirindwi, nubwo hari aho asa n’ubivugaho amahushuka. Byumvikane ko amahano yabaye muri ibi bihe byose ari urukuzasoni ku banyarwanda twese, kandi ari inshingano za Leta kureba ibyayo no kubyigaho mu nyungu z’igihugu. Niba Ambasaderi Kimonyo agaya abavanga ibintu ntibatomore, natomore, avuge ko jenoside yakorewe abatutsi b’imbere mu gihugu (nkuko hari ababyumva gutya), noneho, abayibakoreye n’abatumye ibakorerwa bibazweho abo aribo bose nta n’umwe ukuwemo, nk’uko ababifata batya babivuga.

Kayigamba Jean Baptiste Arahabwa ijambo. Arasa n’uri ku rugamba rwa politiki rwo kurwanya abumva ibintu mu buryo leta iriho i Kigali itabyifuza wese. Aratangira akora ikintu uwacitse ku icumu adashobora kwemera n’iyo byagenda bite. Arashinja Musonera gupfobya jenoside. Musonera yavuga, Kayigamba ati si ibyo navuze. Mu kanya akongera ngo abapfobya nka ba Musonera. Iyi ni ingeso abantu bagomba gucikaho. Gufata abarokotse jenoside ukabita ko bapfobya jenoside. Kayigamba aravanga politiki no gutanga ibitekerezo. Sinzi niba yarakurikiye ibibera mu Rwanda, ariko amenye ko abantu babujijwe guhamba ababo aho/uko babyifuza, amagufwa y’ababo akajyanwa ku gahato ka Leta kwanikwa ku gasozi nk’uko Musonera abivuga. Kayigamba arabeshya nkana. Ibyo Musonera avuga niko bimeze kuli iki kibazo. Umucikacumu rya jenoside  w’umututsi ababajwe n’ibi, keretse ababivuga ukundi kubera inyungu za politiki. Aratonekwa gusa nta ngufu afite zo kwirengera. Hari aho aho Kayigamba avuga ibyiciro bya jenoside, akagera aho agaragaza ko bigaragara mu Rwanda ati nko gukwirakwiza intwaro mu baturage … Aha abantu bamubaza bati, ni bande bakwirakwije intwaro ? None wasanga ari abarwanaga bose bazikwirakwije, wabashinja jenoside bombi ? Ejo hazaza ukubwira ati inkotanyi zatanze intwaro, undi ati leta ya Kigali yatanze intwaro mu ba sivili, gucengeza abarwanyi mu basivili. Niba ibi ubyita gutegura jenoside, byaba birebire ! Niba kandi ubyita intambara mu bahanganye nabyo byagira uko bifatwa. Twibuke ko LONI itabashije kwemeza ko abashinjwaga gutegura jenoside bagaragaraho ko bayiteguye.

Musonera Jonathan, aratangira avuga uko abona ibyabaye. Aravuga ibimubabaza. Simbona ikibi kirimo. Hari aho avanga ibitari mu kiganiro, Raporo mapping n’ibindi bishobora kuba ikindi kibazo nacyo gikeneye kwigwaho. Musonera ntatinda gusa ku kibazo kiriho kiganirwaho, ariko nk’uwakuriye mu Rwanda akamarirwa umuryango, akabuzwa gushyingura abe uko abyifuza, ntagomba gutonekwa birenzeho.

Ernest Sagaga yagerageje gusobanura ibintu mu mategeko mu buryo bwumvikana, yafashije benshi, ntiyabogamye. Nk’uwamariwe abe muli jenoside yakorewe abatutsi igahitana n’abahutu batari bayishyigikiye, yahisemo kwibera umunyamategeko utabogamye muri iki kiganiro kuko nicyo yari yahamagariwe. .  Naho ubundi nawe yashoboraga gushyiramo sentiments ze n’agahinda k’abe bishwe urubozo. Twamushimira ibisobanuro yatanze byumvikana. Uku kutabogamira ku ruhande uru n’uru no kutavangamo tendance politiki z’icyo buri wese yaba ashyigikiye nibyo bias n’ibyagoye Kayigamba na Musonera, n’ubwo umunyamakuru Gakwaya yageragezaga buri gihe kwibutsa ko icyo bari kuganiraho ari ikintu kimwe, akakibibutsa.

