Rusesabagina yikuye mu rubanza nyuma yo kwemeza ko nta butabera ahizeye

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu gihe Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza z’iterabwoba n’izambukiranya umupaka rwaburanishaga urubanza rwa Rusesabagina Paul kuri uyu wa gatanu tariki 12/03/2021, abacamanza, ababuranyi n’abandi benshi bakurikirana urubanza rwa Rusesabagina hirya no hino ku Isi, batunguwe no kumva we ubwe yivugiye ko atazongera kuburana, kuko atizeye kubonera ubutabera mu rukiko rumuburanisha.

Byose byatangiye guca amarenga ku itariki ya 09/03/2021, ubwo ku nshuro ya mbere Paul Rusesabagina yavuze ashimitse ko ibyo yakorewe azanwa mu gihugu ari ugushimutwa, yakigeramo agafatwa bugwate akanamburwa uburenganzira bwe bwose. Uwo munsi kandi nibwo Ubushinjacyaha bwatanze uwo bwise umutangabuhamya wavugaga uburyo ari we wabeshye agashuka Rusesabagina akamugusha mu maboko y’abashinzwe umutekano mu Rwanda. 

Rusesabagina ubwo yafataga ijambo yagize ati “Uwo mutangabuhamya Constantin Niwemwungere wanshimuse ndagira ngo mwiyame muri uru rubanza, kuko ntabwo uwo tuburana kandi nareze yahindukura ngo abe n’umutangabuhamya”

Ku munsi wakurikiyeho tariki ya 10/03/2021, Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ya Paul Rusesabagina n’ubwunganizi bwe ku kuba yarashimuswe. Rusesabagina ntiyabyishimiye avuga ko abijuririye.

Bucyeye bwaho kuwa 11/03/2012 Rusesabagina yagaragaye mu  rukiko wenyine atunganiwe, asobanura ko atiteguye kuburana kuko nta mwanzuro urafatwa ku bujurira bwe. Urukiko rwo rwavuze ko urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa.

Kuwa 12/03/2021, nibwo urubanza rwakomeje nta kivuzwe ku nzitizi za Rusesabagina, ahubwo umucamanza ukuriye iburanisha agashimangira ko urubanza rwakomeza. Maitre Rudakemwa Félix wunganira Paul Rusesabagina yasobanuye ko dosiye y’uwo aburanira irimo amapaji arenga 300 y’ikirego, hajyaho imigeraka bikagera hafi mu mapaji 10.000, bityo bongera gusaba imashini n’ibikoresho byayo ngo abashe gusoma dosiye yose, anashimangira ko bisaba umwanya uhagije ngo ayisome neza ayisesengure ayumve.

Umwunganizi wa Rusesabagina yasabye amezi atandatu yo gutegura dosiye, urukiko rurabyanga. Rusesabagina yasabye ijambo avuga ko abona ko nta butabera yizeye, ahitamo gusezera mu rubanza, ati “Urubanza rwanjye ndurangirije aha”.

Hitezwe kumeya ibikurikira, kuko urubanza rwari rwaramaze gusobekeranywamo iza bose, ku buryo budatandukanywa, aho imiburanire ya buri umwe yarebaga abandi bose basaga 20. Kuvamo kwa Rusesabagina biragaragara nk’ibizahindura imigendekere y’urubanza, bitewe n’imiterere y’ibirego.

Abo mu muryango wa Rusesabagina bishimiye icyemezo yafashe

Mu gusoza umuntu akaba yakwibaza niba iki cyemezo cya Rusesabagina hari aho cyaba gihuriye n’Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi yakoze inyandiko ndende igaragaza ihonyorwa ry’amategeko n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, muri iyo nyandiko yishingirikije ku ngingo z’amategeko mpuzamahanga n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi yongeye kwibutsa ko Paul Rusesabagina yashimuswe, kandi akaba yaranagejejwe imbere y’inkiko mu buryo butubahirije amategeko.

Mwakurikira hano hasi ukuntu Rusesabagina yikuye mu rubanza: