RWANDA: AKAZI KABONA UMUGABO KAGASIBA UNDI!

RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme.

Ikibazo cy’akazi mu Rwanda ni agatereranzamba: kukabona ni ugukina umukino urimo amacenga n’amanyanga menshi, kukagumaho nabyo ni nk’urusimbi!  Muri iyi nkuru twasesenguye iki kibazo cy’imitangire y’akazi dusanga giteje intugunda mu muryango nyarwanda. Byifashe bite?

Ikibazo cyo kubona akazi mu Rwanda giteye inkeke. Hari byinshi bishashagirana bihuma amaso umuntu ntabe yakwita ku buryo ibyo bishashagirana bigerwaho, nyamara ubikurikiranye ugasanga ari nka bya bindi bavuga ngo uwamenya imitarire y’inzuki, ntiyarya ubuki! Kuko iyo urebye uko abayobozi bajenyereye mu bimodoka bihenze bafashwamo kugura na Leta, uhereye kuri Gitifu w’Umurenge ukagera kuri banyakubahwa b’iyo hejuru, wumva wifuje gukorera Leta, kugira ngo nawe ibyo byiza bikugereho!

Ariko kubona akazi muri Leta y’u Rwanda, yewe na ka kandi ko hasi ko mu Kagari cyangwa ka mwarimu, ntabwo ari za nzozi z’Abanyamerika zo gufata kimwe  abenegihugu imbere y’amahirwe y’Igihugu, cyangwa amahame dusanga mu mategeko yaba mpuzamahanga cyangwa ay’igihugu, ko abantu bareshya. Kubona akazi mu Rwanda ni amacenga, ni amanyanga!

NI NDE UTANGA AKAZI?

Iyo usomye amatangazo y’akazi, usanga inzego za Leta, ibigo bya Leta ibi n’ibi ndetse n’ibyigenga byashyize ku isoko imyanya y’akazi ikenewemo abakozi. Hari igihe usanga imwe muri iyo myanya yashyizwe ku isoko hari abayikoramo by’agateganyo, kugira ngo batange serivisi z’uwo mwanya, akenshi ariko baba bategereje gukora ibizamini bya nyirarureshywa ngo bemezwe. Iryo ni icenga rya mbere! Kugira ngo umuntu abe umukozi wa Leta, ubusanzwe anyura mu bizamini (keretse imyanya ya politiki), agakora ibizamini, ibyanditse n’iby’ibiganiro. Yemerwa akazi ari uko byombi abigizemo amanota 70%.

Ese ababitsinda, baba koko batsinze ko usanga bamwe ari ba bantu baba basanzwe bazwi ko ari ntacyo bibitseho mu bumenyi? Ese ababitsinda bose bahabwa akazi? Reka dusesengure imitangire y’akazi mu turere, dore ko ari two burya dufite abakozi benshi ba Leta. Imiyoborere y’Uturere tw’u Rwanda usanga yitiranywa n’imiyoborere ya FPR. Ubusanzwe buri karere ko mu Rwanda kaba gafite umuyobozi wa FPR mu karere, ugomba kuba ari muri Nyobozi y’Akarere. Uturere two mu Rwanda uko ari 30 hafi ya twose uretse ututarenze dutatu, tuyoborwa n’Abameya b’abakada ba FPR. Bityo ugasanga Umuyobozi w’Akarere, niwe muyobozi wa FPR, niwe “Chairman”, izina usanga ryubashywe cyane kurusha kwitwa Meya!

Guhuza kuba Meya w’akarere no kuba umuyobozi wa FPR mu karere, biha umuntu ingufu z’umurengera, haba mu kazi aho abakozi bamufata nk’Imana, ndetse no buzima bwo hanze. Aba ba “chairmen” rero nibo batanga akazi! Buri gihe iyo habonetse imyanya mu karere, ku mpamvu zinyuranye, harimo no kwirukana abo badashaka, aba batware bitwa ba “chairmen”, bakora urutonde rw’abagomba kujya muri iyo myanya.

Iyo imyanya ari ikomeye yo ku rwego rw’umuyobozi, babyumvikanaho n’ababakuriye ku Ntara no ku rwego rw’Igihugu n’inzego z’umutekano ari ukugira ngo umwanya uhabwe koko uwo bashaka, cyangwa se abo bose bazane ababo, bagabane neza umuhigo, batagonganye. Urutonde rwemejwe ruhabwa ikigo kizakoresha ibizamini.

