Perezida Habyalimana yagombaga kwicwa ku munsi wo kurahira!: Major Jean Marie Micombero

The Rwandan yagiranye ikiganiro na Major Jean Marie Micombero, wahoze ari umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ingabo mu Rwanda, ubu akaba ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro RNC mu gihugu cy’u Bubiligi.

Muri icyo kiganiro havugiwemo izi ngingo z’ingenzi:

-Major Jean Marie Micombero yatangiye ikiganiro yibwira abanyarwanda n’abasomyi ba The Rwandan uwo ari we n’imirimo yakoze n’iyo akora ubu.

-Major Micombero aravuga ku nyandiko ndende yasohotse mu kinyamakuru kitwa Marianne yavugaga ku buhamya yatanze inshuro 2 ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana. Akaba yarabuhaye umucamanza Marc Trévidic w’umufaransa ukora iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege.

-Major Jean Marie Micombero arasobanura kandi impamvu atanze ubuhamya ubu kandi hashize imyaka 20 iriya ndege ihanuwe n’impamvu atabutanze mbere hose.

-Major MIcombero kandi yagize icyo avuga ku bajandarume b’abafaransa  2 n’umugore w’umwe muri bo biciwe hafi ya CND ahari hakambitse Bataillon ya gatatu ya APR.

-Major Jean Marie Micombero yakoze mu bijyanye n’ubutabera mu Rwanda, azi uburyo inzego z’umutekano n’iz’ubutabera zaho zikora. Yavuze uko abona ikibazo cy’umuhanzi Kizito na bagenzi be n’ingaruka gishobora kugira mu gihugu byaba mu rwego rw’umutekano cyangwa rwa politiki.

-Nk’umuntu usesengura ibya politiki yavuze ku bintu byateye mu Rwanda byo kubuza abanyarwanda kujya kwiga mu mahanga cyane cyane muri Congo, kubwira abaturage ngo abazajya bavugana n’abo leta yita umwanzi ngo bazajye babimenyesha ubuyobozi ngo nibatabivuga bagafatwa bazabihanirwa bikomeye n’ibindi..

-Mu gusoza ikiganiro nk’umunyamategeko ndetse n’umunyapolitiki yagiriye inama abanyarwanda uburyo bakwitwara muri ibi bihe.

Mwakurikirana ikiganiro cyose hano:

 

Marc Matabaro

The Rwandan