Rwanda:Umwarimu wo muri KIST yicishijwe icyuma

Muneza Lambert umwarimu wigishaga muri KIST wari utuye mu mudugudu wa Kokobe, Akagari ka Munanira 2, Umurenge wa Nyakabanda, mu karere ka Nyarugenge yicishijwe ifuni n’icyuma.

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2012 ni bwo Muneza Lambert bamusanze mu nzu yari acumbitsemo, yishwe n’umuntu utaramenyekana kugeza ubu.

Uwabonye bwa mbere ko Lambert yishwe yatangarije Umuryango.com uko byagenze muri aya magambo : “Nabyutse nk’uko bisanzwe nteka icyayi ndangije ndakoropa, hanyuma ndebye itorosho ndayibura mpita njya kureba ko umukozi w’umuturanyi yaba yayitije, mpageze nsanga urugi rurakinze, mbona amaraso munsi y’urugi, ndebye neza mbona itorosho twari dusanzwe dukoresha yari iri munsi y’urugi yuzuye amaraso mpita mpamagara umukoresha wanjye nawe abibonye yihutira guhamagara nyir’igipangu ducumbitsemo. Nawe ahageze yahise ahamagara umuyobozi w’akagari n’ushinzwe umutekano mu mudugudu bahageze bica urugi bahita basangamo umurambo w’umusore wari ucumbitsemo wigishaga muri Kist.” Ibi ni ibyatangajwe n’umukozi wo mu rugo wakoreraga urugo rwari ruturanye no kwa Lambert.

Lambert yakodeshaga inzu y’icyumba na salon na douche yo mu nzu akaryama mu cyumba n’aho umukozi akaryama muri salo. Abantu benshi barimo gukeka ko ari we waba yamwishe kuko ababonye uwo mukozi agenda bavuga ko yagiye hagati ya 4:00 na 5:00 za mu gitondo kugeza ubu akaba atari yaboneka atari yanatabaje.

Muteteri Yvonne usanzwe akodesha muri iki gipangu yagize ati :” Umukozi wa Lambert, saa kumi z’ijoro yagiye gutira igitiyo ku muturanyi (uba hanze y’igipangu) asanga umudamu waho ari muri dushe ngo agiye kujya i Mbarara kuzana abana ku ishuri, amubaza icyo akenereye igitiyo amubwira ko ari icyo kuyora ibyondo biri inyuma y’umuryango.” Icyo gitiyo uwo mukozi yacyifashishije asiba umuvu w’amaraso yari yatembye munsi y’urugi agahinguka imbere y’umuryango.

Lambert yakubiswe ubuhiri ubwo yari aryamye mu buriri, arabyuka arasohoka ageze hanze yitura hasi ari bwo bamukururaga bamugarura mu nzu bahita bamusongesha icyuma nk’uko bigaragazwa n’ibimenyetso umunyamakuru w’umuryango.com yasanze ahabereye ubwo bwicanyi.

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze twasanze aho Nyakwigendera yari atuye, ntakibazo yari afitanye n’umukozi we wo mu rugo cyangwa undi muturanyi uwo ari we wese. Nyakwigendera yari amaze amezi atandatu atuye aho, akaba yari amaranye n’umukozi we amezi abiri n’igice.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’umurenge wa nyakabanda, ntiharamenyekana uwaba yahitanye Lambert ariko ibimenyetso bigaragaza ko uwo mukozi wamukoreraga abifitemo uruhare kuko mu rukerera yatiye igitiyo mu baturanyi aragenda ashyira umucanga hejuru y’amaraso yari yatembye mu nsi y’urugi akanayorosaho itorosho, ari na yo yatumye urwo rupfu rumenyekana, ubundi we agahita azinga utwangushye akagenda.

Iperereza riracyakomeza ngo harebwe uwahitanye nyakwigendera Muneza Lambert, cyakora hakaba hakekwa abagizi ba nabi baba bafatanyije n’umukozi wamukoreraga mu rugo.

Urupfu uyu musore yapfuye ruteye urujijo kuko ntibyoroshye kumva uburyo umuntu yakwicwa bene ako kageni mu gipangu gituwe n’abantu barenga umwe ntihagire umutabara.

Lambert Muneza wishwe, avuka ahahoze ari muri Komini Giti, akaba yari ingaragu, ari umwarimu muri KIST no muri ISAE Busogo.
Imana imuhe iruhuko ridashira.

Philbert Hagengimana

Umuryango.com