U Bubiligi bwongeye gushimangira ihonyorwa ry’uburenganzira n’iry’amategeko mu rubanza rwa Rusesabagina

Yanditswe na Ben Barugahare

Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi yakoze inyandiko ndende igaragaza ihonyorwa ry’amategeko n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Umubiligi uvuka mu Rwanda.

Hashize iminsi mike inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yifatiye ku gahanga inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi iyisaba kutivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda, kandi bakareka gushyigikira abanyabyaha bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Ibi ntibyatumye u Bubiligi buterera agati mu ryinyo, kuko mu nyandiko yishingirikije ku ngingo z’amategeko mpuzamahanga n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi yongeye kwibutsa ko Paul Rusesabagina yashimuswe, kandi akaba yaranagejejwe imbere y’inkiko mu buryo butubahirije amategeko.

Ibi babishingira ku ngingo zinyuranye zigaragara mu nyandiko bise Proposition de Résolution Concernant l’affaire Paul Rusesabagina, bakanabishimangira ku guhuzagurika no kuvuguruzanya kw’inzego n’abayobozi bakuru b’u Rwanda ku bijyanye n’ifatwa n’igezwa mu Rwanda rya Paul Rusesabagina.

Muri iyi nyandiko inteko Ishinga amategeko y’u Bubiligi igaruka ku kuba Amnesty international na Human Rights Watch bagaruka kenshi ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda harimo guhiga, gufatwa no gufungwa  kw’abatavuga rumwe na yo, no guhora ubutegetsi bw’u Rwanda buhoza ku nkeke yo gukanga abatavuga rumwe na yo bari hanze y’igihugu , bamwe muri bo bakanagirirwa nabi cyangwa se bakicwa.

U Bubiligi bugaruka kandi ku kuba inyandiko z’ikirego n’iz’itegurarubanza za Rusesabagina yarazatswe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Kigali iri i Mageragere mu mpera z’umwaka ushize.

Abadepite b’Ababiligi bagaruka kandi ku mpungenge z’umuryango wa Paul Rusesabagina no kuba imiti yohererejwe n’umuryango we atarigeze ayihabwa, mu gihe nyamara agomba kuyifata mu buryo buhoraho.

Inteko y’u Bubiligi yibutsa kandi ko hari urundi rubanza rw’umubiligi wafungiwe mu Rwanda Guy Theunis mu mwaka wa 2005 igihugu cye kikamusaba akajya kuburanishirizwa iwabo mu Bubiligi, bityo bugasanga ari nako byagenda kuri Rusesabagina.

IBISABWA N’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U BUBILIGI KU BIJYANYE NA RUSESABAGINA

Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi irasaba ko u Rwanda rwagaragaza mu mucyo ibijyanye n’ishimutwa n’iyoherezwa mu Rwanda rya Rusesabagina ku gahato umwaka ushize, n’uburyo yafungiwe ahantu h’ibanga

Iyi nteko irasaba ko Rusesabagina ahabwa uburenganzira busesuye bwo kwihitiramo abamwunganira, kandi uburwayi bwe bukitabwaho bihagije, ndetse akanoherezwa kuburanira mu gihugu cye cy’u Bubiligi.

U Bubiligi burasaba kandi ko haramutse habayeho impamvu ituma atoherezwa mu Bubiligi kuhaburanira, ambasade yabwo yakwemererwa kujya imusura muri Gereza, kandi akaburanishwa n’Urukiko rwigenga runubahiriza amahame y’ubutabera ku rwego mpuzamahanga.

U Bubiligi burasaba kandi ko Paul Rusesabagina yajya akurikiranwa n’umuganga we mu Bubiligi nkuko byasabwe na Minisitiri w’ubuzima w’u Bubiligi kuwa 04/02/2021.

U Bubiligi burasaba kandi ko u Rwanda rwarushaho kubahiriza uburenganzira bwa muntu rukanahagarika guhiga abatavuga rumwe narwo bahungiye hirya no hino ku Isi.

1 COMMENT

Comments are closed.