Rwanda: Ingaruka mbi z’urukingo rwa Covid19 zatangiye kugaragara

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu gihe u Rwanda rukomeje gukingira abantu benshi kandi ku muvuduko uhanitse kurusha uw’ibindi bihugu byose bya Afurika nk’uko bitangazwa n’abakuriye ibikorwa by’ubuzima, hamwe na hamwe hatangiye kugaragara ingaruka mbi z’urukingo rwa Covid19 ku baruhabwa.

Amakuru tuvana mu bari mu bikorwa byo gukingira i Kigali, aravuga ko bahawe amabwiriza yo gukingira abantu benshi bashoboka mu gihe gito, kugira ngo izi nkingo zirangire vuba Leta ibone uko isaba inkunga y’izindi.

Agahato mu gukingirwa

Ubwo aba motari bakingirwaga mu Mujyi wa Kigali,  bamenyeshejwe ko atari ubushake ahubwo ari itegeko kujyayo, nk’uko byagendekeye abandi bakingiwe barimo abarimu, abakora mu bigo by’ubuzima, abakora mu ma Hotels yiganjemo ateganyijwe kuzakira abashyitsi mu gihe cy’inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, abageze mu zabukuru, imfungwa/abagororwa n’abandi.

Abakingirwa, ni bake bemererwa gusoma bitonze ibyanditse kuri ya masezerano yo kwirengera ingaruka z’urukingo, kuko ahenshi bari kubasinyisha buhumyi batanasomye, abandi bakabateresha igikumwe, bababeshya ko basinye ku cyemezo cy’uko bakingiwe, ngo bazabashe guhabwa ikarita y’abakingiwe.

Umumotari umwe wavuganye na The Rwandan yayitangarije ko yumvaga atifuza kujya kwiteza urukingo nyuma yo kubona message imutegeka kujyayo. Ngo yahamagaye numero babarangiye gusabaho ibisobanuro bisumbyeho, abajije niba hari ikibazo yagira aramutse atikingije, uwamwitabye yamusubije arakaye amubwira ko numero bahabwa mu butumwa bugufi (SMS) ari iyo kuyoboza cyangwa se guhabwaho ibindi bisobanuro bifite akamaro, itari iyo kujya impaka zo kwemera cyangwa kwanga kwipimisha, ngo nakure ubujyinga aho. Uwamwitabye yahise amukupa. 

Uyu mumotari akomeza avuga ko atanyuzwe, ahita ahamagara umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’abamotari, amubwira ko kwikingiza ari itegeko, kandi ko naramuka atabikoze ntawe uzamubuza kugendera kuri moto ye, ariko ngo azajya ayigenderaho adasohotse mu rugo iwe.  Ati “Nizere ko ufite imbuga ngari uzajya utemberezaho iyo moto iwawe mu rugo, kuko utazemererwa kuyihasohokana, ndetse mu minsi iri imbere kimwe mu byangombwa police izajya isaba aba motari harimo n’icyo kuba barakingiwe, utazaba agifite akazibonera akazamubaho”.

Uburwayi budasobanutse ku bakingiwe

Mu bakingiwe i Remera Rukoma, umwe mu baduhaye amakuru ni umuganga ukorayo, avuga ku kibazo cyo kuba hari umukobwa wabuze ijwi, bakamwohereza i Kigali, yahagera nabwo agasaba kwiyishyurira akayabo, agataha amara masa atavuwe. Hari n’undi musore wabyimbye ijisho risa n’iritonyoka, ikibazo atigeze agira mbere hose. Kuri we ngo bikaba byaratangiye yumva ubushagarira umubiri wose nyuma yo gukingirwa haciyeho amasaha nk’abiri. Yatangiye kubyiringira ijisho yumvaga risa n’iririmo urusenda, birangira ribyimbye bikabije, ageze ku bitaro bya Remera Rukoma, bamubwira ko ntacyo bamumarira.

Haravugwa uwapfuye mu ijoro rikurikira gukingirwa

Si abaremba cyangwa se abagira ibindi bibazo binyuranye by’ubuzima gusa bavuga kugeza ubu, ahubwo amakuru ahwihwiswa bucece ariko buri wese akanga ko byamenyekana ko ayakwirakwiza ni ay’umusaza w’imyaka 79 wapfuye ejo kuwa 10/03/2021, abamuri hafi bakavuga ko yahitanywe n’urukingo kuko ngo akimara kuruterwa yatashye ameze nabi, afite isereri n’iseseme nyinshi, akararara ahinda umuriro mwinshi, kugeza anogonotse. Ngo babimenyesheje inzego z’ubuzima, ntizagira icyo zibafashaho kuko ngo babwiwe ko ashobora kuba yarakingiwe Covid-19 yaramaze kumurenga, ntihagire icyo urukingo rubasha kuramira. Nyuma baje gutungurwa n’ubutumwa bwa Minisiteri y’ubuzima bwamushyize mu mubare w’abahitanywe na Covid19. 

Ubuyobozi burinumiye ku mpungenge zigaragazwa n’abaturage

Kuri za Radio zikorera i Kigali n’ahandi mu Rwanda, abatari bake bahamagara buri munsi basobanuza ku ngaruka uru rukingo rushobora kubagiraho, bakanasaba abanyamakuru kuzababariza abayobozi babishinzwe, ariko nta muyobozi n’umwe uratobora ngo agire icyo abivugaho.

Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage ntibahwema kubaza iby’uru rukingo, intore zikabasubiza ziterana amagambo.

Dr Hugues Mucunguzi ukuriye ikurikirabikorwa ryo gukingira Covid-19 kuri Site iri kuri Magerwa ahasanzwe hatangirwa inkingo za Yellow Fever, yareruye avuga ko hari bamwe bari kugira ikibazo cyo gucika intege, ariko arenzaho ko umubare ari muke cyane ngo utagize icyo uhungabanya, kandi kubwe ngo iyo arebye neza asanga abo ruhungabanya bamaze kuruterwa bitaba biturutse ku rukingo ubwarwo, ngo ahubwo biba bitewe n’ubwoba baba bazanye, bityo bakegerezwa abajyanama b’ihungabana bakabafasha gutekana.

U Rwanda rumaze kwakira inkingo zirenga ibihumbi 300, nyuma y’iminsi itandatu hamaze gukingirwa abantu 238.942 habariwemo 9.998 bakingiwe uyu munsi, nk’uko bigaragazwa n’imibare mishya ya Minisiteri y’ubuzima.

Abaturage baracyari mu rujijo, baracyari mu gihirahiro, kuko nta gisobanuro na kimwe gitangwa, kandi n’abafite ibyo bazi birinda kubivuga ngo bitabagiraho ingaruka izo ari zo zose.

Hagati aho, abaganga bategetswe ko batazajya bagira icyo batangaza ku muntu uzajya abageraho avuga ko yarembejwe n’ingaruka z’urukingo, ko n’abazajya bahitanwa n’izo ngaruka bazajya bamenyeshwa Minisiteri y’ubuzima, ikaba ari yo igena niba babarwa nk’abishwe na Coronavirus cyangwa se abazize uburwayi busanzwe.

1 COMMENT

  1. Aha ndumva harimo gukabya ku birebana n’ingaruka z’urukingo! ubundi se urukingo ni iki? baguteramo umuti utuma umubiri wawe ushobora kwihagararaho.Iyo bidashobotse rero kubera impamvu runaka ntiwarenganya abaganga.

Comments are closed.