Twubakire ku bigugu by’amateka: Padiri Athanase Mutarambirwa

Banyarwandakazi, Banyarwanda mbaramukije ngira nti: “Nimugire amahoro”. Ayo mahoro mbifurije ni amwe dushingiraho tukagira tuti: “Ahari abagabo ntihapfa abandi”. Nimukomere ibyo intwali zakoze ntibizasibangana ahubwo niho harimo kuzamuka imimero y’icyerekezo nyacyo cy’ayo mahoro.

Mu minsi ishize nibajije ku bintu byinshi bivugwa, ntekereza ku mbuga nkoranyambaga z’Abanyarwanda zibanda cyane ku mateka y’imiyoborere na politiki mu gihugu cyacu, nsanga habuzemo umusemburo utuma ifu itutumba cyangwa se ifumbire yatuma tubasha kwera imbuto nziza, mu rwego rwo kubaka ejo heza hazaza.

Nubwo imvugo ngo: “Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya” yamamaye cyane mu biganiro binyuranye bihuza Abanyarwanda, usanga hakibura umuyoboro utuma ibikorwa byacu bigenda umujyo umwe kuburyo twabasha gusigasira no kubakira ibyiza bijyambere ku bisanzwe dusangiye kandi twubakiyeho amateka yacu. 

Ni muri urwo rwego natekereje ku bantu bagiye bakora ibintu bikomeye mu mateka yacu nsanga dufite benshi twagombye gushingiraho, aho kugirango tugume mu byateye, aho buri muntu asigaye yiyasira, akamanuka nk’iyagatera akigira icyatwa kandi tacyo atumariye. Aha ni naho hakomoka by’umwihariko kudahuza n’ubwumvikane buke bikunze kugaragara mu mishinga yacu kuko ntafatizo shingiro riba rihari. Burya mu bihe nk’ibi byacu byo kugandura rubanda ku rwego rw’igihugu hagomba kuba ibigugu dukunze kwita intwali bikaba ifatizo ry’icyerekezo cyacu n’ishingiro ry’imishinga n’ibikorwa duhamagariwe twese.

Izo ntwali rero ni nyinshi nk’uko twabisobanukirwa twifashishije “Ibyanditswe bitagatifu”: 

“Mureke dusingize abantu bacu b’ibyamamare, ba bakurambere bacu uko ibisekuru byabo byagiye bisimburana. Uhoraho yabahaye ikuzo ryinshi, yaberekaniyemo ubuhangange bwe kuva kera na kare.

Barimo abategetsi mu gihugu cyabo, n’ibyamamare kubera ububasha bwabo. Ni bo bahanuriraga rubanda, bakayoboresha umuryango inama zikomeye, kandi bakawigishanya  ubwenge bwinshi, n’amagambo y’ubuhanga bw’inyigisho zabo. Bahimbye n’indirimbo zinogeye amatwi, bandika n’ibisigo; bari abantu bakize, bakagira n’ububasha bwinshi, kandi bakibera iwabo mu mahoro. 

Abo bose bahimbajwe n’abo mu gihe cyabo, kandi bakiriho bari ishema rya rubanda. Benshi muri bo basize izina ryamamaye, ku buryo na n’ubu dushobora kubavuga ibigwi.

Hari kandi n’abibagiranye burundu, barazimira nk’aho batabayeho, bahinduka nk’aho batigeze babaho, kimwe n’abana babakurikiye.

Nyamara ariko, dore abantu baranzwe n’ineza, ibikorwa byabo by’ubutungane ntibyibagiranye. Ababakomokaho bakomeza umurage mwiza, ari wo uranga n’urubyaro rwabo. Ababakomokaho bibanda ku masezerano, bakayatoza n’abana babo. Urubyaro rwabo ruzabaho iteka, n’ikuzo ryabo ntirizasibangana.” Mwene Siraki 44,1-13

Nk’uko rero byumvikana ko tugomba guhuza tukamenya intwali nyinshi dufite mu mateka yacu twirengagije amarangamutima atabura ya bamwe, hari umurimo ukomeye tugomba kuzaharira abahanga banyuranye kugirango tugire umurongo umwe ngenderwaho. Aha ndatekereza abahanga mu mategeko no mu mateka n’ubundi bumenyi bwadufasha kuzagira abo duhitamo mu rwogo rwo guhagararira umuco wacu  tutirengagijeko dufite benshi. 

