Uyu munsi nibwo inteko inshinga mategeko imitwe yombi yemeje ko itegeko nshinga rihindurwa cyane cyane ingingo yayo ya 101 kugirango Kagame Pawulo azakomeze kuyobora u Rwanda na nyuma ya 2017.
Mu byukuri ku bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda ntabwo byigeze bidutungura na busa cyane ko ibyo intumwa za rubanda zakoze nabyita nk’umuhango dore ko itekinika ryarangiye kera bityo kubinyuza mu nteko inshinga mategeko ari ukubiha umugisha.
Nkuko bisanzwe bikorwa mu Rwanda ndatekereza ko Kagame azatorwa muri 2017 byanga byakunda bityo rero gutegura no gukora kamarampaka ari uguta igihe no gusesagura umutungo wa banyarwanda.
Igikorwa cyo gutegura kamarampaka gitwara amafaranga menshi kandi tuzi neza ko ayo mafaranga menshi azava mu misoro y’abanyarwanda tutiyibagaje ubukene buvuza ubuhuha. Ikindi kandi abanyarwanda bafite byinshi byo gukora bityo rero si ngombwa ko bata igihe cyabo batora kamparampaka ymaze gutorwa na FPR.
Ndagira inama guverinoma ya Kagame kudasesagura amafaranga ya rubanda kandi tuzi neza ko bazakoresha uburyo basanzwe bakoresha kugirango bagere kunyungu zabo. Ubwo buryo nta bundi ni ugutera abaturage ubwoba ndetse babeshwa ko ibyo bakora biri munyungu zabo. Twese twagiye dukurikira amakuru aho abanyarwanda basinyishwaga kugahato cyangwase abayobozi bakabasinyira mw’izina ryabo. Nubwo twagiye tubyamagana ntibyabujije agatsiko ka FPR kubitsimbararaho kugeza uy’umunsi aho byemejwe ko ingingo 101 y’itegeko nshinga ihindurwa.
Banyarwanda, banyarwandakazi mumenye ko FPR yamaze gutegura itorwa rya Kagame bityo rero ntimukirushye mutora iyo ngirwa kamarampaka kandi muzi neza ko nubwo mwatora oya ibyo bateguye bizagerwaho. Inzira gusa mwakoresha kugirango mu biburizemo nuko mwashiruka ubwoba mukamagana ibyo bikorwa binyuranyize n’amahame ya demokarasi. Kagame siwe kamara dufite abanyarwanda benshi kandi bashoboye, mwibuke ko kandi twasezereye ingoma ya cami tudakwiye kuyisubizwamo.
Impuruza mu Rwagasabo
Human rights activist/impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu