Rwanda mu bihugu bitanu bya nyuma ku isi bituwe n’abaturage batishimye

Ibihugu bya nyuma bitishimye ku isi ni Afghanistan, Zimbabwe, u Rwanda, Botswana na Lesotho, nkuko bikubiye muri raporo nshya yatewe inkunga n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ya World Happiness Index

Iyi raporo – yasohotse ejo ku wa gatanu ivuga ku mwaka wa 2020 – ijyanye n’uyu munsi w’itariki ya 20 y’ukwezi kwa gatatu, umunsi mpuzamahanga wo kwishima wizihizwa ku isi kuva mu 2013. 

Mu mwaka wa kane yikurikiranya, Finland yongeye gutangazwa ko ari cyo gihugu cya mbere cyishimye cyane ku isi. 

Iyi raporo y’ibyishimo ku isi yashyize Denmark ku mwanya wa kabiri, Ubusuwisi ku mwanya wa gatatu, Iceland (Islande) ku wa kane n’Ubuholandi ku wa gatanu mu kugira ibyishimo byinshi cyane.

Nouvelle-Zélande (New Zealand) nanone yongeye kuba igihugu kimwe rukumbi kitari icy’i Burayi kije mu myanya 10 ya mbere mu kugira ibyishimo byinshi cyane. Ubwongereza bwasubiye inyuma, buva ku mwanya wa 13 buza ku wa 17. 

Ibikubiye mu bushakashatsi bw’ikigo Gallup byarimo kubaza abantu bo mu bihugu 149 ku isi gutanga ikigero cy’ingano y’ibyishimo byabo. 

Mu gupima ibyishimo harimo kuvuga ku bufasha bahabwa mu mibereho, ubwisanzure bwabo, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP/PIB) ndetse n’uburyo ruswa ihagaze nabwo bwagendeweho. 

Habayeho “ukwiyongera gukomeye kw’imbamutima mbi” mu bihugu birenga kimwe cya gatatu cy’ibyakoreweho ubushakashatsi, nkuko abakoze iyi raporo babivuze, bishobora kuba byaratewe n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus. 

Ariko, ibintu byagenze neza kurushaho ku bihugu 22. Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Aziya byitwaye neza kurusha uko byari bimeze muri raporo yo mu mwaka ushize, mu gihe Ubushinwa bwagiye ku mwanya wa 84 buvuye ku wa 94. 

Sunrise over the frozen lake of Jeresjarvi on 20th February 2020 in Finnish Lapland
Ku nshuro ya kane yikurikiranya, Finland yongeye gutangazwa ko ari cyo gihugu cya mbere cyishimye cyane ku isi

Mu itangazo yasohoye, John Helliwell, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati: 

“Mu buryo butunguranye, muri rusange ntabwo habayeho gusubira inyuma mu mibereho ku gipimo cy’abaturage bagendeye ku igenzura ry’ubuzima bwabo bo ubwabo”. 

Bwana Helliwell akomeza agira ati: “Igisobanuro kimwe cyashoboka cy’ibyo ni uko abantu babona Covid-19 nk’inkeke ihuriweho [rusange], iturutse ahandi yibasira buri muntu kandi ko ibi byatumye harushaho kubaho kumva abantu bashyize hamwe no kwishyira mu mwanya w’abandi [ukumva akababaro kabo]”. 

Finland “yitwaye neza cyane ku bipimo byo kwizerana byafashije kurinda ubuzima n’imibereho muri iki cyorezo”, nkuko abakoze ubu bushakashatsi babivuze. 

Iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Burayi – gituwe n’abaturage miliyoni 5,5 – cyitwaye neza cyane muri iki cyorezo kurusha byinshi mu bihugu by’i Burayi. Abatangajwe ko banduye coronavirus muri iki gihugu barenga gato 70,000, muri bo abapfuye ni 805, nkuko imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza

A cable car in Wellington, NZ
New Zealand yasubiye inyuma ho umwanya umwe ijya ku mwanya wa cyenda, kandi ni cyo gihugu cyonyine kitari icy’i Burayi kiri mu bihugu 10 bya mbere bituwe n’abaturage bishimye cyane

Nkuko iyi raporo ibitangaza, ibihugu 10 bya mbere ku isi bituwe n’abaturage bishimye cyane ni: 

1. Finland

2. Denmark

3. Ubusuwisi 

4. Iceland

5. Ubuholandi 

6. Norway (Norvège)

7. Sweden (Suède)

8. Luxembourg

9. New Zealand (Nouvelle-Zélande)

10. Austria (Autriche)

Ibihugu 10 bya nyuma ku isi bituwe n’abaturage batishimye, nkuko iyi raporo ibivuga, ni: 

140. Burundi 

141. Yemen 

142. Tanzania 

143. Haiti 

144. Malawi 

145. Lesotho 

146. Botswana 

147. Rwanda 

148. Zimbabwe 

149. Afghanistan

BBC