Sankara yabwiye BBC ko aribo bagaragaye mu karere ka Nyamasheke

BBC yagerageje kumenya ukuri mu makuru avuga ko ku wa gatandu ushize tariki ya 16 Werurwe 2019 hari abantu bitwaje intwaro bakozanyishejo n’ingabo z’u Rwanda mw’ishyamba rya Nyungwe.

Byaravuzwe henshi ko abantu bitwaje imbunda binjiye mu Rwanda bavuye muri Kongo, berekeza iy’ishyamba rya Nyungwe maze ingabo z’u Rwanda zibasangayo.

Mu gihe abayobozi b’uturere n’abagisirikare atacyo batangaza, BBC yagerageje kumenya icyo abaturage bahegereye bumvise cyangwa babonye.

Muri urwo rwego BBC yavuganye n’umunyamakuru y’ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet, Rwiza.com, washoboye kwivuganira n’abaturage.

Uwo munyamakuru avuga ko abaturage bamubwiye ko abantu bitwaje intwaro baje bava muri Kongo, bambuka ikiyaga cya Kivu, banyura ku kiraro cya Kirindi bagera i Nyamasheke.

Aho ngo hari kuwa gatandatu ushyira ku cyumweru, mu masaha ari hagati ya saa cyenda za saa kumi z’ijoro.

Abo baturage ngo bavuga ko umubare w’abo bantu wari hagati ya 80 n’100, bamwe bambaye imyenda ya gisivire n’amakoti ya gisirikare yo kwikinga imvura.

Bahuye n’abaturage bari kw’irondo barabafata, ariko bashobora guhamagara umukuru w’umudugudu wa Cyankuba, aje nawe baramufata bose bahita babajyana.

Bageze hafi y’ishyamba rya Nyungwe, aba bitwaje intwaro barekuye abo baturage bari bafashe basubira inyuma bajya kubwira abashinzwe umutekano b’u Rwanda ibyabaye.

Abashinzwe umutekano bahise basubirana inyuma n’abo baturage, ngo bajye kubereka abo abitwaje intwaro binjiriye ishyamba rya Nyungwe, bahageze haba kurasana umuturage umwe ahasiga ubuzima. 

Abo baturage babwiye kandi umunyamakuru wa Rwiza.com ko abayobozi bahise batangira kubahumuriza babizeza ko umutekano wabo urinzwe.

None se koko habaye ukurasana?

Umunyamakuru wa Rwiza.com yabajije icyo kibazo abaturage, bamwemerera ko amasasu bayumvise, ko n’ejo hari ayo bumvaga ariko havuga rumwe rumwe.

Kugeza ubu ariko ngo umutekano urahari, naho haboneka abashinzwe umutekano benshi hafi y’ishyamba rya Nyumwe.

Umushoferi yavuganye n’uyu munyamakuru wa Rwiza.com, asanzwe agenda inzira y’ishyamba rya Nyungwe, yamubwiye ko bahita nta kibazo ariko ko hagaragara abasirikari benshi b’u Rwanda.

Abo bitwaje intwaro baba ari bande?

Kugeza ubu ntibyoroshye kubimenya, kiretse itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko umutwe wiyita MRCD (Mouvement Rwandais pour Le Changement Democratique).

Iryo tangazo rivuga ko kuva itariki ya 15/03/19, uwo mutwe ugenzura akarere k’amajyaruguru y’ishyamba rya Nyungwe.

Uwo mutwe wigambye igitero, umuvugizi wawo Callixte Sankara akaba yabwiye BBC ko ngo basanzwe bafite ibirindiro mu Rwanda.

Yavuze ko ibyabaye ari uko basohotse ishyamba ku ruhande rwa Nyamasheke, bagiye kureba abasirikari bari bahashyizwe.

BBC yagerageje kuvugana n’igisirikari cy’u Rwanda batubwira ko ata kintu na kimwe bashobora kubivugaho.

BBC