Gusa nshakisha nibaza ikintu gukomeye njya numva kirenze kugeza na n’ubu cyo kumenya uburyo Abanyarwanda bimpunzi zinaniwe kandi zishonje zabashije kumenera mu mashyamba ya Congo, atari yarigeze agerwamo n’umuntu uwo ariwe wese, naje guhura n’umuntu arambwira ati:” Ese ubundi mbere y’ibyo, waba warigeze wibaza uko basohotse muri Kigali igihe bari bagotewemo, inkotanyi zigiye kubatikiza zititaye kungero n’ibyiciro byose baribarimo, cyangwa n’amoko yabo?”

Aho rero niho namenyeye, bitari amagambo, ubutwali bw’umugabo w’umujenerali w’Umunyarwanda, Nyakubahwa Jenerali KABILIGI Grasiyani na bagenzi be n’uko babashije gukora vuba kandi neza cyane bakarokora Abanyakigali by’umwihariko ndetse n’Abanyarwanda benshi muri rusangemu mikaka ya KAGAME na n’ubu ukiritsira ababajwe nuko atabashije kubamariramo umujinya akaba ngo azashyirwa ari uko amaze kubamarira ku icumu. 

Nkimara gusobanukirwa nihutiye kujya gusura no kwiherera ku mva y’intwali cyanecyane ko hari izindi ntwali, ntagombye kurondora hano, tudashobora kumenya aho ziruhukiye nyuma yo kuva muri ubu buzima; byose biva ku kibi kigamije kubuza mwene Kanyarwanda amahoro n’amahwemo. (Abwirwa benshi akumva bene yo; umva birenge ni wowe ubwirwa).

Muri rusange ku mva y’umuntu haba handitse amazina ye, igihe yavukiye n’igihe yapfiriye. Nyamara ibyo nasanze kumva ya Jenerali KABILIGI byanyumvishije ko ntibeshe kuko ku mva ye hariho amagambo avuga ubuzima bwe bwose. N’ubwo ibiriho byanditse mu ndimi z’amahanga; Igifaransa n’icyongereza ni ubuhamya bureba by’umwihariko Abanyarwanda n’abandi bose bikabagirira akamaro.

Ijambo riri hafi ariko ryanditse kuburyo udashishoje ushobara no kutabona ni: « Uhoraho ni we mushumba wanjye ». (Le Seigneur est mon Berger). Zaburi 22,1 Ayo magambo nayasobanukiwe neza maze kumva ukuntu Jenerali KABILIGI yari umugabo. Ntiyatinyaga, ntiyahakwaga, ntiyarenganyaga, ntiyahemukaga cyangwa yiyoberanye kubera inyungu cyangwa inyongera izi n’izi. Ahubwo bigararagako yari yifitemo ukwemera k’Umusumbabyose ari nawe wenyine yari yubakiyeho ubuzima bwe.

Iryo jambo kandi ryaramwubatse koko rimugira uwo ariwe nkuko indi nyandiko yo kumvaye yemeza ubuhamya bwe aho abivuga ahimbaza Imana ati: « Mu magorwa yanjye, natakiye Uhoraho, maze Uhoraho aranyumva, anshyira ahantu hagutse ». (Du sein de la détresse j’ai invoqué l’Eternel : Il m’a exaucé, m’a mis au large). Zaburi 118,5

Ukwemera kwa Jenerali KABILIGI Grasiyani ntikugaragara gusa muri ariya magambo ahubwo kuri mu bikorwa byamuranze nk’uko yari yarabigize intego mu ndangagaciro eshatu zamuranze arizo « Gukunda igihugu(Patriotisme), Ubutwali(Bravoure) n’Ubudahemuka (Fidélité). Ari naho hava icyizere cyo kwitwa « Umuhuza » (Le rassembleur) urangwa n’urugwiro kuko yari umuntu urangwa n’urukundo rutavangura kandi rwahuza abantu bose bikagaragazwa n’ibiganza bibiri bisobetse, bihuje nk’uko Kabiligi nawe yahoraga ategeye bose amaboko n’ibiganza. 

