SADC ntiyishimiye ko u Rwanda rwohereza ingabo muri Mozambike

Yanditswe na Arnold Gakuba

U Rwanda rwamaganye Afurika y’Epfo ndetse n’izindi guverinoma zo muri Afurika y’Amajyepfo kurwanya igikorwa barimo cyo kurwanya inyeshyamba z’abayisilamu muri Mozambike.

Inkuru dukesha ikinyamakuru “Daily Maverick” yo ku ya 12 Nyakanga 2021, iratangaza ko ku wa kane, tariki ya 15 Nyakanga 2021, ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC) zigomba gutangira koherezwa mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambike guhashya Inyeshyamba zigendera ku mahame ya kiyisiramu ariko kugeza ku wa gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021, Mozambike yari itaremeza ku mugaragaro ko izo ngabo zizoherezwa. 

Mu gihe Mozambike yari itarashyira umukono ku masezerano yo gukoresha ingabo za SADC, itsinda ry’abasirikare n’abapolisi 1.000 bo mu Rwanda batangiye koherezwa muri Cabo Delgado ku wa gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021.

Kohereza ingabo kwa SADC nabyo bisa nk’aho byari bigoye kubera amakimbirane ari muri SADC yerekeye igihugu kigomba kuyobora ingabo za SADC. Ubusanzwe byari bikwiye ko Afrika y’Epfo yaziyobora ariko ubu bisa nk’aho bigishidikanywaho. 

Ku wa gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, Minisitiri w’ingabo Nosiviwe Mapisa-Nqakula yabwiye SABC ko bibabaje kuba u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri Mozambike mbere y’iza SADC kuko byari byitezwe ko u Rwanda ruzajyayo ruyobowe na SADC. Yongeyeho ko SADC itigeze igenzura igihe cyo kohereza ingabo z’u Rwanda kuko ibyo byumvikanyweho hagati y’u Rwanda na Mozambike.

Yavuze ko impuguke mu bya gisirikare za SADC zateguye gutabara Mozambike zabanje gusaba ko jenerali majoro wo muri Afurika y’Epfo ariwe wayobora brigade ya SADC, hamwe na koloneli wa Botswana. 

Icyakora, ibyo byemezo by’imikorere byaje guhinduka ariko, Minisitiri ntiyabisobanuye neza. Andi makuru avuga ko ubu hari impaka zerekeranye n’igihugu cya SADC kigomba kuyobora brigade ya SADC. Hariho kandi ibibazo bijyanye n’uburyo ingabo z’u Rwanda, iza SADC n’iza Mozambike zizakorana.

Byaba bisa nk’aho bazahabwa uduce dutandukanye twa Cabo Delgado, ibyo bikaba bishobora kugabanya intambara n’impaka zo kwibaza uyobora undi. 

Amakuru avuga ko Afurika y’Epfo itizeye ubushobozi bw’abajenerali ba Mozambike bwo kuyobora SADC ku rugamba, kubera amateka yabo mabi mu kurwanya inyeshyamba zitwa iza al-Shabaab zatangiye mu Kwakira 2017 ubu zikaba zariyongereye. Ubu inyeshyamba zigenzura icyambu cy’umujyi wa Mocimboa da Praia kandi zifite ubutaka bunini bw’intara ya Cabo Delgado. Muri Werurwe 2021 zagabye igitero gikomeye ku mujyi wa Palma uherereye mu majyaruguru, bituma sosiyete ikomeye icukura peteroli y’Abafaransa yitwa Total ihagarika imirimo yayo. 

Ariko Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, asa naho yemeje ko Mozambike igomba gukomeza kuyobora ibikorwa bya gisirikare. Yashimangiye mu ijambo rye ku wa gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021 i Mueda, ku ibirindiro by’ingabo za Mozambike i Cabo Delgado, ko ingabo za SADC zigiye gukorana n’ingabo za Mozambike, zitagiye kuziyobora. 

