Uganda-DR Congo: Umwanzuro w’urukiko Mpuzamahanga uteye ute? Uganda yabyakiriye ite?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki 9 Gashyantare 2022, Urukiko Mpuzamahanga rwagombaga gusoma urubanza Leta ya DR Congo irega igihugu cya Uganda isaba gusana ibyangijwe n’intambara yagizemo uruhare, yabaye kuva 1998 kugera 2003. Niko byagenze rero, urwo rukiko rwategetse ko Uganda yishyura akayabo kangana na miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika angana hafi na triyoni 1.1 y’amashilingi ya Uganda. Isomwa ry’urubanza ryagenze rite? Ese Uganda yabyakiriye ite?

Umucamanza Joan Donoghue yavuze ko DR Congo yananiwe gutanga ibimenyetso kubyo yashinjaga Uganda, bityo urukiko rushingira ku byanditswe muri raporo z’umuryango w’abibumbya zirimo niyiswe “Mapping report“. Urukiko rugendeye kuri izo raporo, rwemeje ko ingabo za Uganda (UPDF) zabaye muri Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo maze zigira uruhare mu gupfa kw’abantu, gukomereka, kuva mu byabo, kwangiza imitungo, no gusahura zahabu, diyama, koruta, imbaho n’ikawa. 

Bityo, urukiko rwategetse Uganda kwishyura miliyoni 225 z’amadolari ku marorerwa yakozwe, kuvana abantu mu nyabo no kubakomeretsa. Ku bijyanye no gusahura imitungo, urukiko rwategetse Uganda kwishyura amadolari miliyoni 40, n’andi madoalri miliyoni 40 yo kwangiza imitungo. Uganda yategetswe kwishyura iyo hazabu mu bice bitanu, bivuga amadolari miliyoni 65 muri buri Nzeri ya buri mwaka kugera irangije kwishyura, ibyo itabikora hakajyaho inyungu ya 6%. 

Ku ikubitiro, DR Congo yari yasabye akayabo kangana na miliyari 11 z’amadolari angana hafi na triyoni 38.8 z’amashilingi ya Uganda. Nyamara ariko, abacamanza bavuze ko Kinshasa yananiwe kwerekana ibimenyetso ku kirego cy’uko Uganda yagize uruhare mu rupfu rw’abantu bagera ku 15,000 baguye mu makimbirane. Twibutse ko ingabo za UPDF zavuye mu burasirazuba bwa DR Congo ku wa 19 Werurwe 2003.

Kampala yagize icyo ivuga ku mwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga rwategetse kwishyura ako kayabo. Leta ya Uganda yagize iti: “Twabonye umwanzuro w’Urukiko. N’ubwo ibisabwa atari nyinshi cyane nk’uko byari byasabwe na DR Congo, ku bwacu ntabwo uwo mwanzuro wanyuze mu mucyo. Ntitwemeranya n’ibyavuzwe n’urukiko ku byaha rwahamije ingabo za UPDF kuko zaranzwe n’imyitwarire myiza mu bihugu byose zabayemo kugeza ubu. Amakimbirane avugwa muri uru rubanza yakemuwe n’amasezerano y’amahoro ya Lusaka-Zamhiya, yemeje ibibazo igihugu cyacu cy’inshuti cya DR Congo cyahuye nabyo.”

Leta ya Uganda yakomeje igira iti: “Ku rundi ruhande, mu byanzuro yarwo, urukiko rwirengagije kumva neza ibibazo by’Afrika, ntirwitaye ko Uganda irimo kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umutekano n’ubu kikirangwa mu karere. Nyamara ibyo ntibizaduca intege mu gukomeza gufasha Leta ya DR Congo ngo dushakire hamwe umuti w’icyo kibazo.”

Umuvugizi wa Leta ya Uganda,  Kiryowa Kiwanuka, yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2022, ko muri 2005 urukiko Mpuzamahanga rwari rwategetse Uganda kwishyura ibyangijwe n’intambara nyamara ibihugu byombi ntibyashobora kumvikana ku mafaramga, bityo ntihagira igikorwa. 

Mu kwisobanura, intumwa za Uganda zabwiye urukiko mu mwaka ushize ko amadolari miliyari 11 adahwanye na gato n’ibyangijwe, ko ari ukwifuza gukabije. Umuvugizi wa Leta ya Uganda wariho icyo gihe, William Byaruhanga, yambwiye urukiko ati: “Ibi ni nko kugereka ibyabaye byose mu makimbirane kuri Uganda.” Ese aha ntiyaba yarashatse kuvuga ko hari n’ibindi bihugu byagize uruhare mu ntambara yo muri DR Congo, harimo n’u Rwanda? 

Uru rukiko Mpuzamahanga rwashyizweho nyuma y’intambara ya Kabiri y’isi ngo ruge rukemura amakimbirane hagati y’ibihugu, akenshi rugendera ku masezerano. Bityo, ibyemezo byarwo ni ndakuka, ntibishobora kujuririrwa. 

Twibutse ko muri iyi minsi, ingabo za DR Congo (FARDC) n’iza Uganda (UPDF) ziri mu burasirazuba bwa DR Congo, mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za ADF, umutwe wishe abantu benshi mu karere, bivugwa ko ishamikiye kuri Leta ya Kiyisilamu. 

Urukiko Mpuzamahanga twafashe umwanyuro ku kibazo cya Uganda na DR Congo kimaze imyaka iyinga 20 kuva 2003, aho rwategetse Uganda kwishyura ibyangijwe. Nyamara ariko, Uganda yo isa nitabyemera, yitwaje ko hari ibyo urukiko rutitayeho bijyanye n’ukuri ku bibera muri Afrika, kandi iyo myanzuro ntijuririrwa kubera ko urwo rukiko rugendera ku masezerano agenga ibihugu. Ese Uganda ninangira ntiyishyure ibyo yategetswe, amaherezo azaba ayahe?