Mu Rwanda hari Ihuriro ry’Inzego z’ibanze ryitwa RALGA, niryo rikoresha ibizamini mu turere. Ubwo urutonde ruhabwa mu buryo bw’ibanga umuyobozi wa Ralga. Iyo bibaye ngombwa, Ralga ikopeza ibizamini, abo banyaguhirwa baba bari ku rutonde  dore ko babaretse bagakora, amanota y’ikizamini cyanditse agasohoka, hari abo basanga bagize na zeru, bityo ntibemererwe gukora ibizamini by’ibiganiro. Ni ukuvuga ko hakorwa ibishoboka byose bakarwana ku “babo”.

Hari Akarere kamwe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako yibagiwe kurwana ku musaza wabaye Burugumesitiri, wari umaze kubona impamyabumenyi ya A0 muri Kaminuza yasenyutse kubera ibibazo binyuranye ariko harimo no kwigisha nabi; uwo munyamabanga nshingwabikorwa yasabwe ibisobanuro ku kintu cyiswe kurangara ntiyite ku bakada ba FPR. Uwo musaza, dore ko icyo gihe muri 2017 yari afite imyaka 58, mu kizamini cyanditse yari yiboneye amanota 16/50, bityo ntiyaza mu bakora ikizamini cy’ikiganiro, kuko bisaba byibuze 25/50! Igitangaza cyabaye rero, ni uko mu bizamini byakurikiyeho ku yindi myanya yashyizwe ku isoko huti huti, kuko na mbere kose yari isanzwe ihari ariko ibitswe, uyu musaza niwe waje ari uwa mbere mu kizamini ku mwanya w’ubudiregiteri muri ako karere!

Ntawe bitatangaje kuko ugiye no mu isoko ryaho yabaye umuyobozi, ukavuga ko kanaka yatsinze ikizamini cyo kuba diregiteri ku karere bakubwira ko ubwo hari undi wamukoreye ikizamini. Ubu birirwa bamuhindagurira imyanya bagira ngo barebe niba hari aho yapfa gushobora kugira icyo akora, dore ko atanazi no kwandikisha mudasobwa! Ibi bijyana n’uko gutsinda ibizamini byose, bitavuga ko uhita ubona umwanya! Hari abantu benshi cyane bagiye batsinda, ariko bagategereza ko bahabwa amabaruwa abashyira mu kazi bagaheba.

Hari n’abahamagarwa, batsinze bakababwira ko bihangana ko umwanya nta ngengo y’imari ufitiwe. Iyo hashize ya mezi atandatu umuntu amara ategereje akazi, umwanya urongera ugashyirwa ku isoko! Ku myanya idakenewemo abakada ba FPR, kubera ko ivunanye cyangwa idahemba neza, kujya ku rutonde rw’abazabona akazi hari ikindi bisaba.

Ni ibiki bisabwa muri rusange kugira ngo umuntu abone akazi muri Leta y’u Rwanda?

SISITEMU YAMUNZWE N’IRONDAKOKO!

Birazwi hose mu gihugu cy’u Rwanda, ko Leta ya Kagame, yamunzwe n’irondakoko, nyamara yaje irwanya iryo rondakoko. Hari  aho umuhutu ajya gusaba kazi, bakamubwira ko yibeshye urugi akomangaho, ko ashaka kujya mu bajiji atari umujiji. Ubwo kandi akabibwirwa na bene wabo b’Abahutu n’izo mfura aba ashaka kujyamo! Niyo ubonye akazi hari abadatinya, muri izo mpande zombi kukubaza ukuntu wabonye ako kazi, bakakumvisha ko uri umunyamahirwe adasanzwe! Kubera ko ako kazi kaba kabikiwe imfura!

Nk’imyanya y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere, nta muhutu uwuhabwa, nta nubwo uhabwa umututsi ubonetse, ubu ni umwanya w’abaturutse Uganda! Irengayobora rishobora kuba ku bandi ariko ku muhutu we birakomeye  keretse iyo yashatse ababyeyi ba batisimu (parrains) muri ibyo bikomerezwa bivuga rikijyana. Nawe kandi bagenda bavuga bati “Nimumuduhere akazi, ni umuhutu usobanutse!” Birazwi kandi ko abahutu bahabwa akazi kavunanye rimwe na rimwe abatutsi baba batinye cyangwa banennye, kubera ko kavunaye cyangwa se gahemba make! Ibwiriza ni uko: Abahabwa akazi ku ikubitiro ari abatutsi. Kujya gukora ikizamini uri umuhutu akenshi kuba ari ukugira ngo urebe niba amahirwe yakugwaho, ukaba wasanga ari akazi kadakenewe n’umututsi. 

