Mu gihe umubano w’Uburundi n’Urwanda utifashe neza, ndetse hakanafatwa n’ibyemezo biwusubiza inyuma kurushaho, abaturage batangaza ko bibabaje, bikaba binateye n’impungenge n’ingaruka zizabikurikira.
Nta murundi wemerewe kugurisha imyaka mu Rwanda. Ni icyemezo cyatangajwe na Visi-perezida wa kabiri w’Uburundi Joseph Butore kuwa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016. Uyu mutegetsi yavuze ko ngo batakomeza guhahirana n’igihugu gishaka kubarwanya. I Burundi havaga imbuto nyinshi zirimo imyembe, amacunga, « pommes » n’izindi, zanakoreshwaga mu Rwanda mu gutegura umutobe. Havaga kandi ifu y’imyumbati, amamesa, indagara n’ibindi. Ni igihombo ku bacuruzi, no ku baturage bari bakeneye iyo myaka. Kuva aho umubano uziyemo agatotsi, ubuhahirane na bwo busubiye inyuma. Ibintu byinshi, bihumiye ku murari.
Abategetsi bakuru b’ibihugu byombi bamaze igihe kirenga umwaka badacana uwaka. Abategetsi b’Urwanda ndetse n’ab’i Burundi bagiye banyuzamo imvugo zikarishye, buri wese atavuga mugenzi we neza. Uburundi bushinja Urwanda guha rugari abashaka kurutera. Nyamara, Urwanda rubihakana rwivuye inyuma. Leta y’Urwanda na yo yashinje iy’Uburundi guha icyuho cyangwa icyanzu abarwanyi ba FDLR. Ibi, abarundi na bo ntibabikozwa. Ni ibyo bita « kwitana ba mwana ».
Ikibabaje kurushaho, ni uko iyo muri politiki hafashwe ibyemezo bibi, aba mbere bigiraho ingaruka ni abaturage basanzwe. Mu by’ukuri, abaturage b’ibi bihugu byombi, bo basanzwe babanye neza. Abategetsi bo hejuru ni bo bafitanye amasinde.
N’ubwo muri iki gihe, abantu batabura gutangazwa n’uyu mwuka mubi, hagati y’ibihugu bisangiye byinshi mu mateka, ariko ikibi kuruta ibindi, ni uko kugeza uyu munsi, nta n’umwe mu bategetsi ugaragaza inzira igana mugenzi we ngo bagarurire ibintu mu maguru mashya. Nyamara, nta n’umwe udafite inyungu ku mwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Umuryango w’ubumwe bw’Afrika (UA) nta kintu gifatika wakoze mu rwego rwo guhuza aba baturanyi. Biratangaje, kuko ibi biri no mu nshingano zawo. No mu nama yawo iheruka kubera i Kigali, ntacyakozwe ngo uyu muryango ukubite ibyuhagiro aba baturanyi barebana ay’ingwe. Ibiri amambu, intumwa z’abarundi zavuye muri iyi nama nama ntaho iragera, ziritahira, hanyuma abategetsi b’i Bujumbura batangaza ko nta cyizere cy’umutekano intumwa zabo zari zifitiye i Kigali. Kuri iki kibazo cy’ibi bihugu byombi, Umuryango w’abibumbye (ONU), na wo kugeza ubu ntacyo warushije (UA). Gusa, ku bijyanye n’umutekano, ONU, imaze gufata icyemezo cyo kohereza abapolisi 228 i Burundi kugira ngo irebe ko ubwicanyi bwahagarara. Ibi byavuye ku gitekerezo cyatanzwe n’Ubufaransa. Hari hashize igihe, abategetsi b’i Burundi bavuga ko badakeneye ko abanyamahanga baza gucunga umutekano iwabo. Ndetse, mu mpera z’icyumweru gishize, i Burundi bakoze imyigaragambyo imbere y’ambasade y’abafaransa, bamagana ONU, banerekana ko bamaganye ubutegetsi bwo mu Rwanda.
Kimwe mu byateje umutekano muke i Burundi kuva umwaka ushize, harimo ko hari abatarishimiye manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza. Nyuma y’aho, hanavuzwe ko hari abashatse guhirika ku ngufu ubutegetsi bwe (coup-Etat), bamwe muri bo ngo bakaba barahungiye mu Rwanda. Ibihe byakurikiyeho byaranzwe n’urwikekwe ndetse n’ubwicanyi ku baturage, hari n’abategetsi ndetse n’abashinzwe umutekano bayiguyemo. Imbonerakure ziri mu bashinjwekugira uruhare mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi.
Ubutegetsi bw’i Burundi buherutse gutangaza ko bwafashe mpiri abarwanyi basaga 50, bukavuga ko ngo baturutse mu Rwanda. Uko biri kose, hari byinshi birimo amayobera ku baturage bo muri ibi bihugu byombi. Umusore utarashatse ko izina rye rimenyekana, ukomoka ku munyarwandakazi n’umurundi, aherutse gutangariza umunyamakuru wa « Le Monde » i Kigali ko iyo ageze i Burundi ahisha kure irangamuntu ye, ndetse ko atanatinyuka guhingutsa ko avuka no ku munyarwandakazi, mu gihe mbere hatari haba umwuka mubi, byari ishema kuri we. Icyo abenegihugu ba rubanda rwa giseseka bifuza, nta kindi uretse kubona umwuka mwiza ugaruka mu karere. Ibi birashoboka, mu gihe politiki nziza yasimbuzwa politiki mbi, no kwirinda gushishikazwa n’inyungu zitari iz’abaturage. Byanashoboka ariko, ari uko impande zombi zibigizemo ubushake n’ubushishozi.