RWANDA:INYUMA Y'AMASHURI N'AMAKOTI HAHISHE IKI?

Isi yacu y’u Rwanda ikomeje kuba mbi uko bwije n’uko bukeye, umwiryane uri ku muvuduko urenze kure uw’icyogajuru kigenderaho, inzangano ziravuka burisegonda ndetse ntawatinya kuvuga ko abanyarwanda bose bibera mu kuzimu hamwe twasomaga kera mu byahanuwe tutarazinukwa insengero.

Ibibazo nibaza ni byinshi cyane, ndibaza uburyo muri Miliyoni Cumi n’Eshatu z’abanyarwanda zirenga (doreko tutakimenya umubare w’abanyarwanda bari mu gihugu imbere abari hanze yacyo ku mpamvu z’ubuhunzi cyangwa bagiye kwishakira amaramuko ahandi kure y’umuriro), hashobora kubura umuntu umwe nibura muri ba bandi bize cyane bakaminuza watuzanira igitekerezo cy’uko amakimbirane yaranze u Rwanda yakemuka burundu, maze hagahangwa bushyashya u Rwanda ruzira akarengane, urwikekwe, intimba n’imibabaro ya buri munsi.

Byatumarira iki gutakaza umwanya n’imitungo itabarika ngo turashora abana bacu mu mashuri na za kaminuza ariko tukarushaho kubaho mu buzima bugayitse aho abantu tubaho tubabaye cyangwa tubabazanya nkaho tutagira amarangamutima, doreko ubwenge bwo bwimukiye mu bifu inda mbi n’ubugome byaduhumye amaso kuburyo tukikireba n’umuriro utazima twicaniyeho. Reka abategetsi bo sinakubwira bambara amakoti bakaniga amajosi ngo amajwi n’uburyarya bwabo bisohokane ubukaka, bakisiga amavuta ndetse bakitera amarashi ahenze ngo bahishe umunuko w’ubupfu n’ubupfapfa byabo, nyamara ibikorwa byo bikabatamaza bakadukira rubanda rwagowe bagasogota nkaho aramatungo barazwe n’ababyeyi.

Ndisegura ku basomyi, sintukana ahubwo ndagirango mbarembuze maze maze mundungurukire icyihishe mu mashuri n’amakoti abategetsi bitwaza, nimubonamo ubumuntu mundaburire twungikanye ibitekerezo ducocere hamwe ibibazo bitubase bituganisha mu muriro utazima. Aha ndashaka ko tureba kure y’ibyo batwereka maze dukoreshe imitwe yacu twibaze icyakorwa ngo twicungure.

Niki bambariyeho kibabuza kubona ko buri muntu afite icyo amariye igihugu mu buryo bumwe cyangwa buriya? Ese tuvuge ko Rudahigwa, Mbonyumutwa, Kayibanda, Habyarimana, Rwigema, Kagame, Bizimungu, Bagosora, Kambanda, Sindikubwabo, Uwiringiyimana, Twagiramungu, Kayumba, Musinga, Jack Nziza, Kayumba, Kabarebe, n’abandi benshi ubwenge bwanjye butabasha kurondora bamburwa ubunyarwanda kuberako bakoze bimwe byiza nyamara bagira intege nke cyangwa amahirwe make yo kudakora ibikwiye kandi bibereye benshi nubwo bitabera benshi?

Nimwibaze iyo aya maboko yose aza kuba uyu munsi ashyize hamwe agamije intego imwe yo kwubaka u Rwanda rwiza rubereye bose, rumwe rwuzuye amahoro kandi abanyarwanda n’abanyamahanga bifuza kubamo, rutandukanye n’urw’ubu benshi bifuza kuvamo kubera intimba n’imibabaro baruboneramo. Nyamara benshi murabo navuze nibo barugejeje aha ruri uyu munsi, kandi burumwe yumvaga ariwe ubereye kubera abandi umuyobozi, mbese bamwe bapfuye barengera inyungu zarwo abandi bamaranira kurugambanira kugeza magingo aya, nkaba nibaza nti ni iki bize mu mashuri, niki bize mu buzima babayemo, niki cyihishe inyuma y’amakoti bambaraga biziwe igihe babaga barangaje imbere imbaga nyarwanda?

