Rwanda: Dr Christopher KAYUMBA, umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na FPR yafunzwe

Dr Kayumba Christopher

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Dr. Christopher Kayumba, wahoze ari umwalimu w’itangazamakuru muri Kaminuza, akaba n’umuyobozi w’ishyaka ‘Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cyo gushaka gusambanya ku gahato umunyamakuru wa CNBC Africa Fiona Muthoni Ntarindwa.

Tariki ya 07/09/2021, urwego rushinzwu ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwandikiye Dr. Kayumba Christopher, rumumenyesha ko agomba kuzarwitaba tariki 08/09/2021 saa tanu ku biro bikuru byarwo biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, asabwa kugenda yitwaje urupapuro bamwandikiye hamwe n’irangamuntu ye, abwirwa ko icyo ahamagariwe akazakimenyeshwa ahageze.

Kayumba yaritabye, agezeyo ahita atabwa muri yombi. RIB ikaba yatangaje kuri uyu wa 09/09/2021 ko yamutaye muri yombi nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

Inshuti ze za bugufi zivuga ko yagiye yiteguye ko ashobora kutagaruka, dore ko yari amaze iminsi asabirwa n’Intore zo kuri Twitter kujyanwa aho bita  i Madrid (Muri Gereza Nkuru ya Kigali) iherereye Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

“Uwo bavuga ko yasambanyije yahoze ari umukunzi we”

Tariki 26/03/2021, abinyujije kuri Twitter, Umunyamakuru wa CNBC Africa witwa Fiona Muthoni Ntarindwa, wakoreye na TV10 we, yavuze ko Dr Kayumba yashatse kumusambanya ku gahato muri Mutarama 2017.

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, abatari bacye bahise bamwanjama bamubaza impamvu abivuze nyuma y’imyaka hafi itanu, abandi bamubaza icyatumye atamufata, yewe hari n’abamubajije icyo yari yagiye gukora mu rugo rw’uyu mugabo.

Ariko kandi, amakuru afitiwe gihamya ni uko Fiona mu 2017, Fiona ubu usigaye ari umugore w’Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Nkusi Arthur, yari umukunzi wa Dr. Kayumba Christopher.

Uwaduhaye aya makuru yagize ati “Ni gute avuga ngo yashatse kumufata ku ngufu kandi yarajyaga iwe akararayo? Yari umukunzi we yajyaga kwa Kayumba akararayo bugacya. Barasohokanaga, yamutumiraga mu biganiro kuri TV10, ibi ni ibintu nzi neza kuko twariganye[…]Dr. yari amaze iminsi atandukanye n’umugore we kandi uko gutandukana Fiona abifitemo uruhare. Uriya mukobwa nako numvise ko yarongowe hhhh agirana gahunda ntiriwe mvugira aha n’abakomeye birazwi.”

Abantu batandukanye bibajije impamvu uyu mukobwa yavuze ibyo yakorewe nyuma y’uko Kayumba atangarije ku mugaragaro ko yashinze ishyaka rya politiki muri Werurwe 2021.

Kuva ubwo yatangiye guhamagazwa n’ubugenzacyaha abazwa ku ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umukobwa yari abereye umwalimu mu ishuri ry’itangazamakuru wamusanze mu rugo rwe.

Si ibyo gusa kandi kuko n’umwe mu bayoboke b’ishyaka rye witwa  Jean Bosco Nkusi, ubu ari muri gereza.

“Kayumba azize ukuri kwe”

Mu kwezi ku Ukuboza 2020 nibwo Kayumba yarangije igihano cy’igifungo yari amazemo umwaka afunze aregwa guteza akaduruvayo ku kibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe.

N’ubwo yari amaze iki gihe cyose afunze, uyu mugabo afunguwe yabwiye itangazamakuru ko atigeze yemera ibyaha yashinjwaga ndetse ko yanabijuririye asaba ko yahanagurwaho ubusebwa.

Byukusenge Didas (izina twarihinduye) umwe mu bavuga ko bakoranye na Kayumba muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yavuze ati “Uriya mugabo ntarya iminwa tugikorana twamufataga nk’umucunguzi kuko wasangaga ariwe ufata iya mbere akavuga ibibazo by’abarimu[…]aho afunguriwe wabonye ko yahise ashinga ishyaka rya politike ritavuga rumwe na FPR, atangira no gutanga ibiganiro kuri social media zitandukanye akavuga ibibazo byugarije igihugu, agatanga n’inama z’uburyo byakemuka.”

“Akimara gushinga ririya shyaka wabonye ko ari bwo uriya mukobwa wahoze ari umunyeshuri we binavugwa ko banagacishijeho, FPR yahise imukoresha ngo ajye gushinja Kayumba ko yashatse kumusambanya. Iriya ni ikinamico twese tumenyereye. Mu magambo macye Kayumba azize ukuri kwe ibindi ni ukumusebya.”

“Gufata ku ngufu, gushaka gusambanya” iturufu mu kwigizayo udashakwa n’ubutegetsi

Bamwe mu basesenguzi mu bya Politiki y’u Rwanda, bavuga ko guhimbira ibyaha birimo icyo gufata ku ngufu, gusambanya abana , gushaka gusambanya abagore/kobwa, kugambanira ubutegetsi buriho ari imwe mu iturufu ikoreshwa na FPR mu rwego rwo kwandagaza no kwigizayo abatavuga rumwe nayo cyangwa abo ifitiye igishyika.

Twabibutsa ko Dr Kayumba Christopher, ari umuyobozi w’Ikinyamakuru The chronicles, gihora gishinjwa gukora mu jisho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Itabwa muri yombi rya Dr Kayumba Christopher ku byaha bijyane no guhohotera abagore, ribayeho nyuma gato y‘aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangiye ikiganiro akavugamo ko abahohotera abagore n’abana badakwiye kwihanganirwa, mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Dr Kayumba Christopher afunzwe ari hafi gusoza igitabo yandikaga ku miyoborere ijegajega mu Rwanda, ubutabera burimo icyuho mu Rwanda, ubukungu bwifashe nabi, n’ibindi.

Dr Kayumba Christopher ni umwe mu Banyarwnda bake bari bagishobora kuvuga bashize amanga ku miyoborere mpamyacyuho y’ishyaka FPR Inkotanyi, ku isahurwa ry’umutungo w’igihugu, gushora ingabo z’u Rwanda mu mahanga mu ntambara zidafitiye igihugu akamaro, n’ibindi n’ibindi.