Theodoziya Uwamahoro: FPR aho kwica Gitera niyice ikibimutera

Iri zina rya Theodoziya Uwamahoro ni iry’uriya mubyeyi w’umuzunguzayi w’imyaka 28, wakubiswe n’abashinzwe umutekano muri Nyabugogo, kuwa Gatandatu 07/05/2016, nuko bagahita bamutsinda aho mw’isoko. Ku batamenyereye iyi mvugo y’abazunguzayi ngo ivuga abantu bagenda bacuruza babunza hirya no hino utuntu batwikoreye ku nkooko, cyane cyane mu mugi wa Kigali.

Naho imvugo yo kutica Gitera ahubwo hakicwa ikibimutera ikomoka ku mvugo y’umwami Mutara Rudahigwa wategetse u Rwanda kuva muri 1931 kugeza muri 1959. Ngo yabwiye abajyanama be bashakaga ko umurwanashyaka Yozefu Habyarimana Gitera waharaniraga kurenganura rubanda rugufi, ngo ko yicwa, nuko arababwira ati: “Aho kwica Gitera, ni mwice ikibimutera.” Igihe.com mu rwego rwo kugoreka amateka yo isobanura ko ngo icyo cyabimuteraga bari abazungu.

Mbere y’ubwigenge bw’igihugu, abarwanashyaka benshi b’abahutu barishwe, ariko biranga biba iby’ubusa. Ahubwo, uko bicwa, bigasa nkaho aribwo abarenganywaga barushaho gukangukira kwirenganura. N’ubu bikaba bisa n’aho ariho ibintu birikuganisha ku ngoma ya Kagame na FPR. Ubutegetsi, nubwo imari nyinshi y’igihugu burikuyishyira mu kurinda umutekano wa prezida, rubanda yishwe n’inzara, ubushomeri no kutiga, bibamereye nabi, amaherezo ni amwe.

nyabugogo1

Iyicwa ry’uriya mubyeyi w’inzirakarengane, n’ukuntu abaturage babyitwayemo bwarushijeho gutanga ikizereko batazakomeza kwihanganira akarengane kabo igihe kirekire. Kubona umuntu yicwa ku manywa y’ihangu, mw’isoko, nkuko prezida Kagame yabitegetse ari i Nyabihu, noneho imodoka ya ambulance igahita iza kurarura umurambo, ariko abaturage bakayitera amabuye, byerekanye ko barambiwe ubutegetsi bwa FPR.

Nyuma y’iyicwa ny’iriya nzirakarengane, ubutegetsi n’igipolisi bwafashe abasore 12 ngo bagaragaye bamagana iyicwa rya Theodoziya Uwamahoro. Amazina yabo arakenewe vuba na bwangu kugirango batarigiswa nkuko ibihumbi n’ibihumbi by’abandi banyarwanda ubutegetsi bwa FPR bwa birigishije ntibikurikiranwe mu maguru mashya. Hari miliyoni z’abenegihugu zishwe cyangwa zanyerejwe, ziburirwa irengero. Abarokotse none ubutegetsi burikubashakira uduhendabana ngo bakomeze bayoborwe buhumyi, bapfe bumva ntacyo abashinzwe imibereho myiza y’abaturage barikubikoraho.

Dr Diane Gashumba, ministiri w’umuryango n’iterambere ry’umuryango ati abazunguzayi ni bajye mu makoperative tubamenye tubone uko tubafasha. Ejo bundi bwo ngo yagejeje ku bandi bategetsi igitekerezo cyo gusaba abifite kurusha abandi, kugabanyirizaho ku bakene bari mu gihugu, ngo bakabitaho. Ibi bitekerezo ubwabyo si bibi, ariko byose ntibireba impamvu abantu ari abakene, ngo ubitanga agerageze gushakira ibibazo by’ubwo bukene, aho bushingiye, imizi yabwo.

nyabugogo3

Hari amasambu cyangwa utuzu abo bakene bose babarizwagamo, byose bikaba byaratwawe n’abakire ba FPR, haba mu mijyi cyangwa mu giturage. Byose binyuze mu buriganya bwinshi burimo no kwitirira abantu genoside yabaye mu Rwanda, nta ruhare bayigizemo. Kubera kuyitirwa gusa, nuko bakanyagwa utwabo twose. Abenshi bagahindurwa abaja b’abacikacumu. Genoside ihindurwa neza ya nka ya kera yahakishwaga rubanda rugufi, rwaba urwa bahutu cyangwa urwa abatutsi. Abadafunzwe, cyangwa ngo banagwe mu magereza, bagasigara iheruheru, nta kuntu babayeho. Impfubyi, abapfakazi, abashomeri, kubera icyasha cya genoside, ababishoboye bagahinduka abazunguzayi, abandi indaya, abandi bagategereza uruzaza.

nyabugogo

Uko iminsi ihita indi igataha, biragaragara ko FPR irigushakisha uko yakwica Gitera aho gushakisha uko yakwica ikibimutera, ishaka uburyo yabonera igisubizo cy’ibibazo ubutegetsi bwayo bwateje mu gihugu, harimo n’iki cy’abazunguzayi. Nkuko inzira yanyuzwe iteza ibibazo atariyo ishobora kunyurwa ngo haboneke ibisubizo byabyo, gushaka kwica Gitera bishobora gusa gutinza igisubizo. Amaherezo ngo y’inzira ni mu nzu.

Ambrose Nzeyimana