RWANDA: Guverinoma noneho isa niyagaruye akenge!

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 30/07/2021, Leta y’u Rwanda isa niyagaruye akenge noneho maze ivanaho ingamba zikakaye zagombaga kurangira tariki ya 31/07/2021, zari zafashwe ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi, kirimo kuvuza ubuhuha. Izo ngamba zavanyweho ni izafungaga ibikorwa hafi ya byose by’ubucuruzi n’ubundi buzima. Muri izi ngamba, ikomeye kandi itinywa na benshi ni Guma mu rugo”. Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani aritwo Burera, Gicumbi, Kamomyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro twarebwaga na ”Guma mu rugo” twakomorewe kuva tariki ya 01/08/2021 kugeza tariki ya 15/08/2021.

Ibi byemezo byo gufungura Abanyarwanda, bari bafungiranye mu ngo iwabo, mu nzara n’ubukene ni ibyo kwishimirwa cyane kuko bimaze kugaragara ko iki cyorezo kitunamura icumu, tukaba twari dukwiye gutangira kwiga uburyo twabana nacyo mu buzima busanzwe. Kuko gufungira abaturage mu rugo waba ugiye kwicisha ba nyakabyizi inzara, dore ko igihugu cy’u Rwanda abantu batunzwe no kuba ba nyakabyizi ari benshi cyane kurusha abakozi bahoraho cyangwa bakorera kuri za kontaro. 

Iyo urebye imibare ya Koranavirusi kugeza 29/07/2021, ubona ko iki cyemezo cyafashwe yashingiwe noneho ku gushyira mu gaciro no kumenya bya nyabyo uko igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda babayeho. Kugeza tariki ya 29/07/2021 imibare yagaragazaga ko mu minsi irindwi handuye abantu bashya 7.836 mu 129.807 bapimwe, bangana na 6%, mu gihe ibipimo byari byatumye habaho ibyemezo bikakaye abari banduye bari 9.775 ku 193.486 bapimwe, banganaga na 5.05%, muri minsi irindwi ishize hapfuye abantu 84 mu gihe mbere bari 81 ; abakingiwe byuzuye ubu ni 439.568 ubushize bari 423.182. Uko bigaragara icyorezo kirimo kwiyongera. Ikigaragarara rero ibi byemezo byafashwe haherewe ku byagakombye kuba byaragiye bihabwa agaciro mu byemezo byose byafashwe mbere.

Icya mbere igihugu cy’u Rwanda ubwacyo kirakennye cyane, ni igihugu cya 20 mu bukene. Imibare igaragza ko mu Banyarwanda  usanga 1/3, bivuga hafi miliyoni 4 bari munsi y’umurongo w’ubukene. Abo banyarwanda miliyoni 4 bose bakaba babona ifunguro rimwe ku munsi hamana, babanje gukubita hirya no hino, naho 38% by’abana b’Abanyarwanda bakaba barwaye indwara zituruka ku mirire mibi. Ubu buzima bubi bwiyongera ku bucucike bw’abaturage bukabije, aho usanga abaturage basaga 500/km2, hejuru ya 85% by’aba baturage bakaba batunzwe n’ubuhinzi bw’amaramuko. Aba bantu rero si abo gufungirana mu rugo, ubabeshya amagarama y’ibiribwa atamara n’umunsi n’umwe. Abaturage bakaba bari biyemeje kuva mu rugo bakajya gushakisha, Polisi yashaka ikabafata aho kwicwa n’inzara.

Gukomeza gufungira Abanyarwanda mu rugo mu gihe igihugu gifunguye ku Banyamahanga, bazana izo kabutindi zindi za Delta, nta na gahunda byibuze ifatika yo gukingira nabyo kwari ugukora ubusa. 

Nubwo rero Koronavirusi ikomeje kuvuza ubuhuha, ibibi birarutana. Aho kwicwa n’inzara wakwirinda uko ushoboye ariko ukajya gushakisha ubuzima kuko Leta yo hari izindi bizinesi yibereyemo kandi ziyitwara amamiriyari n’amamiriyari yakagombye kwita ku bakene bayo.