Gereza ya Mpanga ifungiwemo ibihumbi birindwi by’imfungwa yubatswe n’Abaholandi mu gihe Petero Selestini Rwigema yari Minisitiri w’intebe, ikaba yaratashywe ku mugaragaro muri 2004. Yatangiye kwakira abantu benshi baturuka mu mpande zose z’u Rwanda muri 2006 mu gihe Madamu Edda Mukabagwiza yari Minisitiri w’ubucamanza.
Gereza ya Mpanga bakunze kwita gereza mpuzamahanga imaze kumenyekana bihagije, cyane cyane kuva aho muri 2012 yakiriye abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya FPR ari bo Bwana Mushayidi Déogratias (PDP-Imanzi) na Me Ntaganda Bernard (PS- Imberakuri).
Iyo Gereza kandi ifungiyemo n’abasoda benshi bahoze ari inyeshyamba muri FDLR barimo Col Bemera, Major Rwabikinga ndetse na General Bizimungu Seraphin bita Mahoro. Barimo kandi na Col Michel Habimana wahoze yitwa Ngarambe Edmond mu gihe yari akiri umuvugizi wa FDLR mu mashyamba ya Congo.
COL HABIMANA MICHEL MU GASHO
– Tariki ya 27/03/2014, yarafashwe arazwa mu ga kasho ko mu gipangu cy’abadamu;
– Bukeye tariki ya 28/03/2014 abacungagereza, abapolisi n’abasoda bamupakira imodoka bamujyana i Kigali muri PCK izwi mu izina rya 1930;
– Tariki ya 17/04/2014, baramufashe bamufunga amapingu amaguru n’amaboko bamusubiza muri Gereza ya Mpanga, kuva icyo gihe kugeza ubu abarizwa mu gasho ko mu gipangu cyitwa “Romeo Wing”. Bataramujyana i Kigali yabaga mu gipangu cyitwa “Golf Wing” kibamo 6.000 by’imfungwa.
COL HABIMANA YABA AZIRA IKI?
Amakuru dukesha abagororwa n’abacungagereza aravuga ko bamurega umugambi wo gutoroka. Icyakora abaduhaye aya makuru bemeza ko nta mugambi wo gutoroka wabayeho, ngo Col Michel yaba yarapangiwe na bamwe mu bayobozi b’abafungwa bamubeshyeye mu buyobozi bwa Gereza.
Col Habimana bamugejeje muri PCK ntiyigeze ashyirwa muri kasho. Bikaba bitumvikana ukuntu akomeje kuborera muri kasho y’i Mpanga nta gisobanuro na mba gitangwa n’abayobozi ba Gereza, ku buryo hari n’abacungagereza batwibwiriye ubwabo ko na bo ikibazo cy’uyu mugabo cyabacanze.
NA PASITERI UWIMBABAZI EMILE ARI MU GASHO
Amakuru aturuka i Mpanga aravuga kandi ko n’umupasiteri witwa UWIMBABAZI Emile amaze ibyumweru 2 mu ga kasho k’abadamu. Ngo yaba azira gutungira telefone muri gereza. Ariko hari n’abatubwiye ko yaba aregwa kurwanya gahunda ya leta yiswe “NDI UMUNYARWANDA”.
AKATO MURI GEREZA YA MPANGA
Ubu rero ikigezweho ni ukubaka ibyumba mu gipangu cy’abadamu cyitwa “Julietta Wing” bigenewe kwakira abatavuga rumwe na FPR mu rwego rwo kubashyira mu kato ngo batanduza abandi bafungwa.
Gusa ntawabura kwibaza niba gushyira mu kato aba banyapolitiki bizabuza abafungwa kwijundika ubutegetsi bwa Kagame na FPR bwarangije kubagaragariza ko nta mbabazi bagombye kubutegaho.
Mu minsi ishize habayeho igisa n’imbabazi zahawe bake cyane mu bafungwa bo mu zindi gereza zitari iya Mpanga. Mu gusobanura iryo hezwa rya Mpanga kuri izo mbabazi za nyirarureshwa, Minisitiri Businge yasobanuye ko gereza ya Mpanga “yuzuye abanyapolitiki”!!!
IMYIGARAGAMBYO
N’ubusanzwe gereza ya Mpanga ihoramo bomboribombori.
– Mu kwezi kwa gicurasi 2012, Diregiteri ari uwitwa Gato, abafungwa bakoze imyigaragambyo kubera inzara;
– Mu kwezi kwa gashyantare 2013, Diregiteri ari Bimenyimana Eugène, habaye imyigaragambyo, umusore w’i Cyangugu witwaga Ndayishimiye Aaron bitaga Depite arapfa, abandi benshi barakomereka;
– Mu kwezi kwa mutarama 2014, Diregiteri yari uwitwa Mbabazi Innocent wari mu kiruhuko hakora uwitwa Gashugi uzwi mu izina rya Saruwada, umusore w’i Kibungo witwaga Mushimiyimana Alexis bitaga Defense yakubiswe n’abacungagereza arapfa. Ibyo byateje imyigaragambyo ikomeye yahoshejwe n’abakuru b’ingabo na polisi mu ntara y’amajyepfo.
Iyi myigaragambyo yitiriwe abanyapolitiki Ntaganda na Mushayidi kubera ko yabereye mu gipangu bafungiwemo. Ntaganda ukatiye imyaka 4 azafungurwa mu mpera z’ukwezi kwa gicurasi 2014 naho Mushayidi wahanishijwe igihano cyo guherayo ashobora kuzongererwaho akato mu minsi iri imbere.
Hagati aho n’ubu ngo muri gereza ya Mpanga haranuka imyigaragambyo.
Amakuru dukesha bamwe mu bacungagereza aravuga ko abafungwa barakaye cyane kubera kutishimira abayobozi babo b’abafungwa bahindutse ibikoresho by’ubuyobozi bwa gereza mu kubanyonga.
Hari n’bafungwa batari bake barangije uburoko ariko bakaba batarekurwa ngo basubire mu miryango yabo.
Hari n’ikibazo cy’imirire mibi ikabije. Ngo muri aya mezi barimo kurya ibishyimbo bidashya ku buryo benshi babuze amaraso bakaba baratangiye no guhuma.
Hari rero no kutumvikana hagati y’abayobozi ba gereza ubwabo. Ngo Mbabazi ntiyumvikana n’umwungirije witwa Gasana, bigatuma n’abandi babafasha gucunga gereza bacikamo ibipande ku buryo abafungwa kenshi ari bo babihomberamo.
Ntitwasoza iyi nyandiko kandi tutababwiye ko n’abanyamahanga bakomoka mu gihugu cya Siera-Leone bafungiye muri gereza ya Mpanga bagiye kwicwa n’inzara kubera imyigaragambyo yo kwanga kurya bamazemo amezi 4 yose ngo baharanira uburenganzira bwabo.
Iby’i Mpanga ni amayobera. Mu gihe abo banyamahanga banga kurya ibiryo byiza bagenerwa na Loni, Abanyarwanda bagera kuri 7.000 bariyicira isazi mu jisho kubera ibishyimbo n’ibigori bitakirangwamo intungamubiri Leta ya FPR ibaramiza.
Iby’i Mpanga ni ukubitega amaso.
Umusomyi wa The Rwandan