Muhoozi Kainerugaba agiye gusubira i Kigali

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Museveni wa Uganda, akaba n’ Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka,  yatangaje ko agiye kongera kugirira uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara mu mubano w’ibihugu byombi.

Abinyujije kuri Twitter, kuri uyu wa mbere 28 Gashyantare 2022, Lt Gen Muhoozi yavuze ati “Nyuma y’ikiganiro kirekire nagiranye na ‘uncle’ Perezida Paul Kagame muri iki gitondo, twemeranyije ko nzasubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemura ibibazo byose bikiri hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Nubwo Lt Gen Muhoozi yatangaje ibijyanye n’uru ruzinduko, ntacyo Leta y’u Rwanda irabivugaho.

Muhoozi yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda tariki 22 Mutarama 2022 rukaba rwarafashwe nk’uruzinduko rw’amateka nyuma y’imyaka isaga itatu ibihugu byombi bidacana uwaka.

Muri uru ruzinduko, Muhoozi yakiriwe na Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma y’urrwo ruzinduko, umupaka munini wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda warafunguwe mu magambo, ni mu gihe abaturage b’ibi bihugu badahwema kugaragaza ko bafite inyota yo kongera gutsura umubano no guhahirana nta kwishishana.

Ubwo Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri  Guverinoma Ku wa 8 Gashyantare 2022, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Lt Gen Muhoozi bitanga icyizere ndetse akaba aribyo byaganishije ku cyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze.

Yaravuze ati “Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n’ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.”