Abahutu babonye akazi nabo babasaba kudatera hejuru ngo bigire abayobozi, biremereze. Usanga nta byemezo bafata cyangwa nta n’icyo bamariye benewabo, mu kubafasha ku buryo bunyuranye. Ushobora gusanga Minisitiri afite murumuna we, yarananiwe kumushakira akazi! Ibi kandi birazwi no mu nzego zo hejuru, hari aho usanga nka Minisitiri w’umuhutu ari aho gusa, ariko atari we ufata ibyemezo, yewe nawe akaba abizi.

Mu Turere turimo Komite Nyobozi yiganjemo abahutu, nko mu Ntara y’Amajyaruguru usanga umututsi uyirimo aba atinywa kurusha abandi n’ubwo yaba Umunyamabanaga nshingwabikorwa! Ibi by’uko hari abayobozi bo hasi usanga aribo bayobora urwego kubera icyo baricyo, KAGAME ubwe yabigarutseho ubwo yimikaga Minisitiri w’Intebe w’umuhutu, Edouard NGIRENTE. Kagame  yavuze ko ubwo hari abagiye kumusuzugura, kubera ko akiri muto, bamwiyemeraho ko ari abantu basaziye muri sisiteme, bakaba bamukoresha ibitari byo; yababwiye ko atazabihanganira! Yavuze ku by’ubuto bwa Minisitiri w’Intebe, ariko abasesenguye basanze yarashakaga kuvuga ko ashobora gusugurwa kubera ko ari umuhutu, kubera ko icyo kintu Kagame azi ko kibaho!

RUSWA IRAVUZA UBUHUHA!

Iyo udafite iturufu ry’ubwoko (kuba uri umututsi), umucikacumu, ubukada, kugira ngo ubone akazi  ugomba gushaka amafaranga. Akazi kose yewe no kuva kuri ka kandi gaciciritse ko hasi, kanasuzugurwa ka mwarimu wihemberwa umushahara utageze no ku bihumbi 50, gahabwa utanze ruswa. Umwarimu w’amashuri abanza atanga byibuze, amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000) kugira ngo akabone.

Abayobozi bashinzwe amashami y’abakozi mu turere, baba bafite abakomisiyoneri babafatsha kwaka ruswa, noneho kuri iyo ruswa bakaba bazi uko bayigabana n’abayobozi bo muri Komite Nyobozi y’Akarere.  Hari Meya umwe rwose wigeze gusaba ko ibizamini bisubirwamo kubera ko yari yaketse Visi-Meya kurya ruswa, ntamuheho; kuko mu itangazwa ry’amanota, hari hagaragayemo amakosa atakwihanganirwa aho abantu wasangaga basohotse bafite amanota inshuro ebyiri, hamwe bagizwe aba mbere, ahandi batsinzwe!

Kugira ngo ujye kuri lisiti y’abazahabwa akazi ugomba kugira icyo utanga. Iyi ruswa iri mu turere twose tw’u Rwanda, hari n’aho byagaragaye, abakozi barafatwa barafungwa; nko mu Karere ka Kayonza. Mu karere ka Musanze ushinzwe abakozi nawe yigeze gukekwaho ruswa, ariko Musanze by’umwuhariko hari umukozi ushinzwe abarimu muri ako karere, umukada wiyemera cyane, wigeze kwaka umwana w’imfubyi ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000), kugira ngo amuha akazi k’ubwarimu, arabirya n’akazi ntiyakamuha!

Umuntu nk’uwo urya imfubyi, byongeye ya mfubyi y’umuhutu yize ari uko igurishije ihene, dore ko inka ya Girinka yo itajya ikorwaho, imfubyi ikiga yabanje gucuruza amagi n’ubunyobwa, ya mfubyi itazi ibiruhuko kuko iba ishaka aho iba umuyede, imfubyi mbese yirya ikimara, uwo muntu urya imfubyi bikamenyekana, bigacecekwa, Leta imubonamo iki,  uretse korora ruswa no kwemera ko ibyo yakoze byemewe?

