DR Congo: ingendo za Rwandair zahagaritswe ku butaka bw’icyo gihugu kubera M23

Inama nkuru y’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo iratangaza ko kuva ubu umutwe M23 urwanya leta ari umutwe w’iterabwoba.

Mu itangazo ryasomwe na Patrick Muyaya, Ministre wa Congo ushinzwe kumenyesha amakuru, yavuze ko iyo nama ishinja igisirikare cy’U Rwanda ko gihfasha umutwe wa M23.

Yagize ati: “Amakuru atangwa n’abasirikare bari ku rugamba, amashusho afitwe n’ingabo zacu, hamwe n’ibimenyetso bitangwa n’abaturage bacu, birerekana nta gushidikanya ko M23 ishyigikiwe n’igisirikare cy’U Rwanda”.

Mu ngingo zindi zafashwe, ni uko ikompanyi y’indege ya leta y’U Rwanda, Rwandair, yahagaritswe gusubira kwinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Leta y’U Rwanda ntacyo iravuga kuri ibi biri muri iri tangazo ry’inama nkuru y’umutekano ya Congo, ariko umuvugizi wayo Alain Mukuralinda ku wa gatanu yabwiye BBC ko nta ruhare u Rwanda rufite mu bibera muri Congo.

Sibwo bwa mbere kandi RD Congo ishinje U Rwanda gufasha umutwe wa M23, kandi si ubwa mbere u Rwanda rubihakanye.

Umva ukuntu Alain Mukuralinda yabwiye Prudent Nsengiyumva wa BBC Gahuzamiryango;