Rwanda Day ku ya 10 Kamena 2017 mu Bubiligi

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 hateganyijwe igikorwa kizwi kw’izina rya Rwanda Day mu gihugu cy’u Bubiligi.

Nk’uko bisanzwe amakuru avuga kuri iki gikorwa ntatangaza byuzuye ahantu iki gikorwa kizabera bikaba bimaze kuba akamenyero ko Leta y’u Rwanda n’abategura iki gikorwa babikora mu bwiru bukomeye ku buryo n’abashyigikiye Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda bamenya aho icyo gikorwa kizabera ku munota wa nyuma ndetse hari abashyirwa mu ma bisi abajyana aho icyo gikorwa kigiye kubera batabwiwe aho bajyanywe, ibi byose bikaba biba bigamije kwirinda ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse n’abandi baturage b’ibihugu bikikije u Rwanda babona umwanya uhagije wo gutegura imyigaragambyo ikaze yo kwamagana Perezida Kagame.

Ubusanzwe hari hateganijwe urugendo rwa Perezida Kagame mu Bubiligi aho byavugwaga ko azahagera ku itariki ya 6 kugira ngo yitabire igikorwa cyateguwe n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) kizwi nka European Development Days 2017 kigomba kubera i Bruxelles ku matariki 7 na 8 Kanama 2017.

Nk’uko twashoboye kubikurikirana abashyigikiye Perezida Kagame mu matangazo batanze bavuga ko bazitabira igikorwa cyo gushyigikira Perezida Kagame bigaragambya imbere y’ahazabera icyo gikorwa ku wa gatatu tariki ya 7 Kamena 2017 guhera mu ma saa tatu ya mu gitondo (09:00) ngo nyuma bakazajya mu busabane ahagana mu saa saba (13:00) icyo gikorwa kirangiye.

Ku rundi ruhande harategurwa imyigaragambyo ikaze y’abatavuga rumwe na Perezida Kagame aho nyine imbere y’inzu icyo gikorwa kizaberamo guhera Saa sita n’igice: (12:30)

Frank Steven Ruta

3 COMMENTS

  1. Murenda kuzaseba cyane ba nyabusa,nimurindire muzajye mujya gushyigikira padri cyangwa diyani wanyu bo ntawe wabazigera babona ajya kubamagana kuko siwo muco w’abanyarwanda. muri ba rwabuzisoni gusa.

  2. Kagame uri in twari yacu.Waratubohoye.Waduhaye igihugu ,wadukuye imahanga.Waduhesheje icyubahire. Iyo myigaragambyo yize nterahamwe za Bruxelles ntacyo idutwaye.

  3. Muve kuri abo baswa
    Nta gahunda nzima, bariruka imihanda barindagira nko muri 94, biha urw amenyo muri abo bazungu
    Gusa nizere ko ntabo muri Western Province murimo kuko urugamba rw iterambere turigeze kure Amazi meza, amashanyarazi, inganda nka cimerwa, nyiramugengeri, gaz methane, hotel Kivu Marina Bay, imihanda Rusizi, Karongi, Rutsiro,Rubavu, ni ibikorwa byivugira
    Aho kuba ba Rukerikibaye mushukwa n inkoramaraso zahekuye u Rwanda nimutahe niba ntabyo muzezwa cyangwa muhitemo kuba muri caniveaux z aho, mukore faken jobs ariko mube independent aho kuba ba Rukerikibaye

Comments are closed.