IGITSINAGORE NGO AMATAKO YARAJEGEYE!

Ruswa ikomeye cyane kuri iyi Ngoma ya FPR, ni ruswa y’igitsina. Urebye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge b’igitsinagore, ba visi meya b’igitsina gore bose, uhereye Nyagatare ukagera i Rusizi, ukava i Rubavu ukagera Kirehe, bose usanga barabonye iyo myanya binyuze mu buhehesi, bashorwamo n’abavuga rikijyana kandi bugaragarira buri wese.

Hari n’abakabya, bagakomeza ibyo bibi na nyuma yo kubona akazi, byagera aho FPR, ikabatwama, ikabahwitura! Abo bari n’abategarugori, bari mu mirimo no mu nzego za Leta, bose baba bafitanye amabanga n’abayobozi bavuga rikijyana, ariko cyane cyane ba afande. Hari umugore wigeze kumbwira ko abagore bo mu nzego zo hejuru, abo babadepite n’abandi bamubwiye ko amatako yajegeye!

Yarambwiye ati: “Niba rero unyifuriza kuba Meya w’akarere, urimo kunyifuriza guca inyuma uwo twashakanye. Kuko inkotanyi ntizaguha akazi zitabanje kukujegeza amatako. Uretse ko n’abagabo bagera aho bakabona nta kundi, bakicecekera. Kuko  niba hari abagore bajya bakorana ayo mabi n’abakozi bo mu rugo, wakwinubira ute utumye umuryango ubona imodoka y’igitonore nka Vigo cyangwa Rav4”.

Yarakomeje ati: “ Nta kundi, twabigenza, byabaye nka sisitemu ya FPR; biragoranye kuba wazamuka, kugera ku mwanya wa Gitifu w’umurenge, utanyuze muri iyo nzira, keretse abatahutse bazanye n’Inkotanyi, nibo bafite ubucuti bushingiye ku buzima babanyemo n’urugamba kandi wabonye ko batangiye kubahemba no kuba abaminisitiri.  Naho twe, abarokotse n’abahutukazi, turemera tukajegera amatako, iyo ubonye ukubenguka, ukibonera iyo modoka n’inzu! Wabigenza ute?”

Uyu wabimbwiraga ni Gitifu w’umurenge, ntavuze mu Karere kamwe k’u Rwanda, narimbwiye ngo akomereze aho, ubutaha azabe meya!

Nguko uko akazi gatangwa mu Rwanda! Iri tanga ry’akazi rishingiye kuri sisiteme Leta ya FPR yashyizemo, sisiteme y’ikimenyane n’icyenewabo, sisitemu yo guhemba abayirwaniriye, sisitemu y’indoke ishingiye kuri ruswa ariko cyane cyane ruswa ishingiye ku gitsina ku gitsinagore. Ibi  nibyo bikomeje gutera igihombo Leta. Usanga umuyobozi cyangwa undi mukozi, waje mu kazi ari agapfunyika koherejwe (ubusanzwe bitwa “take away”), kadapfunyurwa n’ubonetse wese; bene uwo akora uko yishakiye, hari nugera aho akabwira abandi abishongoraho ati “Muzi uwanzanye aha?”

Mu bigo bimwe na bimwe bya Leta nka REG, kubera ko byuzuyemo abakozi baje gutyo ari za “ take away”,  nta bumenyi bushingiweho cyangwa bafite, nyamara bazunguza bya “Masters”, akazi kenshi usanga gakorwa n’ibigo by’abashakashatsi (Consultance), haba mu kureba ibigomba gukorwa, yemwe no kubishyira mu bikorwa.

Usanga aba bana b’icyama, ari abo guhembwa gusa ntacyo bakoze, usanga aho kukitangira no kwitangira Leta, ari ukwirirwa banyereza n’uduke twabashije kwinjira, nyamara imishahara itubutse igeretse ku bindi bahabwa, byakagombye kubanyura. Iri tangwa ry’akazi ridashingira ku bumenyi n’ubushobozi, niryo ntandaro y’umusaruro muke ku kazi. Ibyo bishora Leta mu myenda itabarika, irusha agaciro igihugu, mu gihe twikirigita tugaseka ngo ubukungu  bwiyongereye! 

Amaherezo azaba ayahe?