Hari aho twagaya Felin Gakwaya: Ugana ku munota wa 44 w’ikiganiro, hari aho umunyamakuru Felin Gakwaya abwira Musonera ati amagambo ukoresha (aha ahari yavugaga aho yavuze kwanika amagufwa y’abatutsi bishwe muli jenoside), aratoneka abacitse ku icumu rya jenoside. Aha Gakwaya arasa n’ubogamye cyane. Ubundi umunyamakuru ategerejweho kutabigenza atya. Arabwira Musonera gusa kandi n’uwo baganira atoneka bikabije abacitse ku icumu rya jenoside. Ubonye iyo avuga ko buri wese muri bo afite abo atoneka mu bavandimwe be bagombye kuba bahuje ibibazo? Namubaza nti Musonera aratoneka nde? Kayigamba nawe wivugira ko abe bamariwe mu Rwanda kandi yifuza kujya kubashyingura? Cyangwa Ambasaderi Kimonyo?  Aratoneka bande? Gakwaya, nakubwira ko ikintu gitoneka abacitse ku icumu cya mbere ari ugutegekwa kujyana amagufwa y’ababo mu birahure, aribyo Musonera yise kwanikwa kw’amagufwa y’abacu. Ibi si ibintu. Si umuco si n’umugenzo. Ari impamvu y’urwibutso no kugerageza kwereka amahanga ibyabaye cyngwa se gusakuma inyungu z’amafaranga ateganyijwe kugira ibyo akoreshwa, hari uburyo byagenzwa. Hashakishwa niba hari abemera ko amagufwa y’ababo yajyanwa mu birahure no ku zuba ry’agasi n’ubwo n’ubundi baguye ku gasi mu miborogo myinshi. Simpakana ko bashobora kuboneka; ndetse nka Kayigamba uyu wari mu kiganiro we asa n’utabyanga. Ariko gushyira agahato ku umuntu ushaka gushyingura uwe, uwarokotse jenoside ukamugerekaho agahato ko nta n’uburenganzira bwo gushyingura uwe uko abyumva, agategekwa kujyana amagufwa aho adashaka, ni ikintu kibi cyane.

Twanzuye, twavuga ko:

Inyito ya jenoside uko itangazwa na LONI bikwiye gufatwa bityo mu gihe ariko bikimeze. Leta y’u Rwnda mu ijwi rya Ambasaderi Kimonyo iravuga ko idahakana ubwicanyi bwakorewe abahutu ndetse aratanga n’urugero rw’ukwibuka ko muri Columbia. Ni byiza, rero Leta nishyireho ukwibuka kw’abahutu biciwe mu Rwanda, ishyireho Komisiyo yo kwiga iyicwa ryabo n’izimira ryabatarazize iyicwa bose kuko bivugwa ko hari abaguye mu gihirahiro cy’intambara yariho. Iyicwa ry’abahutu ntirivugwaho rumwe na benshi, ifashe abantu kutagwa mu mutego w’ababivuga uko bashatse. Igihugu kibibuke nk’abandi bose. Musonera n’abo bari kumwe bafite uko barivuga, Leta y’u Rwanda ifite uko irivuga, abahutu babuze ababo bafite uko barivuga, abatutsi babuze ababo bafite uko barivuga, … Leta niyo ifite uburyo n’inshingano byo gufasha abantu kumenya ukuri. Uburenganzira bwo gushyingura amagufwa ntibugomba kwamburwa abacitse ku icumu. Inyungu za bamwe mu bayoboye Leta ntibigomba kuvanaho uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage bayo. Kuganira ku byabaye, haba ku nyito cyangwa ibindi, ntibigomba kwitiranywa no gupfobya jenoside. Simbona icyo bitwaye kuvuga ko jenoside yakorewe abatutsi yaguyemo n’abahutu batari bayishyigikiye. Niyo byakwandikwa mu magambo maremare. Ari abumva ko ubwicanyi bwakorewe abahutu burimo ibice bibiri (abaguye mu bwicanyi bw’abatutsi, n’abamariwe ku icumu kubera ubwoko bwabo, iki cyiciro kikaba cyaba jenoside byizwe n’ababifitiye ububasha kandi basanze ari ukuri), ari abumva ko jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu gihugu (mu bayibakoreye cyangwa se abayigizemo uruhare hakaba habamo abahutu yenda n’abandi batutsi), ari abumva ko jenoside yakorewe abatutsi bose muri rusange kuva muli 1959 gukomweza ubudahagarara kugeza muri 1994 ku ndunduro yayo, ari ababyumva ukundi kwabo bakabigaragaza, … aba bose bagahabwa amahirwe yo gukomeza gusobanura impamvu zabo, kuko wasanga ibyabaye bigeze aho bigacukumburwa neza ndetse bikaba byabonerwa n’inyito yumvikanyweho na bose. Ariko hagati ahabakubahiriza bose ibyemejwe kugeza bihindutse cyangwa se bidahindutse. Aha ndavuga ibyemejwe n’inzego za Loni.

