Burundi-Kongo: Perezida Ndayishimiye yasesekaye i Kinshasa

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yasesekaye i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), aho yagiye mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwo gutsura umubano w’igihugu cye na Kongo.

Akigera Kinshasa, Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Kongo Bwana Sama Lukonde. Perezida Evariste Ndayishimiye yaherekejwe n’abandi banyacyubahiro benshi b’igihugu cye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Albert Shingiro wari uherutse kubonanira na Perezida Felix Tshisekedi i Goma mu rwego rwo gutegura ibiganiro by’aba baperezida bombi. 

Muri ino minsi, Perezida Felix Tshisekedi akaba afite gahunda yo gutsura umubano n’ibihugu by’ibituranyi kuko nta minsi ishize yakiriye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’uwa Uganda Yoweli Kaguta Museveni. Ibi bikaba byerekana ubushake bwa politiki bwa Felix Tshisekedi bwo kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi. 

Amateka ya politiki y’Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yamye ari meza no kuva ku bayobozi babanjirije Felix Tshisekedi. Perezida Evariste Ndayishimiye akaba rero nawe yarateye ikirenge mu cy’abamubanjirije mu gukomeza umubano mwiza waranze ibyo bihugu byombi. 

Turacyabakurikiranira hafi iby’uruzinduko rwa perezida Evariste Ndayishimiye muri Kongo n’ibyo aba bakuru b’ibihugu byombi bazaganiraho. Gusa harahwihwiswa ko bimwe mu byo bashobora kuganiraho harimo ikibazo cy’umutekano mu karere ndetse n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi. Ese aba bakuru b’ibihugu byombi baba bazakomoza k’umubano wabyo n’igihugu cy’igituranyi-Rwanda, dore ko hashize igihe, kuva 2015, umubano w’u Rwanda n’Uburundi utifashe neza n’ubwo muri ino minsi u Rwanda ruvuga ko uri mu nzira zo kuva ibuzimu ukajya ibuntu?  

Twibutse ko uru ruzinduko perezida Evariste Ndayishimiye agiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rukurikira urwo yagiriye muri Kenya, Tanzaniya na Uganda. Mu bihugu byo mu karere akaba asigaje gusa gusura u Rwanda. Twizere ko ariho azakurikizaho vuba dore ko u Rwanda rutangaza ko umubano warwo n’Uburundi ubu wifashe neza.