Siméon MUSENGIMANA w’Ijwi rya rubanda yaba agamije iki?

    Nyuma y’intambara ikaze Bwana Siméon amazemo iminsi arwana n’IHURIRO RNC, mu minsi ishize yashoje indi yibasiye umutwe wa FDLR.

    Abakurikiranira hafi amagambo akarishye ndetse n’ibitutsi byinshi adatinya gukoresha mu biganiro bye bibaza niba atagombye kuba ahagaritse izi ntambara yihaye akabanza agasubira mu ishuri akiga itangazamakuru.

    Iyo witegereje uburyo arwana na RNC ndetse na FDLR, bitera urujijo benshi mu bamwumva batangiye kwibaza icyo agamije.

    Radio ye yahindutse urukiko, we akaba umugenzacyacyaha, umushinjacyaha n’umucamanza.

    Akajagari n’amagambo y’inyandagazi n’ibitutsi akoresha ntibikwiranye n’umwuga w’itangazamakuru. Ntibihagije gushinga iradio ngo umuntu yitwe umunyamakuru.

    Ikindi ni uko iyo usesenguye ibyo atangaza wibaza niba ari “ingirwamunyamakuru” uvuga cyangwa niba ari umunyapolitiki w’urukozasoni w’undi twaba dufite muri aka kavuyo k’udushyaka tuvuka nk’imegeri.

    Mu nyandiko Bwana Siméon MUSENGIMANA yanditse uyu munsi tariki ya 7 Ukuboza 2014,inyandiko yise “Ese aho Indatamashuri zituduhira mu matwi buri munsi ni Impuguke koko?”, wagira ngo hari uwamuntumye. Icyo anziza ngo ni uko nanze cyangwa ntabashije kujya impaka na Prof. Charles KAMBANDA kuri radio Ijwi rya rubanda ku byerekeye planification ya génocide.

    Iyi nyandiko kandi Bwana Siméon MUSENGIMANA yayikozeho ikiganiro kuri radio ye, ayitangaza no ku mbuga nyinshi za internet (website ya radio ye, DHR, facebook).

    Icyo nkuyemo ni uko uyu mugabo agomba kuba afite ibibazo bitamworoheye akaba akwiye ubufasha. Je pense sincère qu’il a besoin d’aide psychologique ou psychiatrique. Abamuri hafi batabare.

    Icyo namusubiza muri make ni uko nta burenganzira na buke afite bwo guhatira umuntu uwo ari we wese kuvugira kuri radio ye cyangwa kujya impaka runaka. Ibyo nandikiranye na Siméon en privé nabonye yabiteruye byose abishyira ku karubanda ntacyo ambajije. Sinzi niba yumva ko amategeko agenga secret de la correspondance na protection de la vie privée we atamureba. Imikorere nk’iyi iragayitse biteye ubwoba ku muntu witwa ko afite iradio igomba guhumura abanyarwanda.

    Ibyo Prof. Charles KAMBANDA atangaza nk’umushakashatsi mu by’amategeko biramureba. Ibyo natangaje nsobanura convention de Genève sur le génocide ntacyo nabeshyemo. Niba bidahuye n’ivanjiri ya Prof. Charles KAMBANDA igomba kuba ishimisha cyane Siméon, icyo ni ikindi kibazo. Ntabwo twigira amategeko gushimisha abantu, ahubwo dusabwa kuyavuga uko ari.

    Bwana Siméon arasa n’upfobya isesengura ryakozwe muri 1998 nashyize ku mbuga ngo n’abasomyi bisomere uko izindi ntiti zisobanura icyo kibazo cy’inyito (défintion) ya génocide ndetse n’ibya planification bifashishije imanza zari zarabaye mu rukigo mpuzamahanga rwa Yogoslaviya.

    Ingingo bwana Simeon ashingiraho ashaka gupfobya iryo sesengura izo ntiti zakoze ntizihwitse. Namugira inama yo ujya yirinda kuvuga ibyo atazi ( éviter de porter un jugement de valeur dans une matière non maîtrisée).

    Nshobora kujya impaka n’uwariwe wese igihe mbishakiye kandi na we abishaka. Kuba umunsi Siméon yashakaga ko njya impaka na Prof. Charles KAMBANDA bitarashobotse kubera impamvu namusobanuriye, ntibyagombye gutuma anyibasira kano kageni nkaho ari gatumwa.

    Igihe nzashakira kujya impaka na we kandi na we abishaka tuzavugana.

    Bruxelles, 07/12/2014

    innocent Twagiramungu

    Innocent TWAGIRAMUNGU