Reka ndeke kuruhanya n’abitahiye, Imana ibahe iruhuko ridashira bose kandi turusheho kubazirikana, umugani wa ya ndirimbo, kuko benshi batari bazi ibibategereje nyuma yo kurwana ingamba barwanye kabone nubwo zaba zitugejeje aha turi, maze nibarize abakiriho uyu munsi nti mwebwe iyo mwisuzumye ndetse mukarbera u Rwanda mu ndorerwamo musanga mwishimiye aho rugeze ubu? Ndabizi ntabwo murwishimiye kuko muryama mutazi ko ejo bucya bimeze, mubayeho mu bwoba n’urwikekwe rwinshi kubera muzi ibikorwa bibi mukorera igihugu, muziko MWANANIWE kuyobora abanyarwanda, ndetse niyo mpamvu mwirirwa mubaremamo ibice aho kubahuza, mushora imbaraga nyinshi mu kunekerezwa aho kuzishora mu butabera no guca akarengane yo soko y’intambara, murara amajoro mucura imigambi y’ubugome kugirango muhaze inda zanyu aho guhangayikishwa n’abanyarwanda mwaheje ishyanga nyamara bifuza gutaha no kurindwa akarengane mu gihugu cyabo, ndavuga abo bahunze intambara, abahunga igitugu, abahunga inzara no kwimwa amahirwe abo bari muri Kongo, Amerika, Uburayi, Aziya no mu bihugu byinshi bya Afurika na Oseyaniya.

Ndibaza icyo Kagame na FPR bambariye imbere y’amakoti yabo mugihe bananiwe nibura gukemura ikibazo cyatumye bafata intwaro, ubuhunzi aho bananiwe no kubazwa uburyo umuntu nka Perezida yamara imyaka imyaka 20 atazi ko FDLR ari abanyarwanda kimwe nawe bakeneye gucyurwa mu Rwanda bagahabwa uburenganzira bungana n’ubwe nk’umuntu kandi bakeneye guhabwa ubutabera kugirango abakoze ibyaha bahanwe kandi abere bahabwe amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe, nubwo FDLR yaba irimo abakoze jenoside mu 1994 ntibivuze ko itarimo abana bavukiye mu mashyamba ya za Kongo n’ahandi mu bihugu bayinjiyemo ku bushake cyangwa u gahato, ntibiteye ikimwaro kandi ko bacyurwa kandi bakakirwa mu Rwanda kuko rukirimo abantu bishe cyangwa bicishije Miliyoni, Ibihumbi, Amagana n’abantu kuva kuri umwe kugeza kw’ijana, rurimo interahamwe, abajenosideri, abarozi, abajura, abicanyi, amasarigoma, abarwayi bo mu mutwe ndetse n’abazima bagifite ubumuntu.

Muzambarize neza icyihishe inyuma y’amashuri n’amakoti bya ba nyakwubahwa batajya bakomoza ku busumbane, ubushomeri, kwikanyiza, ruswa ishingiye ku kimenyane, ubwicanyi bukorwa n’abagizi ba nabi biyitiranya na Leta maze ahubwo hakagambanirwa ba rubanda rugufi rubuzwa amahwemo basabwa ibyo batahawe, batanemerewe kugira bazira ko baciriritse cyangwa bataziranye n’abategetsi. Ko ntarumva inteko yashishikajwe n’impfu abana babo bicirwa mu ntambara hirya no hino zidafitiye abaturage akamaro, kuki abanyeshuri bacu badasurwa na Perezida akiha kujya mu bazungu boshye yahinduye ubwenegihugu?

Mfite amatsiko yo kumenya ubwenge n’amashuri mwizemo ababuza kubona ko mwugarijwe, mfite amatsiko yo kurunguruka ikiri inyuma y’amakoti mwambara gituma mwishuka ko mubereye u Rwanda arimwe kamara, ko mudahari ibintu byaba bibi, nyamara mukibagirwa ko muzi imyaka mumaze kw’isi nyamara mukaba mutazi, iyo mushigaje kuyimaraho.

Nkaba mpamagarira abanyarwanda kurenzamaso amashuri n’amakoti, ahubwo tubonereho guhanga u Rwanda rushya rushobora guturwamo na Kagame-Kayumba-Rudasingwa-Ndindiliyimana-Victoire Ingabire-Mushyayidi-Nahimana-Rukokoma-Njyewe-Nawe-Nuriya twese tutabangamiranye kandi buriwese arinzwe n’amategeko ahamye kandi yubahirizwa n’inzego zose, atari ayakorewe umuntu, kuko uyu muntu umunsi yapfuye azapfana n’ibye byose, ntakwiye rero gupfana narwo cyangwa namwe kandi igihe cyarwo kitaragera.

Kanyarwanda