Rwanda:Ishyaka PDI rikomeje gusaba ko Perezida Kagame yemererwa kongera kwiyamamaza

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, rikomeje gusaba ko Itegeko Nshinga rya Repubulika ryavugururwa kugira ngo Perezida Paul Kagame azabashe kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2017, ubwo manda ebyiri yemerewe zizaba zirangiye.

Nyuma yo gutorerwa kuba Perezida wungirije ushinzwe imari n’abakozi mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukama Abbas yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ishyaka rya  PDI abereye Perezida wungirije rigishikamye ku gitekerezo cyaryo cyo gukomeza kumvikanisha ko ingingo zo mu Itegeko Nshinga zigena umubare ntarengwa wa manda Umukuru w’’Igihugu yemerewe ndetse n’imyaka ya buri manda, zigomba kuvugururwa kuko zitakijyanye n’igihe.

Mukama Abbas avuga ko ku bwe abona manda ebyiri Perezida Kagame ayoboye u Rwanda ari inzibacyuho, bityo bikaba bikwiye ko yongera kwiyamamaza kuko Abanyarwanda bagikeneye ko abayobora.

Mukama Abbas yagize ati “Itegeko Nshinga rikwiye guhinduka Perezida Kagame Paul akongera akayobora  u Rwanda, cyane ko bitabonwa na PDI gusa, kuko n’abaturage bonyine barabibona buri gihe, bahora babibumusa kandi niyo demokarasi nyayo. Abanyarwanda ntidukwiye kwihambira kandi dufite uburenganzira na demokarasi”

Mukama Abbas yashimangiraga ibikubiye mu ibaruwa PDI yandikiye abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, kuwa 9 Ukwakira 2010, aho hanahawe kopi Perezidansi ya Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Kuki Itegeko Nshinga rigomba kuvugururwa?

Mu mpamvu zitangwa n’iri shyaka ryifuza ko habaho referendumu (kamarampaka) ngo ibijyanye na manda za Perezida wa Repubulika bisubirwemo, ku kijyanye no kugabanya imyaka ya manda ikava kuri irindwi ikaba itanu, ni uko “nyuma y’umwaka wa 2017 hazaba harangiye manda ebyiri igihugu kivuye mu nzibacyuho ku buryo cyakoresha amatora ya Perezida buri myaka itanu”

Nk’uko bigaragara mu mwanzuro wafashwe n’abadepite ba PDI iki kinyamakuru gifitiye kopi,”imyaka 14 nyuma y’inzibacyuho igihugu kizaba kimaze no kugira umisingi ufatika kuri buri nkingi y’ubuzima bw’igihugu ku buryo uwayobora nyuma y’iyo myaka adakeneye igihe kirekire nk’icyari gikenewe muri manda za mbere (z’imyaka irindwi irindwi) zakurikiye inzibacyuho”.

Ku bijyanye no kwemerera uwari Perezida wa Repubulika wayoboye manda ebyiri kongera guhatanira uwo mwanya, ishyaka rya PDI rishingiye ku ngingo ya mbere y’Itegeko  Nshinga ivuga ko”Ishingiro rya Repubulika ari ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda”, ngo risanga “kugira indi ngingo ibuza rubanda kwihitiramo uwo bashaka wujuje ibisabwa agakumirwa n’uko yabaye Perezida manda ebyiri, byaba ari ukunyuranya n’amahame remezo ya demokarasi”

Ishyaka rya PDI rivuga ko guhindura Itegeko Nshinga kubera izi mpamvu bitaba bibaye agashya k’u Rwanda kuko hari n’ibindi bihugu ndetse byateye imbere nk’Ubudage, Ubufaransa, Portugal, Ubutaliyani, Ubwongereza, Isirayeli, Ububiligi, Turukiya, n’ibindi, byagiye bikora nk’ibyo PDI isaba ko byakorwa.

Iri shyaka rikuriwe na Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Mussa Fazil Harelimana, ryemara kandi ko”abaturage b’u Rwanda nabo bamaze kumenya kwitorera no kwivaniraho abayobozi muri Demokarasi”.

Parti Ideal Democrate “PDI” rinasanga kandi “gahunda ziri mu burezi no mu bukangurambaga mu burere mboneragihugu zizatuma mu matora ya 2017 abenshi batora bazaba bajijutse kurusha ab’iki gihe, generation y’abize muri Nine Years Basic Education (Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda) izaba yaratangiye gutora ndetse n’imyumvire y’abaturage muri rusange izaba ari myiza cyane ku buryo bakwigirira icyizere cyo kwihitiramo uwo bifuza aho kwifashisha itegeko ngo rigire uwo rikumira”.

Richard Ruhimbana

Source: izuba rirashe