Rwanda: Ishyaka PPR-Imena ryatangiye ibikorwa bya politiki

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu Rwanda, aravuga ko abayobozi b’Ishyaka PPR-Imena bamaze iminsi batashye mu Rwanda ubu batangiye ibikorwa bya politiki. Abo ni Bwana Bonaventure Habimana, ushinzwe ngo ubworoherane na Bwana Hassan Bakundukize, ushinzwe itangazamakuru.

Mu gihe abandi batavuga rumwe na leta bibagora kugira icyo baganira n’abaturage kubera iterabwoba rya leta, abayobozi ba PPR-Imena bo icyo kibazo ntacyo bafite, nk’urugero ejo ku wa kane tariki ya 15 Kanama 2013 bari mu karere ka Bugesera aho bivugwa ko ngo baganiriye n’abaturage mu bwisanzure.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kanama 2013, bwo Bwana Bonaventure Habimana yerekeje mu majyaruguru, mu cyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi mu gihe Bwana Hassan Bakundukize we yerekeje ahahoze ari Cyangungu aho n’ubundi akomoka.

Si ibyo gusa kuko bivugwa ko mu cyumweru gitaha abo bayobozi ba PPR-Imena bazabonanana Ministre James Musoni, ngo barebe ko batangira gahunda yo kwandikisha ishyaka. Bivugwa kandi ko ngo muri icyo cyumweru bazahura na Bwana Tito Rutarema umwe mu bikonyozi by’ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Tubitege amaso

Marc Matabaro

4 COMMENTS

  1. Ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR-Imena ni isangano ry’abanyarwanda bose, nta muntu n’umwe rizaheza mu biganiro bigamije guharanira impinduka ya politiki mu nzira y’amahoro.
    Intumwa z’ishyaka PPR-Imena ziri mu Rwanda ziraha ikaze mu biganiro byubaka kandi bigamije gushaka ibisubizo birambye byageza umuryango nyarwanda ku mahoro arambye,umunyarwanda uwo ari we wose mu rwego rwo kungurana ibitekerezo byatuma u Rwanda rugera ku mahoro arambye. Intumwa z’ishyaka PPR-Imena zifite gahunda yo kuganira n’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda ,ndetse n’ibigo bya Leta bifite ishingano mu birebana na politiki mu Rwanda. Ni muri urwo rwego ejo kuwa Kane le 15/08/2013, intumwa za PPR-Imena zahuye n’abayobozi b’ishyaka FDU-INKINGI mu Rwanda, zigamije kurebera hamwe nabo ibikyanye na politiki mu Rwanda kandi ibiganiro bagiranye byageze ku myanzuro ishimishije. Ni muri urwo rwego, abarwanashyaka ba PPR-Imena bakomeje gahunda y’ibiganiro n’abaturage b’u Rwanda mu turere dutandukanye tw’igihugu ndetse n’abayobozi batandukanye mu Rwanda,zigamije kumenya biramuye aho politiki mu Rwanda ihagaze no kumenya ibikenewe byafasha ishyaka PPR-Imena gukora projet de société y’ishyaka ishingiye kuri réalité mu gihugu.
    Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda
    Harakabaho umuryango umwe n’igihugu gisangiwe na bose
    Harakabaho ishyaka PPR-Imena, ryo rumuri rw’umuryango nyarwanda.

  2. NTA KUBITEGA AMASO KUNDI BARIYA NI IBIKORESHO BYA F.P.R YARI YARATUMYE NONE BAGIYE KUBAGIRA ITURUFU BEREKE AMAHANGA KO URUBUGA RWA POLITIKI RWAGUYE MU RWANDA! KUKI BANGIYE RUKOKOMA KUZA, KO BAFUNZE INTWARI INGABIRE NA BAGENZI BE,KO BIVUGANYE UMUSAZA WARANGWAGA NO KUTABA INTAGONDWA WO MURI GREEN PARTY, KO EJO BUNDI BAHIRITSE KOMITE YA LIPHOLODOR YAJYAGA IVUGA KU BURENGANZIRA BWA MUNTU MU RWANDA ITAJENJETSE ABUMVISE B.B.C ,MWIYUMVIYE N’IBINDI NTARONDOYE. IRYO SHYAKA RERO BOYE KUTUBESHYA ABANYARWANDA TUMAZE GUHUMUKA! BAJYA KUBESHYA NGO BANYUZE ZAMBIA BAHAFITE ABARWANASHYAKA ZAMBIA GUSA MUZAHASEBERA UKO NUMVISE IMPUNZI ZIHARI ZUNZE UBUMWE, MBEGA IKINYOMA. AHUBWO ABARI ZAMBIA TURABAHAMAGARIRA KUBA MASO NATWE AHO TURI BAGERAGEJE KUTWIYEGEREZA TURABANANIRA, BARAGIRA BAZABACEMO IBICE(DIVIDE AND RULE). MUGIRE AMAHORO! VIVE LA DEMOCRATIE!

    • ARIKO SE BWANA MWANATINGITINGI NIBA WUMVAKO IBYO UVUGA BYAGIRA AKAMARO WAVUZE AMAZINA YAWE TUKAGANIRA.
      UBWO URUMVA WAGIRIRA ABANTU AKAMARO UKORERA MU MWOBO ?
      UZABAZE NEZA IBYO TWAVUZE ZAMBIA.
      NAWE ONGERA USOME IYO MSG YAWE UYISUZUME UMBWIRE UKO UYUMVA ET SI C’EST VOTRE DERNIER MOT.
      MUKUNDA INTOX ARI NAYO MPAMVU IBATERA GUHISHA AMAZINA YANYU. ARIKO ABANYARWANDA NTIBAGIKANGWA NA INTOXICATIONS ZANYU. TWARABAMANYE.
      IMANA IKURINDE

  3. Nshimishijwe nubwisanzure abanyarwanda bamaze kugeraho mugutanga ibyiyumviro byabo haba kumbuga za internet cg mugihugu ubwacyo, mbanze kandi nshimire ishyaka riri kubutegetsi FPR kuko ariryo ryatumye abanyarwanda babigeraho, dukomereze aho.
    Burya ngo ntabyera ngo de, ndetse ntawukundwa nabose, progress imaze kugerwaho murwanda yaba mwiterambere cyangwase muri politiki bose turayibona nubwo bamwe duhitamo kutayishima.
    Abazitwa ibikoresho bya FPR rero ntimukabyange kuko nintumwa imana yarazikoresheje kandi imana simbi. Ese bo, bakoreshwa nande?
    Bwana bonaventure nabawe mugize iryo shyaka ndabashimye kandi murakaza neza murwanda kuko FPR yemera democrasi kandi ntawuzabaziza ko mufite uko mutekereza ibintu kwihariye nubwo ubwo duherukana wambwiyeko ari amarangamutima yanjye ariko kubera intera yubworoherane maze kugeramo ndabikubahira.
    Nimureke dushishikarire ibitekerezo byubaka duteze igihugu cyacu imbere naho abashaka kubaka tingitingi baduhe space twikorere.
    Waba urinde cg ufite uburenganzira ki bwo kuvugira abantu bo muri Zambia utabamo ko kugirango stuations zibe general zibanza zikaba personal?
    Ndangize mvuga nti harakabaho FPR itugejeje kuri democrasi isesuye,ubumwe,ubwiyunge nubworoherane….

Comments are closed.