TWIBAZE NA NONE: NARITEGEREJE NSANGA ABAHUTU BENSHI N'ABATUTSI BENSHI BAHURIYE KULI IKI KINTU NGIYE KUBAGARAGARIZA

Kwikanga “Négationisme aho itari, no kugendera mu kigare cya manipulation za idéologie rimwe na limwe batazi uwo yungukira n’uyikwirakwiza”.

(1) Abahutu (si bose)

Iteka iyo umuntu avuze agahinda k’abatutsi muli 1959 no mu bihe byakurikiye bikanasingira Repubulika ya kabili. Akaga abatutsi bahuye nako mu buhunzi n’impamvu yabyo, n’ibibi abatutsi bakorewe mu myaka yakurikiye indépendance, dore uko bibagendekera: Bahita bikanga ko ubivuze ahakanye agaciro ka Revolisiyo ya 59, ko ahakanye intambwe n’ubutwari Gregori Kayibanda yagaragaje, ko babaye “négationiste” mbese.

Maze si ukurwana inkundura bakava hasi, bamwe bakishora no mu ivanguramoko ryasenya byinshi, gutukana se, gutsimbarara mu gushaka kwerekana ko ako gahinda nta kabayeho ko niba karanabayeho abo batutsi alibo bakiteye.

Ibi ntacyo bimaze, ntaho biganisha.

(Aha ndashima Padiri Nahimana uherutse kubitangaho igisobanuro uko abyumva, kandi cyumvikana. Abo baca ibintu sinzi niba bamurusha ubuhutu. Ndavuga mu kiganiro aherutse gutanga ku Nyabutatu)

Aba bahutu bakigotewe aha no muli iyi myumvire bakwiye kubohoka cyangwa kubohorwa, bakumva ko kuvuga no kwemera agahinda k’abatutsi ntaho bihuriye no guhakana revolisiyo ya 59 n’agaciro kayo mu mateka y’igihugu.

(2) Abatutsi (si bose):

Iteka iyo umuntu avuze agahinda k’abahutu muli 1994 no mu bihe byakurikiye bikanasingira ibi bihe turimo. Akaga abahutu bahuye nako mu buhunzi n’impamvu yabyo, n’ibibi abahutu bakorewe mu myaka yakurikiye intsinzi ya FPR-Inkotanyi, dore uko bibagendekera: Bahita bikanga ko ubivuze ahakanye génocide ya 94, ko ahakanye ibyababayeho, ko abaye “négationiste” mbese.

Maze si ukurwana inkundura bakava hasi, bamwe bakishora no mu ivanguramoko ryasenya byinshi, gutukana se, gutsimbarara mu gushaka kwerekana ko ako gahinda nta kabayeho ko niba karanabayeho abo bahutu alibo bakiteye.

Ibi ntacyo bimaze, ntaho biganisha.

(Aha ndashima abatutsi bagerageza gutera intambwe bakumva kandi bakemera ko n’abahutu bababajwe, bakabigaragaza mu buryo bwumvikana. Bakifuza ko ibyababayeho byasobanuka ntibikomeze gupfukiranwa. Mperutse kumva uwitwa Musonera wo muli RNC abivugaho abishimangira kandi naramushimye cyane kuko yabaye clair kuli icyo kibazo)

Aba batutsi bakigotewe aha no muli iyi myumvire bakwiye kubohoka cyangwa kubohorwa, bakumva ko kuvuga no kwemera agahinda k’abahutui ntaho bihuriye no guhakana genoside ya 94 n’uburyo iboneka mu mateka y’igihugu.

Tube duhiniye aha, tuzakomeza

Prosper Bamara