Rwanda na Uganda mu irushanwa mu bikorwa byo guhagararira amahoro n’umutekano muri Afrika?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu gihe hamaze iminsi mike havugwa ku ifungurwa ry’umupaka w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka hafi itatu ufunze kubera ubushyamirane hatari y’ibyo bihugu, ibihugu byombi birakataje mu marushanwa yo kugarura amahoro n’umutekano mu bindi biguhu bya Afrika. U Rwanda rumaze igihe muri Mozambique na Centrafrique naho Uganda iri muri DR Congo. Iki cyumweru gishize cyaranzwe n’amanama y’Abakuru b’ibihugu, i Kigali mu Rwanda n’i Oyo muri Congo Brazzaville. 

Kuri uyu wa Gatuna tariki ya 11 Gashyantare 2022, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyunsi i Kigali. U Rwanda rutangaza ko abo bayobozi bombi baganiriye ku migendekere y’igikorwa ibyo bihugu byombi bihuriyeho i Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, aho ingabo z’ibyo biguhu zifatanije kurwanya inyeshyamba zishamikiye kuri Leta ya Kiyisilamu, zari zarayogoje ako gace. Ikindi ngo banaganiriye no ku bundi bufatanye hagati y’ibihugu byabo byombi. 

Uruzinduko rwa Nyusi i Kigali rwabaya mu gihe ingabo z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique ziri mu gikorwa simusiga cyo kubohora imidugudu yasigaye igifitwe n’inyeshyamba mu Majyaruguru ya Mozambique. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, izo ngabo zari mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma, duherereye mu burengerazuba bw’Akarere ka Palma, nko mu birometero 55 uvuye mu Mujyi wa Palma, zirwanya inyeshyamba zahasigaye. Ingabo z’u Rwanda zitangaza ko iyo midugudu yari ifitwe n’inyeshyamba muri ino minsi, zisuganyaga zishaka kwigarurira uduce zatakaje mu bitero zagabweho mu mwaka ushize. Hari hashize iminsi ingabo z’u Rwanda n’iza SADC ziburiwe ko inyeshyamba zitegura gutera uduce zikoreramo. Ibi byavuzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingazo z’u Rwanda (RDF) ryabonywe n’ikinyamakuru “Chimpreports“.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zikaba zarambuye inyeshyamba utwo duce twiyongera ku tundi zambuwe mu bihe bishize kuva zatangira icyo gikorwa. Nyuma gato y’uko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zibohoza agace ka Pandanhar, Maj. Gen. Innocent Kabandana yahise asura ako gace. Kabandana yashimangiye ko izo ngabo zigomba kuba maso, zikagira ubwitonzi kandi zikongera ubwirinzi kugirango zizarangize misiyo yazo habonetsemo inkomere nke. 

Mu gihe Paul Kagame na Nyusi baganiraga ku mutekano muri Mozambique, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni we yari i Oyo muri Congo Brazzaville, aho yari yitabiriye inama y’akarere k’Afrika yo hagati n’iy’iburengerazuba ku mahoro n’umutekano. Iyo mama yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, yari yibabiriwe kandi na baperezida Felix Antoine Tchisekedi Tchilombo wa DR Congo, Faure Assozimna Gnassingbe wa Togo na Perezida Dennis Sassounguesso wa Congo Brazzaville. 

Abayobozi b’ibihugu bahuriye mu nama y’i Oyo muri Congo Brazzaville, mu itangazo basohoye nyuma y’iyo nama, bashimye cyane U Rwanda na Uganda kongera kugarura umubano mwiza w’ibyo bihugu, banashima ko umupaka wabyo wafunguwe. Iyo nama ikaba yaribanze cyane ku kibazo cya politiki n’umutekano muri Afrika yo hagati, u Rwanda ruherereyemo, ndetse n’Afrika y’iburengerazuba. Nyamara n’ubwo umupaka w’u Rwanda na Uganda wafunguwe, kugera ubu nta bantu baremererwa kwambukiranya ibihugu, ngo hazabanza higwe ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Kovidi-19. Ese niyo mpamvu nyamukuru yabiteye? None se ibindi bihugu bitigeze bifunga imipaka yabyo, abantu ubu ntibambukiranya imipaka?

Mu nama yabereye i Oyo kandi, abakuru b’ibihugu bagarutse ku gikorwa ingabo za Uganda na DR Congo zirimo cyo kurwanya inyeshyamba za ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo. Mu itangazo bashyize ahagaragara, abakuru b’ibihugu bashimye ibyo icyo gikorwa kimaze kugeraho ubu. Abakuru b’ibihugu bya Togo na Congo Brazzaville bakaba bashyigikiye cyane igikorwa ingabo za Uganda na DR Congo zirimo mu burasirazuba bwa DR Congo, ubu zikaba zarigaruriye Ituri na Kivu y’Majyaruguru, intara zari zarayogojwe na ADF mu myaka myinshi ishize. 

Ku bijyanye n’ikibazo cya Centrafrique, abakuru b’ibihugu bane bashimiye perezida wa Angola Joao Manuel Goncalves Lourenco, uyoboye inama mpuzamahanga ku biyaga bigari, ku ruhare yagize mu kunga ibihugu. Abo bakuru b’ibihilugu bavuze kandi ku nama ya 10 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma iziga ku mazezerano y’amahoro, umutekano ndetse n’ubufatanye kuri DR Congo n’akarere, izaba ku ya 24 Gashyantare 2022 i Kinshasa. 

Abakuru b’ibihugu bine bongeye gushyigikira ibyemezo Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afrika y’Iburengerazuba (ECOWAS) wafatiye Mali, Guinée na Burkina Faso, ibihugu abasirikare bahiritse ubutegetsi. Uwo muryango wahagaritse ibyo bihugu kandi ubishyiriraho ibihano. 

Uganda n’u Rwanda byari bisanzwe bifashe iya mbere mu bikorwa by’amahoro n’umutekano muri Afrika yo hagati n’iy’Amajyepfo, u Rwanda muri Mozambique na Centrafrique, Uganda muri DR Congo, none Uganda yinjiye muri Afrika y’iburengerazuba. Ese aho ntiryaba ari irushanwa? Impamvu yaba ari iyihe? N’ubwo umupaka wafunguwe, ese ntihaba hakirimo kwerekana ingufu hagati y’ibihugu byombi? Twibutse ko Perezida Paul Kagame nawe yagombaga kwitabira inama y’i Oyo muri Congo Brazzaville ariko ntayibonekamo. Ese ibyo byo byaba bihishe iki?