Rwanda: Abapasiteri baherutse kweguza Gitwaza bagaragaje amanyanga ya ‘RGB’

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abapasiteri batandatu baherutse kwandikira inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Rwanda batangaza ko beguje Apôtre Paul Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple bakanabimesha Perezida Kagame, batamaje Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda ‘RGB’ bagaragaza ko rwasubije ibaruwa aba bagabo bandikiye uru rwego itararugero.

Ba Bishop Claude Djessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa ndetse na Bishop Paul-Daniel Kukimunu bemeza ko bari mu bashinze  Umuryango Authentic World Ministries, Zion Temple Celebration Center bafatanyije na Apotre Paul Gitwaza, baherutse kumweguza ku mugaragaro, RGB ibitera utwatsi.

Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kaitesi, mu ibaruwa yanditswe ku itariki 18/2/2022, yabamenyesheje ko icyemezo bafashe nta shingiro gifite, kuko ngo batari mu nteko rusange kandi ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.

Iyi baruwa ikomeza ibabwira iti “Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n’abakristo ba Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre”.

“Turasaba inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigenewe kopi y’iyi baruwa, gukurikirana no kugenzura ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authetic Word Ministries Zion Temple Celebration Centre”.

Mu byo RGB yashingiyeho harimo n’ibaruwa Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre yandikiye Polisi y’Igihugu ishami rya Kicukiro tariki 15/02/2022, igaragaza ikibazo cy’uko abashinze Zion Temple bashaka guteza umutekano muke mu itorero.

Iki gisubizo cya Dr Usta nticyaciye intege bariya bapasiteri beguje Gitwaza, ahubwo bahise bandikira RGB bayikoza isoni ku karubanda.

Baranditse bati “bavuze ko bafite ububasha bahabwa n’amategeko bwo gusaba Gitwaza kwegura, ndetse batangazwa n’uburyo RGB yasubije ibaruwa itarabageraho.

Bagize bati “Madamu muyobozi, twatangajwe no kubona musubiza ibaruwa yacu yo ku wa 14 Gashyantare 2022 twandikiye Apôtre Dr. Paul Gitwaza kuko nubwo twari twabageneye kopi yayo, ariko mwayisubije iyo kopi itarabageraho, kopi yagenewe RGB yagezeyo kuwa 22 Gashyantare 2022 mu gihe uru rwego rwanyu  rwasubije kuwa 19 Gashyantare 2022 mbere y’iminsi itatu ngo kopi mwagenewe ibagereho.”

Bakomeje bagaragaza ingingo zitandukanye bashingiyeho beguza Apôtre Dr. Paul Gitwaza ndetse n’amategeko shingiro agenga Umuryango wa Zion Temple yo ku wa 1 Kamena 2015, aha ububasha Inama y’Abatangije Umuryango (Council Pioneers) bwo gushyiraho no gukuraho Umuyobozi (Representant Legal), abamwungirije ndetse n’abandi bayobozi.

Bagaragaza ko bagiye bandikira RGB bagaragaza akarengane bagiriwe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza,  ikirengagiza gutaka kwabo igakomeza gukingira ikibaba Gitwaza.

Batanze urugero ko tariki ya 28 Gashyantare 2022, bagaragaje ko hari ibaruwa yahawe RGB kuwa 4 Werurwe 2017 bagaragaza impungenge z’uko Gitwaza yafashe umwanzuro unyuranyije n’amategeko ariko kugeza magingo aya bakaba batarasubizwa.

Bakomeje guhagarara ku kuri kwabo bavuga ko bafite  uburenganzira bwo kweguza Gitwaza. Bati “Amategeko shingiro ya Authentic World Ministries (Zion Temple Celebration Center) yahujwe n’itegeko muvuga, byakozwe ryari? Bikorwa na nde ko twebwe tutabizi tugize urwego rumwe n’izindi nzego nk’inteko rusange tutabizi kandi tutabimenyeshejwe? Ese haba hari inyandiko mvugo z’iyo myanzuro, mwaba mwarasanze zikurikije amategeko niba zihari?”

Twabibutsa ko RGB ari urwego mu Rwanda rufite ububasha bwo kugenzura imiryango itegamiye kuri Leta irimo n’amadini.

Gitwaza wibereye muri Amerika yashimagije RGB

Ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, mu butumwa yagejeje ku bayoboke ba Zion Temple, Gitwaza yagarutse ku ibaruwa yari yanditswe n’abo bagabo bamusaba kwegura, ashimira igihugu ku bushishozi cyagize mu gukemura iki kibazo.

Yabwiye abakirisitu ko atataye Itorero nkuko byari byavuzwe n’abamweguje ahubwo ngo ari kugenda afungura amatorero ahantu hatandukanye by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.