Yabwiye abayobozi b’ingabo za Mozambike ko bategurira hamwe kandi bagakorana. Ibitangazamakuru byo muri Mozambike byatangaje ko yavuze ko “Kurwanya imitwe y’inyeshyamba bizategurwa n’abayobozi ba Mozambike.” 

Havugwa kandi ko Nyusi yatangaje ko ingabo za SADC zizatangira kuhagera ku ya 15 Nyakanga 2021 kandi ko SADC yamaze kwandikira Umuryango w’Abibumbye kugira ngo iwumenyeshe.

Nyusi yavuze ko abayobozi ba SADC bamuhaye uburenganzira bwo gusaba ubufasha mu Rwanda. Nyamara umukozi mukuru wo muri Leta y’Afurika y’Epfo yavuze ko SADC itishimiye uruhare rw’u Rwanda, ariko ko nta kundi yari kubigenza kuko icyemezo cyari cyarafashwe na Nyusi. 

Mapisa-Nqakula mu kiganiro yagiranye na SABC yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zoherejwe vuba na bwangu” Kandi iza SADC zigizwe n’abasirikare baturutse mu bihugu byinshi bigize uyu muryango zari kuzoherezwa muri Cabo Delgado ku ya 15 Nyakanga 2021, kandi izo ngabo zagombaga kuza mbere zikagena uburyo burigade ya SADC yuzuye yoherezwa. Ku wa gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, ingabo z’igihugu cya Mozambike zavuze ko ingabo z’u Rwanda zizakorana bya hafi n’ingabo z’igihugu cya Mozambike (FADM) n’ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu duce zizaba zahawemo inshingano. Itsinda ry’u Rwanda rizashyigikira urugamba rwo kugarura ubuyobozi bwa Leta ya Mozambike mu bikorwa by’imirwano n’umutekano, ndetse no kuvugurura inzego z’umutekano (SSR). ”

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda (RNC) rikorera mu buhungiro, naryo ntabwo ryishimiye ko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambike imbere y’iza SADC. Mu itangazo ryaryo ryagaragaje ko u Rwanda rutari mu bihugu bya SADC kandi rivuga ko kohereza ingabo z’u Rwanda bishobora kuba bigamije kwivuna abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baherereye muri Afurika y’Amajyepfo aho kujya kurwanya inyeshyamba zo muri Mozambike. 

Iryo shyaka ryagaragaje ko impunzi nyinshi ziva mu Rwanda zahawe ubuhungiro mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo harimo Zambiya, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Mozambike na Malawi. Umuvugizi wa RNC, Etienne Mutabazi yagize ati: “U Rwanda rwashyize ingufu mu bikorwa bitagereranywa bya politiki kugira ngo rugere no ku guhungabanya impunzi zose zo mu Rwanda zakiriwe n’ibi bihugu“.

Umwe mu banyamuryango bashinze RNC, Patrick Karegeya, wahoze ari umuyobozi w’ubutasi mu Rwanda, yiciwe i Johannesburg mu 2013,  bivugwa ko yishwe n’abicanyi ba guverinoma y’u Rwanda. 

Undi mu bashinze RNC, wahoze ari umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Kayumba Nyamwasa, yarokotse ibitero bitatu cyangwa bine muri Afurika y’Epfo. Nyuma y’iperereza ryo muri Werurwe 2014, Afurika y’Epfo yirukanye abanyarwanda batatu n’umudipolomate umwe w’Uburundi kubera ubufatanyacyaha muri icyo gikorwa. 

Mutabazi wa RNC yagize ati: “Abanyarwanda benshi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo bishwe mu buryo budasobanutse, barashimuswe cyangwa barazimira burundu bikozwe n’abayobozi b’u Rwanda, barimo n’abadiplomate.” 

Yongeyeho ati: “Turahamagarira abategetsi ba Mozambike kumenyesha abaturage impamvu zateye kurenga ku masezerano ya SADC yo gukumira inyeshyamba ziri i Cabo Delgado mu kwemerera ingabo z’Abarwanda ndetse n’abapolisi kuza muri Mozambike mbere y’uko iza SADC zoherezwa.

Iryavuzwe rishobora kuba riguye gutaha. Tubitege amaso.