Rwanda-Burundi: Ni iki cyaba cyateye u Rwanda gutanga abarwanyi 19 ba RED-Tabara?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, abarwanyi 19 bivugwa ko ari aba RED-Tabara, binavugwa kandi ko irwanya Leta y’u Burundi, bashyikirijwe Leta y’u Burundi nyuma y’amezi agera ku 10, kuko bivugwa ko bafashwe muri Nzeri 2020, bakaba icyo gihe cyose bari bakimaze mu Rwanda. Mubyashyikirijwe Leta y’u Burundi harimo Kandi n’imbunda z’ubwoko butandukanye ndetse n’amasasu bivugwa ko nabyo byafatanywe abo barwanyi. Hakaba hibazwa impamvu abo barwanyi bafashwe bakamaranwa igihe kingana gityo cyose.

Icyo gikorwa cyabereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza ibyo bihugu byombi mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu Ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi. Mbere y’uko Leta y’u Rwanda yohereza abo barwanyi yabanje kumenyesha Komisiyo Ihuriweho Ishinzwe kugenzura imipaka mu Karere k’ibiyaga bigari yiswe EJVM.

Muri icyo gikorwa, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe iperereza rya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba ushinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Burundi. Hari kandi na Col J. Miranda wari uhagarariye EJVM ndetse n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bivugwa ko abo barwanyi bari bafatiwe muri segiteri ya Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Rwanda mu kwezi kwa cumi muri 2020. Bikimenyekana, Leta y’u Burundi yari yasabye u Rwanda ko rwabashyikiriza Leta y’u Burundi nta yandi mananiza, nyamara Leta y’u Rwanda amatwi iyavuniramo ibiti. Ese ni iki cyabibateye? Leta y’u Rwanda yari ibifitemo izihe nyungu?

Ubusesenguzi

Muri ino minsi haravugwa ko Perezida Evariste Ndayishimiye yaba yitegura kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Edward Ngirente yitabiriye isabukuru ya 59 y’Ubwigenge bw’u Burundi. Ikindi kandi ni uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Bwana Vincent Biruta nawe yatangarije abanyamakuru ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ubu wifashe neza.

Ikigaragara ni uko igikorwa cyabaye cyo gushyikiriza abarwanyi 19 ba RED-Tabara Leta y’u Burundi, gishobora kuba kiri muri gahunda yo gutegura uruzinduko rwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Bikaba ari uburyo bwo kumwereka ko biteguye gusubukura umubano wari warajemo igitotsi kuva muri 2015. 

Hagati aho ariko twakwibutsa ko umutwe wa RED-Tabara uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda, akaba ashobora kuba ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yari yaranze gutanga bariya barwanyi, amezi 10 yose akaba yari ashize. Nyamara ariko, nk’uko yabitangarije ku rubuga rwe rwa Tweeter, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yishimiye igikorwa cyakozwe n’a Leta ya Kigali cyo kubashyikiriza abo barwanyi ngo bashyikirizwe ubutabera. Yaboneyeho kandi umwanya wo gusaba Leta ya Kigali ko yagira ubutwari nk’ubwo yagize maze ikanohereza n’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi ubu bahungiye mu Rwanda, maze bagashyikirizwa ubutabera.

Ibiri gukorwa byose muri ibi bihe ku Burundi, Leta y’u Rwanda ubu ibona ko nta kundi yabigenza kuko yaba yarabonye ko igiye gusigara hagati nk’ururimi nyuma yo kwica kuri Uganda. Ahubwo Abarundi bahungiye mu Rwanda nyuma y’uko bashaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi nabo bararye Bari menge. Ubu Paul Kagame yaba ashaka kwiyegereza u Burundi na Tanzaniya nyuma ya Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo (DRC), U Rwanda rwaba rumaze kubona ko ibihugu birukikije bikataje mu mibanire myiza no mu bufatanye mu by’ubukungu. Gusa ababirebera kure basanga ari nka “Hobe ibyansize” kuko u Rwanda rwamaze kumenywa ko rugendera kuri politiki y’uburyarya n’ikinyoma rugamije gusenya ibindi bihugu. Yaba DRC, Uganda, u Burundi ndetse na Tanzaniya, imyitwarire ya Paul Kagame bamaze kuyitera imboni. 

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Bwana Vincent Biruta, ku wa 29 Nyakanga 2021, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, ko umubano w’u Rwanda na Uganda ukiri irudubi, Paul Kagame yaba ashaka kwiyegereza abandi, bya nyirarubeshwa, kugirango Uganda isigare mu kato kuko yari amaze kubona ko ariwe ugasigayemo. Ese iyo mipango ye izamuhira?

Mu gusoza, twakwibaza aho umubano w’u Rwanda n’uburundi urimo ugana muri ibi bihe. Niba koko Leta ya Kigali yiyemeje kuzahura umubano wayo b’Uburundi, nta macenga cyangwa uburyarya, nk’uko isanzwe ibigenza, abarwanyi ba FLN barwanira mu bice byegereye u Burundi, ibi bikorwa biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, umuntu yakwibaza niba bidashobora kubagiraho ingaruka bakaba bagoterwa hagati nk’ururimi.