Rwanda:kugabanya umubare w’abapolisi n’abasirikare birakomeje nk’uko byasabwe na FMI

    Mu gihe mu minsi ishize hasezerewe abasirikare 775 hari n’abo mu rwego rukuru, Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yasezereye ku mugaragaro abapolisi 308 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo Mary Gahonzire wari umwe mu bayobozi bakuru ba polisi bungirije.

    Gahonzire yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi mbere yo kugirwa Umuyobozi mukuru wungirije mu Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), umwanya yavuyeho agarurwa muri Polisi.

    Usibye Gahonzire, hari undi muyobozi mukuru wungirije wa Polisi bajyanye mu kiruhuko cy’izabukuru ari we Stanley Nsabimana.

    Abakurikiranira ibintu hafi bakaba bemeza ko iri shyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru rw’abasirikare n’abapolisi bakuru benshi kwaba gushingiye ku byemezo Leta y’u Rwanda yiyemeje gukurikiza mu gihe yahabwaga inguzanyo y’ingoboka n’ikigega cy’isi cy’imali (FMI/IMF). Bikaba ari ibintu bimenyerewe ko ibigega mpuzamahanga nka FMI na Banki y’isi bikunze gusaba ibihugu biguriza cyangwa bigabanyiriza imyenda gufata ibyemezo cyo kwizirika umukanda akenshi birimo kugabanya umubare w’abakozi ba Leta cyane cyane abasirikare.

    Ben Barugahare