Gukunda igihugu, ubutwali n’ubudahemuka nibyo byamuranze mu mibereho ye uhereye iwabo, iwe ndetse no mu rwego rw’igihugu cyanecyane iyo amagara yabaga yaterewe hejuru maze ntasame aye gusa ahubwo akaragwaga no guca bugufi, agashishikarira gutabara aho rukomeye kandi akabikorana ubushishozi n’umurya ukakaye ku buryo n’abanzi bakizwaga n’amaguru, iyo yabaga yumvikanye aho bibasiye. Ndasaba ko twamuheraho nk’ikigugu cya mbere mu ntwari zurwanda, tukamwibuka kenshi tukamusura aho aruhukiye bikazatugeza ku buryo bwo kudakomeza kugira ipfunwe ryo kwibuka intwali zacu.

Muri iki gihe rero Banyarwandakazi, Banyarwanda aho kuvugira ku busa ndabasaba ngo duhindukirire intwali zacu, atari izapfuye guza kuko ubutwali bwubakwa banyirabwo bakiriho dushigikire ibikorwa byazo, twimike imico yazo tuzigane ingendo n’imingenzereze maze tuvuge rumwe, kugirango tube umwe mu kubaka umuryango nyarwanda wacu nta mususu n’ubwoba namba.

Ndabinginze Banyarwandakazi, Banyarwanda tuve mu bwoba bw’amateka yacu ahubwo tuyasukure twigobotore abatuvangira bakatuvangura, nuko nta shiti, mu mishinga yacu tube impuzamugambi, tube n’inkotanyi z’interahamwe mu bikorwa bitureba. Ariko kandi twakire n’indangagaciro z’ahandi zadufasha mukumenya gushishoza no guteganya ibihe nuko tube visionnaire cyangwa imbonerakure maze dusigeho kugwa mu mitego y’ibinyoma no kurwanira inyungu z’abandi dusenya izacu.

Muri urwo rwego kandi dutore ibigugu mu bagabo b’iwacu, niyo baba barapfuye ; doreko inyangabirama zihora zirwanira gutsemba intwali zacu cyangwa kuzimya amateka no gusibanganya ibikorwa byazo. Nyamara, uko byagenda kose, ntitugomba kwibagirwa kwiragiza Roho zihamye z’intwali nk’izo kuko zihora iteka mubikorwa byo guhuza bose, nkuko amagambo y’umubyeyi w’Umunyamerika Marigarita Ani Jonsoni (Marguerite Annie Johnson) uzwi cyane ku izina rya Maya Angelou, nayo yanditse ku mva ya Jenerali KABILIGI Grasiyani, abigaragaza ngo : Roho ihamye ihora ikorera bose igihe cyose. Roho ihamye ntipfa bibaho. Ihora ihuza yongera ihuza. (“A great soul serves everyone all the time. A great soul never dies. It brings us together again and again.”)— Maya Angelou

Mu gusoza nabibutsa ko Roho nka ziriya ziba zariyubatse mu gihe kirekire zikarangwa n’imico myiza tugomba kwimika iwacu ariyo kwirinda ubujura n’uburiganya, kubaha, kwiziga no kugira ibanga. Iyo mico kandi nayo ishingiye ku ndangagaciro tugomba gusobanukirwa arizo: “Ukwemera, Ibikorwa, Kwitwararika no Kubabarira.” Ubwo rero twisunze urubuga rwitiriwe Jenerali KABILIGI Grasiyani rukora nk’ishuli (Académie UMUHUZA) tuzagira igihe gihagije cyo gusesengura no gucengera izi ndangagaciro kugirabgo tuzigire izacu zidufashe no gutoza abacu iriya mico myiza izabafasha kubaka ingo zabo n’igihugu ku buryo burambye.

Imana ibane namwe.

Padiri Athanase Mutarambirwa