Rurageretse hagati y’abayobozi ba Congo n’ab’u Rwanda

Abategetsi ba DR Congo barimo gushinja ubutegetsi bw’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu mirwano, umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuze ko kiriya ari ikibazo cya Congo ubwayo.

Kuwa gatatu mu nama y’Ubumwe bwa Africa, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, yavuze yeruye ashinja u Rwanda.

Ubwo imirwano mu duce twa Kibumba no ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo yari irimbanyije, Lutundula wari i Malabo muri Equatorial Guinea ahateraniye iyo nama, yagize ati:

“Ubu hashize iminota 10, ndabivuga ntashidikanya, u Rwanda rwateye ikigo cya Rumangabo, aho ni muri DR Congo…Ndabivuga neza, M23 ifashijwe n’u Rwanda yateye ingabo mpuzamahanga za MONUSCO. Ntabwo twakomeza kubiceceka.”

Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda, kuwa kane yabwiye ikinyamakuru The NewTimes ko u Rwanda rutifuza kwinjizwa mu kibazo cya DR Congo ubwayo.

Iki kinyamakuru gisubiramo Makolo agira ati: “Imirwano hagati ya FARDC na M23 ni ikibazo cy’imbere muri Congo”.

Makolo avuga ko Lutundula akwiye gusobanura impamvu muri iyo mirwano ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zarashe mu Rwanda. Ibisasu igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko “byakomerekeje benshi”.

Si ubwa mbere DR Congo ishinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23, kandi si ubwa mbere u Rwanda rubihakanye.

Kuwa gatatu, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya yavuze ko itsinda rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare ku mipaka muri aka akarere ryari i Kigali kwereka abategetsi “ibimenyetso bituma DR Congo icyeka ko u Rwanda rurimo gufasha M23”.

Iri tsinda rikora iperereza, nta cyo riratangaza ku byo ryagiye kwerekana mu Rwanda nk’uko Muyaya yabivuze.

Imirwano yabaye icururutse – Uko byifashe…

Kuva ku mugoroba wo kuwa kane kugeza mu gitondo kuwa gatanu, imirwano yahosheje mu turere twegereye umujyi wa Goma ahaberaga imirwano ikaze kuva kuwa mbere nijoro.

Gusa kuwa kane abaturage bo muri utwo duce bakomeje guhunga imirwano bava mu byabo ku ruhembe rw’epfo muri teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Ikigo International Rescue Committee kivuga ko kuva kuwa mbere muri teritwari ya Nyiragongo hafi ya Goma abaturage 37,000 bahunze ingo zabo.

Mu mirwano yo kuwa kane ingabo za leta zisubije uduce twa Kabaya hafi ya Rutshuru nk’uko radio okapi ibivuga.

Amakuru amwe yemeza ko ingabo za leta kandi zasubije inyuma abarwanyi ba M23 bari bateye uduce twa Kibumba no hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

None kuwa gatanu, BBC yabajije umuvigizi wa M23 iby’aya makuru ntiyasubiza yeruye.

Yagize ati: “Intego yacu yari imbunda, kandi twayigezeho. Ubu dufite intwaro n’amasasu byabasha kutugeza kure mu gihe dushotowe.”

Hagati aho, ku ruhembe rwa ruguru muri teritwari ya Rutshuru, MONUSCO ivuga ko ikomeje gufatanya n’ingabo za leta kurwanya M23 mu duce twegereye imisozi ya Runyonyi na Tchanzu kuko hari uduce M23 ikigenzura.

BBC