Yanditswe na Nkurunziza Gad
Leta ya Tanzania yanze gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Umucamanza w’urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha wari wategetse ko abanyarwanda umunani baheruka kwirukanwa na Niger basubizwa ku kicaro cy’uru rwego i Arusha muri Tanzania by’agateganyo.
Amakuru yizewe yatugezeho kuri uyu wa kabiri tariki 01 Werurwe 2022, avuga ko Leta ya Tanzania yanze ko Major Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Lt Col Anatole Nsengiyumva, Protais Zigiranyirazo, Lt Col Alphonse Nteziryayo, André Ntagerura, Lt Col Tharcisse Muvunyi, na Capt Innocent Sagahutu, basubira ku butaka bwayo kuko Umucamanza Chiondo Masanche atagaragaje igihe bazahamara.
“Leta ya Tanzania yavuze ko abanyarwanda birukanwe muri Niger batazasubira ku butaka bwayo kuko umucamanza w’urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha atagaragaje igihe bazahamara. Abategetsi b’iki gihugu ntibifuza ko aba bagabo bongera kumara igihe kirekire muri iki gihugu bityo rero bafashe icyemezo cyo gutera utwatsi icyemezo cy’umucamanza.”
Magingo aya abanyarwanda umunani birukanwe muri Niger baracyari mu gihirahiro muri icyo gihugu ntibaramenya aho bagomba kwerekeza mu gihe Leta ya Tanzania yaramuka ikomeje gutsimbarara ku cyemezo yafashe cyo kutabakira ku butaka bwayo.
Tariki 8 Gashyantare 2022 nibwo Umucamanza w’urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha yategetse ko abanyarwanda umunani bari baroherejwe n’uru rukiko mu gihugu cya Niger basubizwa muri Tanzania.
Leta ya Niger yari yagiranye amasezerano na UN yo kubakira ku butaka bwayo bakishyira bakizana, ariko nyuma iza kwica amasezerano yagiranye na ONU ubwo yemeraga kwakira abo bantu.
Twabibutsa ko muri bariya banyarwanda umunani harimo babiri bari abaminisitiri, abandi bari abasirikare bakuru, hamwe na muramu w’uwari Perezida Juvénal Habyarimana.
Bamwe bagizwe abere abandi barangiza ibihano bari barakatiwe n’urukiko rwa Arusha ku byaha bya jenoside mu Rwanda, uru rwego rukavuga ko bityo ubu ari abere kandi bafite uburenganzira bwose.
Kuki Niger yisubiyeho ku cyemezo cyo kwakira aba banyarwanda?
Mu Ugushyingo 2021 mu kanama k’umutekano ka ONU, leta ya Niger yemeye kwakira abo bagabo, gusa hashize igihe gito ihita isohora inyandiko ibategeka kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi “ku mpamvu za diplomasi”.
Leta ya Niger yavuze ko yafashe icyo cyemezo kubera impungenge yagejejweho na leta y’u Rwanda ku kuba kw’abo bantu ku butaka bwa Niger.
Abo bagabo bavuze ko bambuwe ibyangombwa byabo kandi bagafungirwa mu nzu i Niamey, mu gihe bari bategereje kugira ahandi berekezwa. Bavuze ko batifuza gusubira mu gihugu cyabo cy’u Rwanda “ku mpamvu z’umutekano wabo”.
Mu kwisubiraho ikirukana abo bantu, umucamanza Chiondo Masanche yavuze ko Niger yishe ingingo z’ubwumvikane yari yemeye, igafata umwanzuro yonyine itamenyesheje ruriya rwego.
Uru rwego nirwo rufata mu nshingano abarangije ibihano byabo kugeza babonye ibihugu baturamo.
Bityo uyu mucamanza ati “None kubw’ibyo ntegetse umukuru (w’urwo rwego) guhita afata ingingo zose za ngombwa agategura ibikwiye kugira ngo abo bantu bagarurwe ku ishami rya Arusha by’agateganyo kugeza boherejwe mu kindi gihugu.”