Icya nyuma abanyarwanda twese dukwiye kwemera no kumva, ni uko kuvuga ko abahutu bishwe, yewe n’abavuga ko abahutu bakorewe jenoside, ibyo ari uburenganzira bwabo nkuko natwe bwabaye uburengnzira bwacu kugaragaza ibyadukorewe kugeza amahanga abyumvise n’inyito zigiye zemezwa, ibyo ntaho bihuriye no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Ntaho bishingiye gushinja umuntu guhakana jenoside yakorewe abatutsi utanga impamvu z’uko we avuga ko hari n’abandi bishwe.

Muri make: IKI KIBAZO KIRAKOMEYE KURUSHA UKO BENSHI DUSHOBORA KUBA TUBIFATA.

Bamara

 

 

2 COMMENTS

  1. Bwana Bamara,
    Nshimye cyane iyi nyandiko yawe. Ikubiyemo byinshi byafasha Abanyarwanda twese kwicarana tugasasa inzobe ku bwicanyi bwaduhekuye mu bihe bitandukanye. Ngushimiye umwanya wafashe wo gusesengura kiriya kiganiro cy’Imvo n’imvano cy’ubushize no kugitangaho ibitekerezo. Nizeye ko iyi nyandiko wayigejeje no kuri uriya munyamakuru Felin Gakwaya wari uyoboye kiriya kiganiro.

    Nkwifurije ibihe byiza.

  2. Bwana Bamara,
    Ndifuza gushima iri sesengura wakoze mu bushishozi buhamye. Nakuzecyane na methodologie na presntation y’inyandiko. Hakenewe ko twese twubahiriza uburenganzira bw’abandi mugihe cyose baba batagamije guhemukira abandi. Ntampamvu y’umvikana ko muri 2017…hari abantu bumvako abanyarwanda bose bakomeje gutekereza nko muri 1994, 1995, 1996…
    abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kwunamira cg kurira ababo, bifatanyije n’abo bashaka. Kubahiriza agahinda n’akababaro kundi ntibikuraho kuba ufite akawe gahinda n’akababaro. Kwemezako hari abatutsi bishe abahutu baba bari muri RPF cg batayirimo, ntibikuraho ko abatutsi bishwe bazizwa y’uko ari abatutsi. Kuba hari abahutu benshi bapfuye ntibikuraho ko hari abahutu (interahamwe, impuzamugambi etc…) zishe abatutsi uko baba bangana kose. Imibare y’abishwe no kuba mu bahutu cg abatutsi hari abicanye ntibikuraho genocide yemejwe ariko nayo ntiyaba urwitwazo rwo kwutubahiriza abandi biciwe.
    Nkomeje kwihanganisha abacitse kw’icumu bose n’abandi banyarwanda babuze ababo muri rusange.

Comments are closed.